Reka dusubize Kagame kubyo yavuze mu karere ka Musanze.
Mu nama yabereye mu karere ka Musanze , mu byo Kagame yavuze nafashemo harimo ibi:
- Abahunze igihugu imyanyanya bari bafite ntaho bazigera bayibona, ubu ni abakene, n'akazi bashaka ntibakabona, ni abashomeri.
- Kagame yakuye abanyarwanda mu cyobo ariko hari nabokaraga ibishoboka byose ngo abanyarwanda bagume muri icyo cyobo.
- Yavuze ku mutuka ntacyo bimutwaye.
1.Abahunze igihugu imyanya bari bafite ntaho bazigera bayibona, ubu ni abakene, n'akazi bashaka ntibakabona, ni abashomeri:
Reka nibutse Kagame ko ibi yavuze byerekana ubucucu n'ubujiji bwe busanzwe. Nkuko mu mubizi mu bihugu byose ku isi iyo umutu atishimiye ubutegetsi arabuhunga cyangawa akarekura imyanya yari afite agira ngo yihe amahoro, yisanzure, ajye mu rindi shyaka arwanya ubwo butegetsi cyangwa akore indi milimo. Imishahara yo hejuru bakayisezera, bakajya mu buzima busanzwe, ibyo bari bafite byose bigahanagurwa.
Abantu bose ntabwo baba nka Evode. Mu buzima imyanya sikamara kuko hari n'abayifite ariko batishimye. Nta kigaragaza ko Kagame kuba ari Perezida w'u Rwanda uhembwa akayabo, ariwe ubaho neza, ufite amahoro, ubuzima bwiza , uryama heza, urya neza kurusha abanyarwanda bose baba mu gihugu cyangwa mu mahanga. Ushobora kuba ufite duke ariko ukagira uburenganzira ushaka, ukarya neza, ukagira amahoro mu muryango wawe no mu y'abavandimwe bawe, ntiwice inzira karengane, ukaryama ugasinzira neza, ukarya neza. Ibyo byose ukabirusha Kagame.
Kagame kubera ubugoryi bwe yashatse kutubwira ko igihe yafashe intwaro arwanya abanyarwanda nkawe, akabica, bikaviramo genocide yahitanye abanyarwanda amoko yose, iyo Habyarimana amuha umwanya yajyaga gushyira intwaro hasi. Ndetse no mu masezerano y'Arusha Kagame yari ateganijwe umwanya ariko yahisemo kwica Habyarimana, bityo ubwicanyi busakara igihugu cyose, maze ibyo bimuhesha guteka u Rwanda.
Mandela wbaye muri prison imyaka myinshi n'abandi barwanashyaka ba ANC, abazungu babahaye imyanya ngo bececeke. Ariko abahawe imyanya barayanze, bahitamo kwicwa no gufungwa.
Kagame rero menya ko abantu badafite imyiyumviro imwe. Hari benshi mu Banyarwanda bari hanze no mu gihugu wahamagirira imyanya ariko bakayanga.
Hari benshi badafashaka kugupfukamira ngo ubahe imyanya, abo bavuga ko udahari ntibaba bariho, ntibaba bari uko bameze, abo ni babandi bahora bazerera mu myanya, ngaho bagizwe aba ministiri, bavaho bakagirwa ba ambasaderi, ngaho bagizwe abasenateri, ngabo basabiwe imyanya mu mi bigo mpuzamahanga.
Abo nibo ukeneya kuko bagupfukamira bagusingiza. Hari abanyarwanda benshi rero baba mu gihugu cyangwa bakivuyemo badashaka kugupfukamira ngo ubahe imyanya mu buyobozii bw'igihugu uyobora nka shop yawe. Ntiwagombye rero gutangazwa ko abo wita aba Generali n'abandi wahaye imyanya baguhunze.
Ikindi kandi abanywaranda benshi bari hanze barifashije nubwo batabitangaza, impunzi y'umunyarwanda yaba ikubura, yaba umu chauffeur, yaba umuzamu, ahembwa ibyo yakoreye akishima n'umuryango wawe. Ibyo rero ntibukureba. Njye ndabona ahubwo ufitiye ishyari uwo muntu ubaho yigenga kuko atagusabiriza icyo yatungisha umuryango we, ubuzima bwe budashingiye kuri wowe. Kandi wibuke ko twese tuzapfa. Nubwo wowe wahambwa mu isanduku ikozwe na zahabu, undi agahambwa mu kirago byose ni ugupfa. Njye mbona ibyo byose ubyibagirwa.
2. Kagame yakuye abanyarwanda mu cyobo ariko hari nabokaraga ibishoboka byose ngo abanyarwanda bagume muri icyo cyobo.
Bwana Kagame, wagombye gusobanura uwakibashizemo. Wateye u Rwanda uturutse i Bugande ugeze mu Rwanda uhita ujya mu cyobo?. Hanyuma ukikuramo ? Ni nde wakigushyizemo. Wasanze abanyarwanda bari mu cyobo? Uti nateje imbere igihugu bityo abanyarwanda twese tuva muri icyo cyobo. Wazanye angahe aturutse i Buganda ngo ayo mafaranga akaba ariyo yateje imbere igihugu? Ntacyo wakoze kurusha abo wishe ukanasimbura. Niba uvuga ko ntacyo wasanze mu Rwanda, u Rwanda rukaba rwahereye kuri wowe, aho nibwo bwa bugoryi n'ubucucu bushingije. Kagame uri umbwa rwose.
3. Yavuze ku mutuka ntacyo bimutwaye.
Ibi Kagame yavuze byo nibyo koko. Wowe urica, kugutuka rero biroroshye kurusha ibikorwa byawe byo kwica inzira karengane. Niba kugutuka ntacyo bigutwaye ntiwanagombye guhamagaza imbaga y'abantu ngo ubibabwire.
Wirirwe neza bwana Kagame.
Iyi nyandiko iribanda kuri iyi: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-uruganda-bajyamo-perezida-kagame-avuga-ku-rutegereje-abahungabanya
--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/ -Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to
rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit
https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DeagKcPo0KXPqUC-iPewSpsJHacrENdMmCjF_yYqp7T6g%40mail.gmail.com.