Komera NERETSE,
Mbanze ngushimire ko noneho wanditse mu Kinyarwanda gipfa gusomeka. Ubundi nari mu nzira zo kukubaza impamvu uvunika cyane wandika Igifaransa, mu gusubiza ibiganiro biteguye mu Kinyarwanda.
Gusa rero, inyandiko zawe, zaba mu Gifaransa, zaba mu Kinyarwanda, ntabwo zihisha ubuswa butangaje mu by'ukuri ntari narigeze ngutekerezaho. Ni ukuri rwose, hari aho ngera, ngaturagara ngaseka, dore ko akabi ngo gasekwa nk'akeza. Indondogozi z'ibirondwe ziragwira!
Harya ngo turi abaswa bavugira kuri Radio idafite abayumva? Icyo abo ubeshya batazatinda kubona ni uko kuva twakora biriya biganiro, hari ba Officiers FAR n'abandi bantu banyuranye badahwema kutwandikira. Bashima cyane ubuhamya ba Major BAM SABAKUNZI François, bashima uburyo twayoboye ibiganiro, banatubwira ko na bo biteguye gutanga ubwabo buhamya.
Nk'uno munsi rwose, mu ma saa sita, hari uwo mwahoze musangiye umwuga (bigaragara ko utari ukwiye) wanyibukije ubuswa bwawe bwatumye Minadef James Kwizera GASANA akuvana ku buyobozi bwa Camp Kami n'ubwa Police Militaire. Uwo mugabo rero yagize ati: "ntangazwa n'iyo uriya muswa NERETSE asobanura uko igisirikare cyakoraga, nk'aho nta muntu ukiriho wibuka telegaramu yohereje muri za Unités za FAR."
Ati iyo telegaramu, NERETSE uwo yayohereje atabifitiye ububasha, kuko yari umuyobozi wa Unité usanzwe ! Ati iyo telegaramu yakanguriraga ibigo byose bya FAR kwifatanya n'icyo kigo yari ayoboje ubuswa, ubusambo n'ubugome, ngo byamagane icyemezo cyo gusubiza mu gisirikare ba Officiers bari bararenganijwe n'Akazu kari karamutumbagije mu giti, akiri Officier mutoya (officier subalterne). Ati kandi yanaruhiye ubusa, kuko induru ye itabujije gusubiza uburenganzira bwabo abo ba Officiers bari bagwiriyemo n'abamurusha amapeti n'ubushobozi.
Uwo mutangabuyamya yambwiye kandi ko iyo nduru yawe, NERETSE, itarabujije abarenganye kurenganurwa, ahubwo ikagukururira ibihano. Ngo wahakuye rwose imbwa yiruka, dore ko ngo Minadef James Kwizera GASANA yahise abona ko ujojoba amafuti n'urwango, ategeka Jenerali NSABIMANA Déogratias kukuvana ku mwanya wari warashyizweho na ba SERUBUGA ukomeje kubera umuja.
Mu mirongo ikurikira, ndibuzane iyo telegaramu yerekana ko ubugoryi bwawe atari ubwa none.
Muri abo basirikare bakuru barenganuwe, bigatera ibisazi
Akazu, kakakoshya gukora ishyano, harimo abasinye ibaruwa ya "
Amicale de Byumba" bakurikira:
Lt Col BEM NKULIYEKUBONA Anselme, Maj NYAMPAME Evariste, Maj BEM MUTAMBUKA Gaspard, Cdt BUTARE Godefroid, Cdt BEM HABYARIMANA Emmanuel, Capt HITIMANA Pierre Canisius, Lt BIZIMANA Evariste.
Urutonde rw'abo basirikare urusanga no mu gitabo cyanditswe na James Kwizera GASANA, igitabo yise "RWANDA: DU PARTI-ETAT à L'ETAT-GARNISON", ku mapaji 158, 159 na 160.
Mu bandi basirikare barenganuwe, icyo gitabo kivugamo kandi: Lt Col NDIBWAMI Déogratias, Maj Mathias HAVUGWINTORE, na Maj BAM SABAKUNZI François warokotse ubwicanyi bwanyu, ibyo ukomeje kugaragaza ko byagushegeshe (aha sinirengagije ko abo mwafunze bose bari bategerejwe n'urupfu, nk'uko byagendekeye abafunzwe nyuma ya Kudeta yo muri 1973). Hari kandi na Maj MUGABO Emmanuel, Cdt MULINDAHABI Gaspard, na S/Lt MUKURALINDA.
