" Ngarambe umwe muri ba RuMuNga,
Icya mbere menya ko n'abataba mu Bufaransa badahagarariyeyo FPR Inkotanyi muri " diplomatie parallèle" nka we, utabarusha kuvuga igifaransa cyangwa kucyandika.
Ikindi kuba witabaje umwe murimwe ba Ru Mu Nga ariwe Musangamfura wa Isibo ngo hari ibyo wahishuriwe ni ukwibeshya cyane Menya ko uwo Musangamfura wa Isibo muli 1992-1993 yabonaga télégrammes militaires classifiés" Secrets et même Très Secrets" mbere y'uko abo zigenewe bazibona, byababazaga benshi, Ahand,i mu bihe nka biriya yagombaga gukanirwa urumukwiye ariko amaze gushirizwa ngo avuge sa source. None wowe na we mubifata nk'igikorwa cy'indashyikirwa!
Naho Chanoine James Gasana w'umuswa n'ikigwari mwari mwarifatiye kugeza mumwumvisha ko ahunga urugamba (désertion en temps de guerre) ahunga Balinga kumabwiriza y'umwanzi Ingabo yari abereye Ministre zari zihanganye nawe, siwe wagira icyo avumvura nk'uko yabigerageje muli ziriya chiffons de papiers ze ngo ni igitabo yarutse aho abundamye mu Busuisse.
Nta mu officier rero nyawe wakwigera abiha agaciro, uretse nyine bya byitso byari byuzuye muli Cabinet ye bimwe wavuze amazina byabanzaga guha Sixbert Musangamfura des messages "Secrets" zivuye dans les Unités ngo azitangaze mw'Isibo n'uwo Chanoine atarazibona! Quelle décadence!
Sindi kumwe na we rero komeza upfe urwo wagapfuye kuko igihugu washakaga ko Inkotanyi zifata zaragifashe. Ariko wowe umenye ko " Niwima nzimuka" wa mugani.
Menya kandi ko atari abo wita abakiga gusa wirengeje ukoreshwa n'izo nyenzi ahubwo abenshi n'abo wita " abanyenduga': Rwambuka Fidèle, Bourgmestre de Kanzenze, Mlle Locatelli, italienne travaillant à Nyamata, Le jeune Katumba, Kigali, Martin Bucyana( Cyangugu) Président du Parti CDR. Ministre Gatabazi ( Butare), Emmanuel Gapyisi ( Gikongoro), Juvénal Uwiringiyimana ( Gisenyi) etc... Abo bose ntibazimwe burundu kandi ababakomokaho bashobora kuzakurutsa ibyo Inyenzi-Inkotanyi zagutamitse ngo ubice cyangwa ubicishe.
Et sur ce, Bye bye, pour moi le débat est clos.
Emmanuel Neretse."
""Joseph Ngarame wo mw'ishyaka Ishakwe kandi uyobora i Radio nayo ifite iryo zina, ibyo wanyandikiye nabibonye. Dore ibisubizo byanjye:
Hari umuntu wansabye kwumva ibyo mwavugishije ex-avocat et ex-Major Sabakunzi François mu gice cya karindwi n'icya munani by'ibiganiro byanyu bitumvagwa namba. Kuko yamvugagamo, natangaje mu Gifaransa icyo mbivugaho . Bibaye ngombwa nabishyira no mu Kinyarwanda cyangwa mugasemuza kubumva izo ndimi zombi: Kinyarwanda-Français. Ngiyi Link igeza kubyo nanditse:
http://www.echosdafrique.com/20210319-diaspora-rwandaise-cynisme-des-faux-medias
1. Nashakaga gusaba bamwe muri ba RuMuNga urimo, ko basigaho gushinyagurira ( torturer) umuntu ufite intege nke ( faible en esprit) kandi wifitiye n'ibindi bibazo mumwiriza ku gicuma cyanyu ngo ni Radio, mumuvugisha ibyo atazi atanumva.. aha ngo muracukumbura amateka bityo ngo Igicuma cyanyu ngo kizumvwe na benshi. Mwagombye kumenya ko igituma Ishakwe-RuMuNga nta muntu muzima wifuza kuyumva biterwa n'inyigisho wowe Ngarambe wagize intero rukumbi kuri yo, iyo nyigisho ikaba yuzuye ubuswa buvanze n'ubugome ndenga-kamere, kuburyo n'abatutsi b'i Bwami batari bagitinyuka kuyigisha abana babo. Nta soni ngo: " uwiyita umunyanduga nka Joseph Ngarambe, agomba kwumva ko aruta uwitwa umukiga kandi agomba kumwanga urunuka!" Ngiyo impamvu igicuma ( nako icwende) Ishakwe-RuMuNga ntawifuza kuryumva, yemwe n'iyo mwakoresha " les faibles en esprit" ngo barondogore ibyo batumva kugira ngo bagushimishe.
Uransindirira amashyaka MRND na CDR kandi wagombaga kuba uzi ko ntari nemerewe kujya mu mashyaka. Sinari nkawe rero wari mu gashyaka kari mukwaha kwa FPR-Inkotanyi ariko cyane cyane wari muli Milice yako yitwaga " Abakombozi" kandi yatozwaga n'Inkotanyi.
Kuba naratse ubuhungiro mu Bubiligi kandi icyo gihugu cyaratakaje abasirikare mu Rwanda muli 1994, wagombye kumenya ko mu bihugu nk'ibi, " Icyaha ari gatozi". Ntabwo rero habaho icyaha cy'inkomoko umuntu Runaka yagombye guhanirwa imbere y'amategeko nk'uko mwabyigishojwe muli FPR-Inkotanyi. Ikindi kandi menya ko abanyarwanda bose baba mubihugu by'amahanga batagombaga gukurikiza inzira wanyuzemo ngo uze mu Bufaransa aho i Lille. Tuzi ko nyuma ya juillet 1994 wagumye mu Nkotanyi mubyina insinzi ( nako uterurira ibibindi abayibyinaga), noneho nyuma y'imyaka mike ukaza mu Bufaransa aho ukomereza imirimo FPR igushinga kandi atari mu rwego rwa diplomatie izwi waba uyihagarariyemo. Benshi baribaza niba uri " Ambassadeur, Consul se" cyangwa urundi rwego rutazwi muli diplomatie officielle babitewe no kubona uhagarariye FPR i Lille mu Bufaransa kandi hari na Ambassadeur uzi i Paris.
Mukurangiza nakubwira ko amaraso wakarabye akijejeta mu ntoki zawe kandi imirambo y'inzirakarengane ikiri mu tubati twawe. Duhereye kuri Bucyana Martin Président wa CDR watsinze i Butare muli 1993, na Ancien Ministre Juvénal Uwiringiyimana watumije iwawe i Lille kugirq ngo agwe mu gico mwamara kumwirenza mukajugunya umurambowe muli Canal de Bruxelles.
Ushatse rero wagenza make kuko si abo wita abakiga gusa bazi ububi bwawe...
No comments:
Post a Comment