[Rwanda Forum] Ibaruwa ifunguwe Noble Marara yandikiye Perezida Paul Kagame

:::
Igitangaje ni uko iyi barwa  ya Marara itakiri ku rubuga rwe, Inyenyeri news...!🤔!
http://www.inyenyerinews.org/?s=ibaruwa+ifunguye+noble+marara+yandikiye+PAul+kagame
:::
Ibaruwa ifunguwe Noble Marara yandikiye Perezida Paul Kagame

08/02/2021Samuel Kamanzi

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
Abanyarwanda bamaze igihe bahangayikijwe n' amakuru akomeje gucicikana ku ubuzima bwanyu. Ku uwambaye umubiri, kurwara no gukira ni ibintu bisanzwe. Gusa bitewe n' ukuntu umutekano w' igihugu ushobora guhungabana mugihe uburwayi bukomeje kubabuza kwuzuza inshingano zanyu, abanyarwanda bakeneye ko mwabamenyesha umuntu ufite ubumenyi buhagije wahawe inshingano zo kuyobora no gufata ibyemezo muri ibi bihe bikomeye.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ejo hazaza h' igihugu cyacu n' imiyoborere yacyo bikomeje gutera impungenge abo mufatanyije inshingano zo kuyobora abanyarwanda. Abo mukorana n' abasangirangendo banyu batubwira ko kubona mubigiza kuruhande, mugasuzugura ubunararibonye bwabo mugahitamo gutega amatwi umukobwa wanyu, byababereye urucantege akaba ari nabyo bituma badashishikara mu ukwirinda no gukumira amakosa akurura imbogamizi zikomeye nk'ikibazo cy'abacikacumu kimaze kunanirana .
Inzego z' ibanze  zuzuye ingorane kubera inzara yazahaje abanyarwanda. Imiryango itabarika yabuze amikoro kubera ukuntu ubuyobozi bwanyu bufata ibyemezo biyihungabanya kuburyo abaturage ,cyane cyane abo mu imigi, babura amahitamo bakagomba kurenga kumategeko kugirango bashake uko babaho. Ibi nibidahinduka, ibikorwa by' urugomo bizaba akarande, birenge ubushobozi bw' inzego z' umutekano biziyongera.
Abatekinisiye banyu bakoze iyo bwabaga  kugirango U Rwanda rukomeze rwizerwe nk' igihugu cyakwungukira umushoramari muri iki gihe isi yose izahajwe n' icyorezo cya coronavirusi, ariko mubyukuri, ubukungu mugihugu bwifashe nabi cyane. Abacuruzi barahomba, ubukerarugendo buhagaze nabi, urubyiruko rwabuze akazi.
Abanyamahanga babashyigikiraga buhumyi bakomeje kugenda bitandukanya n' U Rwanda mwababeshye kubera ko ari nta gahunda yo guhererekanya ubutegetsi munzira y' amahoro ifatika nabo babona mufite. Abanyamakuru bubashywe nka Michaela Wrong baratunga urutoki imiyoborere yanyu idahwitse, ishingiye ku iterabwoba n'ubwicanyi. Ntaruhare rukomeye mugifite mubucuruzi bw ' amabuye ya Kongo kuko  abayakeneraga basigaye bivuganira na ba nyirayo, ntimugikenewe nk'umuhuza wabo. Umutekano w' umushoramali mwali mubereye umurinzi mukarere ushobora kuzahura ningorane muminsi iri imbere.
Nubwo u Rwanda rwugarijwe n' ibibazo bisa nk' iby' ibindi bihugu byinshi ku isi byashoye imali mumishinga yahombye kubera iki cyorezo, mukeneye  gufata ingamba nshya byihutirwa.
Abanyarwanda ntibashoboye gufatanya ibyo kwihanganira ubutegetsi bw'igitugu bari basanganywe n' inzara batewe n' iki cyorezo. Iki ni cyo gihe cyiza cyo kudohora mukabashyiriraho ubuyobozi bubatega amatwi mbere yo kubafatiraho ibyemezo mutabagishije inama. Iki nicyo gihe cyiza cyo guha abanyarwanda ijambo.
Mugusoza iyi nyandiko, nagirango mbibutse ko  dukurikije uburyo abakozi ba guverinoma yanyu bakomeje kwitwara mu uguhangana n' cyorezo cya coronavirusi n' ingaruka zacyo, abanyarwanda bakomeje gutakaza icyizere. Bakene ko mwita kubuzima bwanyu, mugakurikiza imana z' abaganga kurusha kurwana no kugaragara mu itangazamakuru munyomoza ibyo Padiri Nahimana cyangwa undi yaba yavuze kubuzima bwanyu. Abanyarwanda bakeneye ko mwahererekanya ubutegetsi mumahoro. Nk' umuyobozi ukuriye abandi u Rwanda rubakeneyeho ibyemezo bibasaba kuba mukomeye mumubiri no mu bitekerezo.
Tubifurije kurwara ubukira.
Noble Marara
London, 07/02/2021
Photo: vectorstock.com


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africaine et Médiateur dans le conflit Rwanda-RDC.

Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group