[Rwanda Forum] INYANDIKO IGENEWE ABANA B'INYENZI

Rwanda: Kuki Abanyarwanda benshi basigaye bavuga ko «igihugu cyabo cyabavuye ku nzoka? » 

21 March 2021 Veritas Kinyarwanda 1

[Ndr: Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwazanye amacakubiri adasanzwe mu Banyarwanda, ku buryo bageze aho bicana ubwabo!

Ubwo bwicanyi n'imiyoborere mibi ya FPR yateye ukwishishanya kudasanzwe mu Banyarwanda ku buryo nta mwana ukizera umubyeyi, abashakanye ntibakizerana, urukundo rwarakamye, ubuvandimwe bwarashize, abantu benshi basigaye biyahura, inzara iravuza ubuhuha mu gihugu Leta ikicecekera; Leta ni yo yica, ikananyereza abaturage yagombye kurinda, Leta ni yo iroga kurusha abakecuru b'ingumba barogaga cyera n'ibindi bibi byinshi FPR yazaniye Abanyarwanda.

Ubwo buzima bubi Abanyarwanda babayemo ni bwo bubatera ubwoba budashira ari na bwo bubatera indwara z'ibyaduka nka cancer zitabagaho cyera mu Banyarwanda. Umuryango w'abibumbye ONU na wo wateye imboni iyo mibereho mibi FPR yazaniye Abanyarwanda, inkuru ya BBC iri hasi aha ikaba iduha ayo makuru neza:]

Ibihugu bya nyuma bitishimye ku isi ni Afghanistan, Zimbabwe n' u Rwanda nkuko bikubiye muri raporo nshya yatewe inkunga n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ya World Happiness Index.

Iyi raporo – ivuga ku mwaka wa 2020 – ijyanye n'uyu munsi w'itariki ya 20 y'ukwezi kwa gatatu, umunsi mpuzamahanga wo kwishima wizihizwa ku isi kuva mu 2013. Mu mwaka wa kane yikurikiranya, Finland yongeye gutangazwa ko ari cyo gihugu cya mbere cyishimye cyane ku isi.

Iyi raporo y'ibyishimo ku isi yashyize Denmark ku mwanya wa kabiri, Ubusuwisi ku mwanya wa gatatu, Iceland (Islande) ku wa kane n'Ubuholandi ku wa gatanu mu kugira ibyishimo byinshi cyane. Nouvelle-Zélande (New Zealand) na none yongeye kuba igihugu kimwe rukumbi kitari icy'i Burayi kije mu myanya 10 ya mbere mu kugira ibyishimo byinshi cyane. Ubwongereza bwasubiye inyuma, buva ku mwanya wa 13 buza ku wa 17.

Ibikubiye mu bushakashatsi bw'ikigo Gallup byarimo kubaza abantu bo mu bihugu 149 ku isi gutanga ikigero cy'ingano y'ibyishimo byabo. Mu gupima ibyishimo harimo kuvuga ku bufasha bahabwa mu mibereho, ubwisanzure bwabo, umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP/PIB) ndetse n'uburyo ruswa ihagaze nabyo byagendeweho.

Habayeho "ukwiyongera gukomeye kw'imbamutima mbi" mu bihugu birenga kimwe cya gatatu cy'ibyakoreweho ubushakashatsi, nkuko abakoze iyi raporo babivuze, bishobora kuba byaratewe n'ingaruka z'icyorezo cya coronavirus. Ariko, ibintu byagenze neza kurushaho ku bihugu 22. Ibihugu byinshi byo ku mugabane w'Aziya byitwaye neza kurusha uko byari bimeze muri raporo yo mu mwaka ushize, mu gihe Ubushinwa bwagiye ku mwanya wa 84 buvuye ku wa 94.

Mu itangazo yasohoye, John Helliwell, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati: "Mu buryo butunguranye, muri rusange ntabwo habayeho gusubira inyuma mu mibereho ku gipimo cy'abaturage bagendeye ku igenzura ry'ubuzima bwabo bo ubwabo".

Bwana Helliwell akomeza agira, ati "Igisobanuro kimwe cyashoboka cy'ibyo ni uko abantu babona Covid-19 nk'inkeke ihuriweho [rusange], iturutse ahandi yibasira buri muntu kandi ko ibi byatumye harushaho kubaho kumva abantu bashyize hamwe no kwishyira mu mwanya w'abandi [ukumva akababaro kabo]". Finland "yitwaye neza cyane ku bipimo byo kwizerana byafashije kurinda ubuzima n'imibereho muri iki cyorezo", nkuko abakoze ubu bushakashatsi babivuze.

Iki gihugu cyo mu majyaruguru y'u Burayi – gituwe n'abaturage miliyoni 5,5 – cyitwaye neza cyane muri iki cyorezo kurusha byinshi mu bihugu by'i Burayi. Abatangajwe ko banduye coronavirus muri iki gihugu barenga gato 70,000, muri bo abapfuye ni 805, nkuko imibare yakusanyijwe na Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Nkuko iyi raporo ibitangaza, ibihugu 10 bya mbere ku isi bituwe n'abaturage bishimye cyane ni:

1. Finland

2. Denmark

3. Ubusuwisi

4. Iceland

5. Ubuholandi

6. Norway (Norvège)

7. Sweden (Suède)

8. Luxembourg

9. New Zealand (Nouvelle-Zélande)

10. Austria (Autriche)

Ibihugu 10 bya nyuma ku isi bituwe n'abaturage batishimye, nkuko iyi raporo ibivuga, ni:

140. Burundi

141. Yemen

142. Tanzania

143. Haiti

144. Malawi

145. Lesotho

146. Botswana

147. Rwanda

148. Zimbabwe

149. Afghanistan

Source: iyi ni inkuru ya BBC Gahuzamiryango

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] DRC: Mourir sans discours de haine

DRC: Mourir sans discours de haine Introduction À l'est de la République démocratique du Congo, la guerre a appris à vivre d...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group