"Eurêka"!
Inzira imwe rukumbi yo guhurika Paul Kagame irabonetse.
Abanyarwanda barasabwa guha akato amashyaka yose adashaka gusenya umusingi w' ubutegetsi bw'Igishitani Paul Kagame, Michela Wrong.
'''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''
Muri iyi nyandiko ngufi ndabagezaho, muri make, ibikubiye mu nyandiko "The making of a monster: Paul Kagame's bloodstained past" yanditswe na Nicholas Shakespeare (I), inyandiko isaba ko Jenoside yakorewe abatutsi ... igomba kwandikwa ku gatwe ka Paul Kagame (II) nkuko bisabwa n' umwanditsi Michela Wrong.
I. Inyandiko ya Nicholas Shakespeare ivuga iki?
https://www.spectator.co.uk/article/the-making-of-a-monster-paul-kagame-s-bloodstained-past, yakoreye Abanyarwanda by' umwihariko n'isi yose muri rusange inshamake y' ibyanditswe mu gitabo "Do Not Disturb: The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad" cya Wrong Michela.
Muri iyo nshamake havugwamo ko:
- Paul Kagame yiyemerera ko ari Igishitani "the monster" ngo kuko Imana itamuremye nk'abandi bantu: "God created me in a very strange way,' Paul Kagame once told an obsequious interviewer. Credit: Alamy";
- Iki Gishitani Paul Kagame cyahawe ibyubahiro bihambaye, n'ubutegetsi bwacyo bukabona imfashanyo z'umurengera ngo kubera ko cyahagaritse Jenoside … kandi ahubwo ari cyo cyayitangije;
- Nyakwigendera Patrick Karegeya, we ubwe, yibwiriye Michela Wrong ko yari mu gatsiko k'abantu batangije Jenoside… babitegetswe na Paul Kagame;
- Iyo Jenoside ari yo musingi w'ubutetsi bw'iki Gishitani naho amagufa y' abanyarwanda bose bishwe, kuva tariki 01/10/1990 kugeza ubu, bikaba ari imitsindo iki Gishitani gikoresha mu kuzibya abakinenga/abakirwanya;
- Michela Wrong, ahereye ku byo yagezeho mu bushakashatsi bwe, yakoze mu murimo we w'ubunyamakuru mu gihe kirenga myaka 30, akaba asaba rero ko iyi Jenoside… yakwandikwa ku gatwe k'iki Gishitani Paul Kagame.
Byisomere nawe niba uzi icyongereza aha hepfo:
"Michela Wrong is a British authority on Africa who begs to differ. Her brave and tremendous book, the product of 30 years' reporting, demands that we revise the entire history of Rwanda's 1994 genocide, in which upwards of one million Tutsis and Hutus were slaughtered during a three-month frenzy. She places the blame, devastatingly, at the feet of the tall, thin, reedy-voiced Kagame, suggesting that 'the leader routinely labelled in the West as "the Man Who Ended the Genocide" might actually also have started it'".
2. Nkuko mumaze kubyisomera rero, Michela Wrong arasaba Umuryango mpuzamahanga muri rusange n'abanyarwanda barwanya iki Igishitani Paul Kagame by'umwihariko gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside… yandikwe ku gatwe k'uwayiteguye, akayitangiza, akayikoresha kandi akanangira na Loni gutabara. Uwo nta wundi ni Igishitani Paul Kagame.
3. Ngo burya "zitukwamo nkuru": urabe wumva birenge RNC n'abateruzi b'ibindi bawe ni mwe mubwirwa. Mubikozwe se? Reka da!
II. Jenoside yakorewe Abatutsi ... igomba kwandikwa ku gatwe ka Paul Kagame
1. Paul Kagame, ati "bazamvana ku butegetsi banyuze mu zihe nzira se? (…)
Ndahamya ko nta munyarwanda n'umwe, utekereza neza, utabona ko inzira yo kuvana Paul Kagame ku butegetsi ari imwe rukumbi: ni ugusenya umusingi (foundation) ubutegetsi bwe bwubakiyeho: Jenoside yakorewe abatutsi…
Ikibabaje ni uko hari ishyaka rimwe rukumbi, RNC, rishoboye gusenya uriya musingi bitarigoye na gato, kubera amateka y'abarishinze kandi bariyobora, ariko rikaba ritabikozwa kuko umuyobozi waryo mukuru ari "impanga" y'Igishitani Paul Kagame.
2. Jenoside ni urukuta rurerure cyane, ruturirwa kandi ruzengurutse Urugwiro. Yvonne Idamange Iryamugwiza, ati Jenoside, Jenoside... He! Icyo umuntu avuze cyose kidashimishije ubutegetsi bumukubitisha "iturufu ya Jenoside"; Jean Damascene Bizimana, ati "Imibiri y'abapfuye … irusha agaciro abacikamu"! Naho Karasira Aimable, ati "RIB yantegetse kutazongera kurota mvuga kuri Jenoside".
