RIB mu biganiro na Google bigamije gufunga shene za YouTube zibiba amacakubiri
Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri mu biganiro na Google bigamije gufunga Shene za Youtube zitambutsa ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri.
Abanyarwanda bari mu bakoresha internet cyane kuko nibura umwe abarirwa ko akoresha 7% by'amafaranga yinjije ku mwaka agura internet nk'uko byagaragajwe muri Raporo yo mu 2020 y'Ihuriro Mpuzamahanga mu by'Itumanaho, ITU. Nibura kugeza muri Kamena umwaka ushize ikoreshwa rya internet mu Rwanda ryari rigeze kuri 62,3%.
Mu byo Abanyarwanda basura kuri internet harimo n'imbuga nkoranyambaga nyamara zabaye umuyoboro unyuzwaho ibiganiro birimo n'ibishobora kugira ingaruka ku buzima n'imibereho y'abantu by'umwihariko abafite ubushobozi buhagije bwo gushungura ibitangazwa.
Ni ibintu Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahagurukiye. Mu kwezi gushize rwataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho gutangaza amakuru y'ibihuha ashobora gutera imidugararo muri rubanda.
Nyuma rwafunze uwitwa Hakuzimana Rachid ashinjwa ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda abinyujije mu biganiro yatanze ku muyoboro wa Youtube.
Hari nk'aho yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho, ko mu Rwanda, Abahutu n'Abatutsi bagiranye ikibazo bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.
RIB yatangaje ko yateye indi ntambwe yo kujya isaba Google guhagarika shene yatahuweho gukwirakwiza amacakubiri, kuri ubu impande zombi zikaba ziri mu biganiro.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati "Ibiganiro bihari biri hagati ya RIB na Google. RIB nk'Urwego rufite inshingano zo gukumira no kugenza ibyaha rusesengura amagambo cyangwa imvugo yakoreshejwe. Iyo RIB isanze izo mvugo cyangwa amagambo yakoreshejwe agize ibyaha tumenyesha Google nka nyiri YouTube, kugira ngo ihagarike izo 'channel'. Nibyo biganiro trurimo."
Ubwo RIB yataga muri yombi abakekwaho gutangaza amakuru agamije gutera imidugararo muri rubanda, Umuvugizi wayo yatangaje ko itazihanganira umuntu wese ukoresha umuyoboro uwo ari wo wose, waba ukoreshwa na nyirawo cyangwa undi akwirakwiza imvugo zishobora gukurura inzangano, gukwirakwiza ibihuha cyangwa amagambo ashobora gukurura amacakubiri, amagambo ashobora guteza ubwoba, imvururu, kugumura abaturage cyangwa ahamagarira rubanda gukuraho ubuyobozi bwatowe n'abaturage.
Icyakorwa kugira ngo Youtube ibashe gutahura amagambo abiba amacakubiri
U Rwanda rufite amateka akomeye nk'igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gihe abayihakana n'abayipfobya bafite imbaraga n'ubwisanzure bakesha imbuga nkoranyambaga.
Ubwisanzure nk'ubu busa n'aho bufite imipaka mu bihugu by'i Burayi na Amerika kuko ba nyir'imbuga nkoranyambaga bashyizeho amategeko ngenderwaho mu kuzikoresha n'uburyo bwo kugenzura ndetse no gukumira ibitambukaho bibi ngo bitangiza sosiyete z'ibihugu.
Aya mategeko usanga adakora ku bihugu birimo ibyo ku mugabane wa Afurika kubera indimi zikoreshwa kuko hitabwa cyane ku mbuga zikoresha indimi mpuzamahanga nk'Icyongereza, Igifaransa n'Ikiyesipanyole.
Nubwo bimeze bityo leta zikwiye kuganira na ba nyirazo bakagira ibyo bemeranyaho ndetse byaba ngombwa hagakorwa urutonde rw'amagambo afatwa nk'abiba amacakubiri n'urwango maze agashyirwa muri algorithm z'izo mbuga ku buryo robot zitazajya zemerera umuntu wakoresheje rimwe muri yo ko ubutumwa bwe butambuke nk'uko abyifuza.
Niba RIB ishobora kuregera Google shene ya Youtube zikoresha amagambo abiba urwango, nta musaruro byatanga mu gihe imashini z'iyi sosiyete zitayafite nk'ari ku rutonde rw'atemewe gukoreshwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo.
Nibura hagati ya Ukwakira na Ukuboza, umwaka ushize, Facebook yatangaje ko yahagaritse konti miliyari 1,3 zakwirakwizaga ibihuha. Ni mu gihe yasibye ubutumwa miliyoni 12 bwavugaga amakuru atari ukuri kuri Covid-19. Gusa mu zasibwe harimo mbarwa zo muri Afurika.
Mu 2015, Twitter yasibye konti 125.000 zakwizaga amakuru ajyanye n'iterabwoba y'umutwe wa ISIS mu gihe mu mezi atandatu ya 2018, imbuga zasibwe zikwirakwiza iterabwoba zari 166.153.
Muri uyu mwaka, YouTube yasibye amashusho 30.000 yakwizaga ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 mu gihe mu mwaka ushize hasibwe shene 2.500 zari zifitanye isano n'u Bushinwa, kuko Amerika yashinjaga iki gihugu gukwiza ibihuha ku matora ya Amerika.
Abakurikiranira hafi bakanasesengura ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n'ubukana bishobora kugira kuri sosiyete runaka bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kugenzura ibitambutswaho byaba na ngombwa ba nyirazo bagafungura ibiro muri Afurika ku buryo zigira inzobere ziwusobanukiwe zazajya zisesengura ibyandikwa.
Inkuru bifitanye isano: Ubuhezanguni buteye inkeke kuri YouTube n'imbuga nkoranyambaga; imwe mu miti ikwiye kuvugutwa hakibona
Imbuga nkoranyambaga zabaye umuyoboro w'ubutumwa burimo n'ububiba amacakubiri, ibihuha n'urwango