Nkiri kuri bano basirikare bari bararenganijwe n'Akazu, bagakizwa ahanini n'umuzo w'amashyaka menshi ukomeje kuvumira ku gahera, sinabura kwibaza impamvu ukunze kubifaswamo na Victor BUTARE ubundabunda yitwikiriye pseudonyme Marc MATABARO. Rwose biracyangora kumva ukuntu uwo mwene Komanda BUTARE Godefroid agufasha guhishira amahano ya MRND/CDR, akoresheje ikinyamakuru cye The Rwandan. Syndrome de Stockholm?
Kuri ayo mapaji 158, 159 na 160, JKG arasobanura uko abo bana b'Igihugu barenganyijwe n'Akazu (OTP) kari karagutumbagije aho ushobora kwiba, kwica no gukora ubundi bugome. Akavuga ukuntu we ubwe, nka Ministre ushinzwe Ingabo z'Igihugu, yibwiriye Perezida HABYARIMANA ko, mu kwirukana cyangwa kwigizayo abo basirikare, yabikoze ku buryo bunyuranije n'amategeko. (Ibyo umuntu yafata nko 'kurega Kigeli kuri Rwabugili' !).
Mu gusobanura akarengane ka buri wese, JKG aratunga agatoki agatsiko k'Abanyakazu (OTP) kari karangajwe imbere na Col SERUBUGA Laurent, "soma mbike" wa Perezida HABYARIMANA. Agera nko kuri MUTAMBUKA ngo wafunzwe tariki ya 2 Ukwakira 1990, Akazu (OTP) kagamije kumwitwaza (bouc émissaire) ngo gahishire uruhare rwako mu kavuyo karanze ubuyobozi bwa FAR, Igihugu kimaze guterwa na FPR/Inkotanyi. JKG ati: "Perezida HABYARIMANA wari icyo gihe Ministre w'Ingabo na Chef d'Etat-Major, yigiriye ubwe kuri Radiyo y'Igihugu, amurega kuba yarakoreye umwanzi yangiza uburyo bwo gutumanaho bwa gisirikare hakoreshejwe radio". JKG yanzura avuga ko mu by'ukuri MUTAMBUKA yaziraga kuba yari azi amabanga akomeye yateraga ubwoba HABYARIMANA ubwe n'Abakoloneli bari bamwungirije mu buyobozi bwa FAR, kubera ko uwo MUTAMBUKA yari yarakoze igihe kirekire mw'iperereza rya gisirikare (G2). Ati yari azi amadosiye menshi akaze, harimo irebana n'iraswa rya Col MAYUYA Stanislas.
JKG agera kuri Maj BAM SABAKUNZI, ati: "Yari yararezwe icyaha cy'ubugambanyi, bamuhimbira kuba yaratumye ba FAR barasana hagati yabo. Ikiri ukuri ni uko yari afite icyo yapfuye n'uwari uzwi nka Capitaine SIMBIKANGWA. Mu gihe yari ashinzwe abakozi ba MINADEF, [SABAKUNZI] yanze gufasha uwo SIMBIKANGWA kwiba Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'Abakozi, dore ko yashakaga ko iyo sanduku imwishyura impanuka isanzwe yari yakoze, ari mu modoka ye bwite, kandi ari no mu biruhuko, [SIMBIKAGWA uwo] akaba yari yacabiranyije, iyo mpanuka akayigira impanuka yo mu kazi."
Kuri HABYARIMANA Emmanuel, JKG aragira ati: "Yabeshyewe gukorana n'umwanzi, mu gihe yari yaritwaye neza mu ntambara yarwanye na FPR, mu Mutara, mu kwezi k'Ukwakira 1990."
JKG yongeraho kandi ko "Abo ba Officiers bose, hamwe n'abandi bari muri iyo groupe yari isangiye ibibazo, Conseil de Guerre yari yarabahanaguyeho icyaha."
JKG ati : "Tariki ya 21 Ukwakira 1992, Guverinoma yemeye ubusabe bwanjye bwo kugarura mu kazi abasirikare bakuru (officiers) bagera kuri 20 bari barirukanywe mu gisirikare ku maherere (abusivement), kabone n'ubwo ba minisitiri bakomoka muri MRND bari barwanyije ubwo busabe bwanjye bikantungura".
JKG aravuga ukuntu abakonde bo mu gisirikare (OTP) bafashwe no kwiheba kubera amavugurura yacyo yari agamije kubaka igisirikare nyagisirikare, amavugurura yari arimo no kurenganura abarenganye. Asobanura ko uko kwiheba kwaje gutuma bagerageza guhirika Guverinoma: "4.4 Les conservateurs entrent en phase de désespoir. 4.4.1. Les officiers OTP veulent renverser le gouvernement. " (OTP mu mvugo ya JKG bisobanura Originaires du terroir du Président, ibyo Opozisiyo yitaga Abanyakazu).
