[Rwanda Forum] Inama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali yongeye gusubikwa | IGIHE

Inama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali yongeye gusubikwa | IGIHE

Inama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali yongeye gusubikwa

Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth bwatangaje ko kubera ikibazo cy'ubwiyongere bukabije bw'icyorezo cya Covid-19, inama yagombaga guhuza abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zigize uyu muryango izwi nka CHOGM yongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri.

Ubusanzwe yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z'icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n'ibindi bikorwa bikomeye. Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n'abashinzwe gutegura iyi nama bari bafashe icyemezo cy'uko iba ku mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

Iangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi, niryo ryemeje ko iyi nama yasubitswe.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko u Rwanda rutakiriye uyu mwanzuro nk'ikintu kibi burundu, ahubwo kuri rwo 'ibyiza ni ugutegereza hakaboneka uburyo bwizewe bwo kwitabira CHOGM aho kwihuta mu gukora inama hakitabira ibihugu bike".

Byitezwe ko ubunyamabanga bwa CHOGM buzatangaza itariki nshya nyuma yo kuganira n'ibihugu binyamuryango ariko inama ikazabera mu Rwanda uko byagenda kose.

U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y'ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi.

Umwanzuro wo kuyisubika wafashwe hagendewe ku miterere y'icyorezo cya Covid-19 ku Isi bitari uko u Rwanda rwananiwe guhangana n'iki cyorezo

Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko nibura kuva iki cyorezo cyatangira kugeza ubu abamaze kucyandura ari 157,329,411 mu gihe abo kimaze guhitana bamaze kugera kuri 3,278,187.

Ni mu gihe kandi muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw'abandura iki cyorezo aho nko mu mpera z'icyumweru cyarangiye ku wa 25 Mata 2021, nibura abantu miliyoni 5.7 aribo bari bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abari bamaze guhitanwa nayo ari 87000.

Itangazo rikomeza rivuga ko Ubunyamabanga bwa Commonwealth buzakomeza gukorana na Guverinoma y'u Rwanda nk'igihugu kizakira iyi nama ndetse n'ibindi bihugu binyamuryango hamwe n'u Bwongereza nk'igihugu kiyobora uyu muryango mu gushaka igisubizo n'uburyo iyi nama yazabera I Kigali mu gihe ibihe bizaba bimeze neza.

Inkuru irambuye mu kanya...



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group