Mvuge ikindi ki? "Jenoside... ni igiti kiturirwa..." Yolanda Mukagasana.
3. Byaragaragaye rero kandi birazwi neza ko iyo hagize umuntu utinyuka "agashimashima" mu mizi y'iki giti Jenoside, Igishitani Paul Kagame na FPR yacyo biranyeganyega, bigahinda umushitsi. Tubivuge, tubisubiremo: Jenoside, Jenoside… Jenoside ni wo musingi ubutegetsi bw'agatsiko ka Paul Kagame bwubakiyeho. Uwawusenya rero bwahirima, byanze bikunze. Mu yandi magambo ntushobora kubuhirika, ngo winjire mu Rugwiro, utabanje kuwusenya. Jamais!
4. Reka tubisubiremo. Hari uburyo bumwe gusa kandi bworoshye cyane bwo kubohora abanyarwanda bari kungoyi. Ubwo buryo ni ukuvuga ukuri kwa Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu 1994. Uku kuri ni ko "abajene" b'abacikacumu Niyomugabo, Kizito, Sankara, Idamange, Karasira,… na Bahati barikuzira. Uku kuri ni ko Karasira aririmbira TOM MAHERU BY KARASIRA AIMABLE. Uku kuri ni ko Michela Wrong asaba abantu bose, bashaka kubohora abanyarwanda koko, kugira umurongo wa politiki yabo.
5. To "revise the entire history of Rwanda's 1994 genocide", bisabwa na Michela Wrong, bisaba ko RNC n'abateruzi b'ibibindi bayo by'umwihariko barekeraho kuba indyarya n'inyaryenge, maze bakandikira/bagasaba Loni n' ibihugu by'ibihangange bitegeka iyi isi kwemera no kwemeza amateka y'ukuri kwa Jenoside; amateka yemeza ko ari Igishitani Paul Kagame:
- cyateguye Jenoside;
- cyayitangije;
- cyangiye Loni gutabara;
- cyerekereye kandi kigashishikariza ibirara by'abahutu gutemagura abatutsi;
- gicuruza amagufa y' izo nzirakarengane;
- cyagize Jenoside ... iturufu;
- kiri no "guhekenya" abacikacumu bamaze kumenya neza uku ukuri kwa Jenoside... mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
None RNC n'abateruzi b'ibibindi batinya iki kandi hari ubuhamya bw'abayikoze?
6. Gukora politike nyayo, politiki igamije guhirika agatsiko ka Paul Kagame no kubohora Abanyarwanda ni ukugira izi ngingo, ziri aha haraguru, uko ari eshashatu "slogan" y' imbwirwaruhame (discours) zose zibwirwa abanyamahanga n'Abanyarwanda.
7. Kubera ibi byose tumaze kugaragaza rero, Abanyarwanda barasabwa kwitandukanya n' amashyaka yose kimwe n'abantu bose bavuga ko barwanya agatsiko ka Paul Kagame ariko bagera ku kibazo cya Jenoside, Jenoside, Jenoside, Jenoside yakorewe abatutsi... "bakaruma bahuha". Urabe wumva birenge RNC n'abateruzi b'ibibindi bawe ni mwe mubwirwa!
8. Njye Samuel Lyarahoze ukuri mbona ni uko impuzamashyaka P5/P4 iyobowe n'umujenosideri Kayumba Nyamwasa yagombye gusezererwa, kuko imaze imyaka irenga icumi itujijisha mu kinyoma cya "Smart Way", ahubwo tukikurikirira "abajene" barangajwe imbere General Yvonne Idamange Iryamugwiza wiyemeje kuvuga ukuri k'ukuri kwa Jenoside...
1. Ibigarasha bicitse: "ba Karegeya, ba Gahima, ba Theogene, ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Micombero, ba Karim, ba Higiro, ba Rugirabate ..." ntibagombye guterwa ipfunwe no gusaba ko Jenoside yandikwa ku gatwe k'Igishitani Paul Kagame; kuko Kagame Paul si FPR baarimo, baakoreye kandi barwaniye. Paul Kagame si umututsi nka bo, si umuhutu nka bo, yewe si n'umutwa.
Paul Kagame ni "the monster"
2. Kuvuga ukuri kuzuye kwa Jenoside... ni no gusaba ko iki Gishitani Paul Kagame cyafatwa, kigashyikirizwa inkiko, maze na cyo kikaryozwa amaraso y'abantu bose cyanyoye.
3. Nkuko nabivuze aha haraguru, ukuri mbona ni uko igihe kigeze cyo guha akato amashyaka y'abasaza n'abajenosideri bokamwe n'irondakoko, ahubwo tugakurikira "abajene" nka Yvonne Idamange Iryamugwiza.
4. Komanteri yawe kuri iyi nyandiko irakenewe cyane.
Samuel Lyarahoze, tariki ya 27 Werurwe 2021
Soma inyandiko y'umwimerere hasi aha
No comments:
Post a Comment