Amerika yongeye gusonga Abanyarwanda yitwaje filimi yagize Rusesabagina igitangaza
IGIHE
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Lesotho yakoze Abanyarwanda mu nkovu, ivuga ko igiye kwerekana filimi yitwa "Hotel Rwanda" isingiza Paul Rusesabagina nk'intwari, iranarenga yanga kuvuga ko mu Rwanda ari Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Filimi "Hotel Rwanda" yakinnye kuri Paul Rusesabagina nk'uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines. Ubutwari bwamwitiriwe buhabanye n'ukuri, bwatumye benshi bayoba batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri 'Presidential Medal Award of Freedom', yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Ubutumwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Lesotho yashyize kuri Twitter, buvuga ko ku wa Gatanu tariki 14 Mata saa Munani z'Amanywa, hazerekanwa iyi filimi "igaragaza ubutwari bwa Paul Rusesabagina mu kurokora impunzi".
Ni filimi igiye kwerekanwa nyuma y'igihe kitageze ku kwezi Rusesabagina afunguwe n'u Rwanda ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma y'uko ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishamikiye ku Mutwe w'Iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze ndetse akaba yari awubereye umuyobozi.
Ni mu gihe kandi u Rwanda rumaze igihe runenga uburyo Amerika yinangiye mu gukoresha imvugo iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi. N'ubu mu itangazo rya Ambasade ya Lesotho, nta na hamwe havugwamo ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bayise "Jenoside yo mu Rwanda".
Abanyarwanda bakoresha Twitter bibukije Ambasade ya Amerika muri Lesotho ko inkuru ivugwa muri Hotel Rwanda ari impimbano, idahuye n'ukuri ku buryo abantu bajya kuyisingiza.
Uwitwa Mugenzi Félix yagize ati " "Hotel Rwanda" ni filimi mpimbano. Paul Rusesabagina nta bantu 1.200 yarokoye. Ni filimi ya Hollywood. Ni nk'uko Sylvester Stalone atigeze arokora Abanyamerika muri Vietnam, Bruce Willis na we ntiyigeze arokora Isi ngo ntigwirwe n'ikibuye kinini [astéroïde]."
Mugenzi we witwa Fabrice Rugumire yagize ati "Ibi ni igisebo. Ntabwo mwari mukwiriye kubikora, hari filimi zivuga ukuri kw'ibyabaye zitari nk'iyi y'impimbano yuzuye ibinyoma."
Dieudonné Rusanga yasabye Ambasade ya Amerika muri Lesotho kwirinda kuyobya abantu.
Iyi filimi ibeshya ko Rusesabagina yabaye intwari akita ku mpunzi zari zahungiye muri Milles Collines. Ni mu gihe abari bayihungiyemo, nta bufasha na buke bahawe, ahubwo bose bibeshejeho, bakajya baniyishyurira ibikenewe byose mu gihe filimi ivuga ko Rusesabagina yabitayeho nta kiguzi.
Odette Nyiramirimo uri mu bahungiye muri Milles Collines, yigeze kubwira IGIHE ko mu cyumba kimwe bakibagamo ari abantu barenga 27.
Ati "Abafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe ni ko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n'agasheki mu mufuka, nagasinyeho k'amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines."
Abandi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines barimo abakomeye nka Rubangura, Bernard Makuza (wabaye Perezida wa Sena), Makuza Bertin wari umunyenganda, Ambroise Murindangabo, Habiyakare wabaye Minisitiri n'abandi.
Ubwo muri Werurwe 2008 hamurikwaga Igitabo 'Hotel Rwanda – or the Tutsi Genocide as seen by Hollywood', cyanditswe na Dr Alfred Ndahiro afatanyije Privat Rutazibwa; Bernard Makuza wari Minisitiri w'Intebe yashimangiye ko nta muntu Rusesabagina yarokoye ku bwe.
Ni igitabo kivuga neza amateka y'abarokokeye muri Hôtel des Mille Collines, bitandukanye na Filimi 'Hotel Rwanda' yashyizwemo umunyu ikagira Rusesabagina intwari ku bikorwa bitigeze bibaho.
Makuza ati "Twese twishyuye amafaranga ngo tugume muri iyi hotel kandi nta muntu yagiye hanze kurokora. Abantu barazaga bakaguma hano kuko bishyuye amafaranga."
Icyo gihe yanibukije ko ubwo yahuraga na Rusesabagina muri iyo hoteli, ati "yantunze urutoki avuga ko nka njye wari umujyanama wa Agathe Uwilingiyimana ndi mu bantu bazanye ibibazo."
Makuza yabaye Umujyanama mu by'Amategeko wa Uwilingiyimana wari Minisitiri w'Intebe wabaye umwe mu bantu bishwe Jenoside igitangira.
Gasamagera Wellars wageze muri iyi hoteli iminsi ibiri mbere y'uko Rusesabagina ahakandagira, ubwo yari senateri mu 2011 ni umwe mu bashimangiye uko batswe amafaranga kugira ngo bahabwe icumbi.
Yagize ati "Nishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 180 y'iminsi ine, ariko kuko nari mfite amafaranga macye nyuma y'ibyumweru bibiri bahise bankura muri icyo cyumba."