https://mobile.igihe.com/politiki/article/israel-ifata-hamas-nk-uko-u-rwanda-rufata-fdlr-amb-einat-weiss Israel ifata Hamas nk'uko u Rwanda rufata FDLR- Amb Einat Weiss Ferdinand Maniraguha Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yatangaje ko igihugu cye gifata umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza nk'uw'iterabwoba kandi ukwiriye kurandurwa, nk'uko u Rwanda rufata umutwe wa FDLR ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo. Ni mu gihe hashize iminsi 33 hatangiye intambara hagati y'Ingabo za Israel (IDF) n'umutwe wa Hamas, biturutse ku gitero abarwanyi basaga ibihumbi bitatu ba Hamas bagabye kuri Israel mu rukerera rw'itariki 7 Ukwakira, bagahitana abasaga 1400. Israel yahise yihimura itangiza intambara kuri Hamas ndetse ingabo zayo zinjira ku butaka bwa Gaza, igamije gukurikirana abagize uwo mutwe ifata nk'uw'iterabwoba. Ambasaderi Einat Weiss yavuze ko bibabaje kuba hari benshi bakomeje kwirengagiza ukuri k'uburyo Israel yageze...