Ayo mafranga asesagurwa muri Mozambike na Congo wubakwa imidugudu yarihira amashuri y'abana ba bakene bangahe mu Rwanda, yakubaka amavuriro angahe, yasana imihanda y'ibirometero bingahe, yarihira abasaza n'abacekuru badashobora kuriha mutuelle de sante bangahe, yagura imiti ingahe, yatubura imishahara y'abarimu bangahe, abapolisi, ba soldats badashobora no gutunga imiryango yabo, n'abaforomokazi bangahe ? Kuri Kagame ibyo byose ntibigikenewe mu Rwanda.Ngo birahesha ishema u Rwanda. Igihugu kirakize ahasigaye n'ugufasha ibindi bihugu. Abari muri Mozambike basobanura impamvu baryio ngo bariyo kubera ko u Rwanda rwanyuze mu bibazo nk'ibyo Mozambike ifite. None se ko Kagame ariwe wateye u Rwanda, akica abanyarwanda, agasahura ibyabo, agakongeza genocide none ubu akaba ariyo agenderaho, ibyo rero nabyo birerekana ko ibitero bye bari terrorisme. Ibi byose ngo Google izaduhagarike ntituzongere kuvuga. Ngo turatukana tuvuga ibigoryi by'abategetsi dufite mu Rwanda.
Iyaba ngo mu Rwanda nta gitugu kihaba, ubusanzwe Inteko Ishingamategeko niyo yagombye kuba yaratanze uruhusa rwo kohereza ingabo muri Mozambike ku mafranga y'u Rwanda. Kwirirwa aririmba ko yanesheje aba terroristes bimariye iki umunyarwanda urara atariye? Ibi bikorwa nk'ibi ni bya UN. Ari ukubakira aba nyecongo cyangwa kujya muri Mozambike , ibi byose ni bya UN n'indi miryango mpuzamahanga cyangwa se ibihugu bifite inyungu muri Mozambike: ibya kolonije icyo gihugu nka Portugal. Ibifiteyo imishinga ya za miliari nk'Ubufransa. Kagame we ubeshejweho n'imyenda n'imfashanyo zo hanze ati abo bose ninjye uzabasimbura muri izo gahunda. Hanyuma akagerekaho no kuneshya abanyarwanda ngo yasinye amasezerano arimo ubusa. Nkuko mubizi Kagame nta gihugu adasinya nacyo amasezerano. Nta wa menya icyo ayo masezerano y'impapuro gusa icyo amariye umunyarwanda. Ibi byose hari umudepite watinyuka kugira icyo abivugaho. Hari ikinyamakuru mu Rwanda cyatinyka. Ngiyo demokarasi ya Kagame aharinira.
--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/ -Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to
rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit
https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DfPU-FwFkaWAE8Ai%3Dsq1_9mE43UtBmJJaT-dgxkyC81nw%40mail.gmail.com.