Panafricanisme Kagame ahora aririmba yagombye gusobanura iki:
Ni ugukuraho igisebo giterwa n'abo basore n'inkumi barwanira kujya mu Burayi bahunga ubukene muri Afrika cyangwa se bashaka kujya kubaho neza batavunitse.
Bose ni inkumi n'abasore bafite imbaraga zo gukora. Nibasubizwe iwabo aho kugwa mu nyanja cyangwa aho kugira ngo Kagame akomeze kuboshya abizeza ibitangaza
Kubabika mu Rwanda si cyo gisubizo.
Panafricanisme ni ukurwanya terrorisme. U Rwanda n'ibindi bihugu bimwe by'Afrika bihora biririmba ngo bafite abasirikare bazi kurwana, ibyo ntacyo bimaze. Nimutekereza aho ibihugu birenga 50 binanirwa no kurwanya abateroriste, inyeshyamba.
Panafricanisme si uguhora wiruka amahanga ushaka imfashanyo nyamara wagera mu rugo iwawe n'abaziguhaye ukabasebya.Uti ntacyo banyigisha. Ibyakozwe n'izo mfashanyo ukabyiyitirira.
Panafricanimse si ukuvuga ngo ntibindeba, terrorisme iri ahandi, ikibazo cy'abimukira bagwa mu nyanja kiri ahandi, ndakegeka ku Banyaburayi, kandi abanyaburayi nibo bagombye kugidukemurira.
Kagame ati: Afrika, Afrika, Afrika. Turashaka ibyubahiro, nta bundi bukolonize dushaka, ntawe dushaka watwigisha demokarasi, n'uburenganzira bw'ikiremwa muntu kuko twe dufite uburyo bwacu.Nyamara impunzi zirunze muri Libya, terrorisme ntituma abantu baryama cyangwa ngo bakore imirimo yabo, Afurika irasabiriza inkingo, buri gihugu cya Afrika budget yacyo 50% iva mu mahanga, inzara iri hose, Abanyafurika baragwa mu nyanja hirya no hino bahunga Afrika, indwara zamaze abanyafrika, ubushomeri buri hose.Kagame ibyo byose akabirengaho ati: Afrika, Afrika, Afrika.Na rya soko rihuriweho n'ibihugu byose ntacyo rizahundura.Kagame we ati: Afrika, Afrika, Afrika.Afrika uko yari imeze mu myaka 20 ishize niko ikimeze. Ni nako izaba imeze mu myaka 20 itaha.Kagame se we ntabibona ? Nguko uburyo Kagame atekereza nk'umwana. Ugasanga ibyo avuga kuri Afrika nta shingiro bifite. Ni aho ubugoryi bwa Kagame buhagaze.On Thu, 20 May 2021, 22:52 Amakuru y'u Rwanda, <amakuruyurwanda@gmail.com> wrote:1.Muzi ko izo muri Congo n' Uburundi niwe wazizanye.2.Ngo arashaka no kuzana izo muri Denmark, igihugu gikize kandi gifite ubushobozi bwo kwakira impunzu.3. Iziva muri Libya nazo zirakomeza gusesrkara mu Rwanda. Libya kandi nayo irakize kurusha u Rwanda. Ndetse n'ibihugu izo mpunzi zaturutsemo birakize kurusha u Rwanda.Kagame yirirwa avuga ibibazo by'Afurika ariko ibibazo by'impunzi akabishyira iruhande. Yayoboye AU ibyo bibazo ntiyabikemura.Abanyaburayi ntibashaka ko abirabura bajyayo. Ntibashaka impunzi. Kagame we ati izo mpunzi muzinyoherereze ariko mwohereze n'amafranga. Abanyaburayi babonye aho kwegeka impinzi zituruka muri Afrika. Kagame yarahatanze.Kagame burya ubucucu bwe ni uko ibyo avuga atabishyira mu bikorwa. Yirata na Afrika, Afrika, Afrika. Nyamara nta kintu kigaragara Afrika ifite. Ninayo mpamvu hari ibyo bibazo by'impunzi AU yananiwe gukemura. Hakiyongeraho n'ibibazo bya terrorisme Afrika yananiwe gukemura.Kwemera ko impunzi zo muri Libya na Denmark zijya mu Rwanda ni ukwemeza ironda koko Abanyaburayi bafitiye abirabura. Kuki ahubwo AU itakwiga icyo kibazo k'impunzi igatanga itegeko ko aho baturutse basubirayo aho kujya mu Rwanda cyangwa se Abanyaburayi bagatanga inkunga muri ibyo bihugu nkuko bayiha u Rwanda kugira ngo impunzi zisubire iwabo. Tuzi ko abo bantu bahunga ubukene. Nyamara no mu Rwanda burahari.Kuba Kagame afata amafranga yagombye guhabwa ibyo bihugu ngo byakire ababo, ni ubujura. Kagame ariba imfashanyo yagombye guhabwa ibyo bihugu. Kagame ni ubwo ntawe umubwira ibyo yumva ko ari mu kuri. Ubucucu bwa Kagame ni aho buhagaze.
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit
No comments:
Post a Comment