https://www.indatwa.org/2024/09/06/imitungo-yumunyemari-mironko-iratangira-gutezwa-cyamunara/
Imitungo y'umunyemari Mironko iratangira gutezwa cyamunara
Mu itangazo rihamagarira abantu bifuza kugura imitungo biceye mu buryo bwa cyamunara ikinyamakuru Indatwa gifitiye kopi rigaragaza ko imwe mu mitungo y'umunyemera Mironko Francois Xavier izatangira gutezwa cyamunara kuva tariki 22/09/2024.
Imwe mu mitungo y'umunyemari Mironko iratangira gutezwa cyamunara
Iri tangazo rigira riti "Mu rwego rwo kurangiza urubanza RS/INJUST/RCOM 00001/2019/SC rwaciwe n'urukiko rw'ikirenge kuwa 12/07/2024 SIRWA Ltd yatsindiwemo kwishyura Bagaragaza Thaddee mwene Mahuku na Mwerekande, utuye Rue Lolanden 14/53 Revenu amafaranga 193.507.160 Frw, abazungura ba Bihira Juvénal 387.014.321 abazungura ba Iyamuremye Pierre 205.601.358 hiyongereyeho igihembo cy'umuhesha w'inkiko kingana na 5 %.
Umuhesha w'inkiko w'umwuga Maitre Niyonshuti Iddi Ibrahim , aramenyesha abantu bose ko azagurisha mu cyamunara imitungo itimukanwa yanditse kuri societe industrielle du Rwanda SIRWA LTD"
Iyo mitungo izatezwa cyamunara ikaba igizwe n'amazu arimo n'amasambu y'umunyemari Mironko Francois Xavier ahererye mu mujyi wa Kigali.
Imwe muri izi nzu ikaba iri mu kibanza UPI 1/03/06/03/213 Iherereye mu mudugudu wa Gasave akagari ka Kicukiro umurenge wa Kicukiro akarere ka Kicukiro umujyi wa Kigali ifite ubuso bungana na 14.829 Metero kare n'agaciro kangana 805.224.000 Frw
Indi nzu ikaba ari nayo yaratuyemo mi bihe byashize ikaba iri mu kibanza gifite UPI 1/01/09/03/860 iherereye mu mudugudu w'Ishema akagari ka Kiyovu , umurenge wa Nyarugenge , akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali , ifite ubuso bungana na 1439 metro kare agaciro ka 200.669.400 Frw
Undi mutungo uzatezwa cyamunara kikaba ari Ikibanza gifite UPI 1/01/09/03/1068 giherereye mu mudugudu w'Inyarurembo akagari ka Kiyovu , umurenge wa Nyarugenge akarere ka ka Nyarugenge umujyi wa Kigali gifite ubuso bungana na 2.603 Metero kare n'agaciro ka 403.465.000 Frw
Mu itangazo ry'umuhesha w'inkiko w'umwuga , rikomeza ritangaza ko Ipiganwa rizakorerwa k'urubuga www.cyamunara.gov.rw rikazatangira kuwa 15/09/2024 saa yine za mugitondo 10h00 AM, Maze kuwa 22/09/2024 Saa yine za mugitondo ikoranabuhanga ritangaze ibiciro byatanzwe ku nshuro ya mbere.
Nihatagira uwegukana umutungo ugurishwa , cyamunara izakomeza ku nshuro ya kabiri maze ipiganwa ritangire kuwa 24/0/2024 saa yine za mugitondo 10h00, maze kuwa 1/10/2024 saa yine za mugitondo ikoranabuhanga ritangaze ibiciro byatanzwe ku nshuro ya 2.
Nihatagira uwegukana umutungo ugurishwa , cyamunara izakomeza kunshuro ya gatatu ari nayo yanyuma maze ipiganwa ritangire kuwa 03/10/2024 saa yine za mugitondo maze kuwa 10/10/2024 saa yine za mugitondo ikoranabuhanga ritangaze ibiciro byatanzwe ku nshuro ku nshuro zose ndetse no kuri iyi nshuro, imitungo igurishwa yegukanwe n'uzaba yatanze igiciro kinini.
Uwifuza gupiganwa muri cyamunara , agomba kubanza kwishyura ingwate y'ipiganwa ingana na 5% y'agaciro k'umutungo yifuza gupiganira ashyira kuri konti yanditse kuri MINIJUST AUCTION FUNDS hakurikijwe amabwiriza ari kurubuga www.cyamunara.gov.rw
Gusura imitungo igurishwa bikorwa buri munsi saa tanu za mugitondo 11h00, uzatsindira umutungo ugurishwa mu cyamunara azishyura kuri konti No 00040-0068112928 iri muri Banki ya Kigali ( BK) yanditse kuri Niyonhsuti Iddi Ibrahim.NB.
Umuhesha w'inkiko w'umwuga Me Niyonshuti Iddi Ibrahim akaba yarasabye SIRWA Sarl mi izina ry'umuyobozi wayo Mironko Francois Xavier, Bagaragaza Thaddee, abazungura ba Bihira Juvenal n'abazungura ba Iyamuremye Pierre Claver , ko bagomba kumushyikiriza imyirondoro yabo yuzuye harimo na email bakoresha muri IECMS kugira ngo bahuzwe n'uburyo bw'ikoranabuhanga mu irangizwa ry'urubanza rurangizwa, nibatabikora bazaba bivukije k'ubushake uburenganzira bwabo bwo guhuzwa bityo bakaba batagomba kuzabyitwaza ku mpamvu iyo ariyo yose , abifuza ibindi bisobanuro baterefona kuri Tel : 0788306051.
Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.org
### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ### |
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/0E22D700-21C9-4EF3-B863-0F739197B7C6%40yahoo.com.