Ati: "Nyuma yaho, kuya 22 Ukwakira 1992, Abasirikare bakuru batifuzaga impinduka (officiers conservateurs) bagerageje kugumura Bataillon Para y'i Kanombe, bibasiye Minisitiri w'Intebe nanjye ubwanjye, bagamije guhirika Guverinoma. Abari inyuma y'iryo gerageza ry'umwivumbagatanyo (tentative de mutinerie), bari bafite icyizere cyo kugumura ibigo byose by'Igisirikare FAR (toutes les unités des FAR). Ni muri urwo rwego umwe muri bo, Major NERETSE, wari Komanda wa batayo Police Militaire yari ifite icyicaro i Kami, yohereje telegaramu muri Etat-Major, aha na n'ibigo byose (toutes les unités) copie yerekana ubuziranenge (ampilation) ":
"Abasirikare bo muri Camp Kami ntibumva na busa icyemezo cya Guverinoma cyo gusubiza mu kazi bamwe mu ba officiers, cyane cyane ko inzego zose zabibajijweho n'inama ya ba Komanda b'Ibigo, [abo bose] bari baravuze ko batabishyigikiye. Ntawagombye kwitwaza ko n'Inkotanyi zigiye kwinjizwa mu gisirikare, kuko zo zibikesha kuba zarakoresheje imbaraga za gisirikare kandi icyemezo cy'ivanga ry'ingabo kikaba kidahanagura ikireba abavanywe muri FAR. Kugeza magingo aya ntiharagaragara ibikorwa biteguwe byerekana uburakari. Turatangazwa ariko ko buri gihe, iyo hatangiye kugaragara ituze (quiétude) mu ba FAR, Guverinoma yihutira kuboherezamo igikoresho gihungabanya (soucoupe déstabilisatrice)."
Ngiyo rero ya telegaramu nibukijwe n'umu Officier uno munsi mu ma saa sita. Mpereho nibariza abasoma ino nyandiko aho ukura rwose imbaraga zo gushinja abantu ibyo mwangije muri FAR no mu zindi nzego z'u Rwanda? Ubwonko bwanyu buhumanye, wowe n'abandi bagome bo muri MRND/CDR, rwose ubanza butarangwa n'ikitwa isoni!
Mu kugana ku musozo w'ino nyandiko, reka nifashishe ibyanditse kw'ipaji ya 160 y'Igitabo cya JKG, aho yambika ubusa wowe NERETSE n'abo mwari mufatanije igikorwa cyo kugumura igisirikare:
"Byagaragaye ko ba ofisiye bari bateguye imyivumbagatanyo bari bafite icyo bapfa na bagenzi babo bagombaga gusubizwa muri FAR. Urugero ni Major NERETSE: mbere yo kujyana abo ba ofisiye mw'ibohero muri 1990, [Major NERETSE] yari yaragiye abanza kubacuza (subtiliser) amafaranga menshi; muri abo ba ofisiye bacujwe, harimo Emmanuel HABYARIMANA. Lieutenant-colonel NSENGIYUMVA yafungishije Major MUTAMBUKA ku maherere, anayobora iyicarubozo rya Major SABAKUNZI, igihe yatabwaga muri yombi, nyuma y'uko FPR ifunguye imiryango ya prison yo mu Ruhengeri muri Mutarama 1991, kandi we yari yanze gukurikira muri Uganda abo bari bagabye ibitero, ahubwo akishyikiriza ubutegetsi. Gusubiza ku kazi abo basirikare rero byari biteye ipfunwe, kuko ababashinje bashoboraga kwicara ku ntebe z'abashinjwa. Ikindi kandi, bamwe muri ba officiers OTP basiganwaga n'igihe (course contre na montre) bagamije kurokora imyanya yabo, kubera ko bari bazi ko nari nkimara gutahura abari banditse tract ya CDR."
BIRACYAZA...
Ngaho rero komeza usaze imigeri wibeshya cyane ko uzatuma dutakaza umurego wo kwerekana ukuri ku mateka mabi ya MRND/CDR yahumanyije FAR, ikoreka n'u Rwanda. Ntegereje ko uvuza induru, utwerera JKG kuba Umunyenduga wanga urunuka Abakiga, n'ibindi bitakaragasi udahwema kuvubura...
Turi kumwe!
Joseph NGARAMBE,
22 03 2021
No comments:
Post a Comment