U Rwanda mu biganiro byo kwakira impunzi ziturutse muri Denmark
Akayezu Jean de Dieu
Guverinoma y'u Rwanda yemeje ko iri mu biganiro na Denmark hagamijwe gushaka umuti w'ikibazo cy'abimukira n'abasaba ubuhunzi muri icyo gihugu, baba baragiyeyo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Ni amakuru yari yatangajwe bwa mbere na Minisitiri ushinzwe Impunzi, Abimukira no gutuza abantu muri Denmark, Mattias Tesfaye, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, yemereye IGIHE ko ibyo biganiro byatangiye kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.
Ibiganiro by'u Rwanda na Denmark bije nyuma y'amasezerano ruherutse kugirana n'u Bwongereza nayo agamije gukemura iki kibazo.
Ubwo yaganirana na Reuters, Minisitiri Tesfaye yagize ati "Ibiganiro byacu na Guverinoma y'u Rwanda birimo ingamba zo kohereza abashaka ubuhungiro."
Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buje mu buryo bwo guhangana n'ikibazo cy'ubucuruzi bw'abantu gikomeje kugariza Isi ndetse n'ikibazo cy'abimukira.
Muri Mata 2021, ibihugu by'u Rwanda na Denmark byari byasinye amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, azibanda ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo politiki no kwita ku bibazo by'impunzi.
Ayo masezerano yasinywe nyuma y'uko n'ubundi Denmark ari kimwe mu bihugu bifasha u Rwanda mu bikorwa rwiyemeje byo gufasha abimukira bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora, bavuye muri Libye, aho itanga amafaranga yifashishwa mu kubitaho.
Ubwo yasobanuraga ibijyanye n'ayo masezerano muri Nyakanga 2021, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko bizakorwa binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byombi.
Ati "Icyo navuga kijyanye no gufatanya mu bijyanye n'ibibazo by'impunzi, kimwe ni kiriya kigo cyo mu Bugesera cy'impunzi zituruka muri Libye ariko tukaba twaganira no ku kibazo muri rusange [...] kuba twakira bariya baturuka muri Libye, ntabwo bivuga ngo ikibazo cy'ubuhunzi n'uburyo bageze hariya muri Libye cyakemukiye muri kiriya kigo."
Yakomeje agira ati "Iyo dusinya amasezerano nk'ariya biba bivuga ngo twiteguye no kuganira ku kibazo muri rusange ariko ntabwo ari ikibazo cyo kwakira abantu bahungiye muri Denmark mu buryo butemewe n'amategeko."
Minisitiri Biruta yavuze ko amasezerano yose agomba kujyana n'ibiteganywa n'amategeko mpuzamahanga, harebwa kandi n'agaciro ka muntu ku buryo abakirwa nk'impunzi ikibazo cyabo gikemuka.
Ati "Iyo uzanye abantu kuriya, ugomba kureba ko hari ikibazo cyabo ukemura, ntabwo ari ukubaterura gusa ngo ukemure ikibazo cy'aho bahungiye utareba agaciro k'uwo muntu n'uburenganzira bwe."
Yakomeje agira ati "Icyakorwa cyose mu gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo bijyanye n'ubuhunzi hirya no hino cyaba kigendeye kuri uwo murongo, ni amategeko mpuzamahanga, ni agaciro k'abo bantu n'uburenganzira bwabo."
Mu myaka ishize, Guverinoma ya Denmark yegereye ibihugu by'i Burayi no hanze yaho nka Tunisia na Ethiopia, ibisaba ko byakwakira abo bimukira baba bageze muri icyo gihugu.
Leta ya Denmark imaze imyaka yarashyizeho politiki yo gukumira abinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse hashyizweho itegeko rituma abimukira binjira muri icyo gihugu bahita bashyirwa mu bigo by'agateganyo mbere yo kwerekezwa mu bindi bihugu by'i Burayi biba bishobora kubaha ubuhunzi.
Raporo zigaragaza ko hari impunzi zo muri Syria zirenga ibihumbi 35 ziba muri Denmark guhera mu myaka 10 ishize.
U Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira impunzi ziturutse muri icyo gihugu