General Lecointre, nawe wari mu ngabo z'Ubufaransa zaje mu Rwanda mu kiswe opération Turquoise, yabwiye BFM TV ko yasomye ibyo birego akabona "birimo ubusazi" kandi "bitakwihanganirwa".
Yagize ati: "Ni ubusazi gutekereza ko ingabo zari muri Turquoise zagiye gukora ikindi kintu kitari uguhagarika ubwicanyi bw'Abatutsi bwakorwaga n'Abahutu".
Yongeraho ati: "Nta njyana kandi nta kuri kurimo gutekereza ikindi kintu. Ni igitutsi cyakozwe ku basirikare bacu."
No comments:
Post a Comment