RNC WE,
Aho Gukoresha "Smart Way" Koresha
"Double Genocide" maze wirebere nawe ukuntu agatsiko ka Paul Kagame gatembagara!
--------------------------------------------------
RNC we, fungura amaso, ubangure n'amatwi yawe, maze wibaze nawe:
Mbese "Smart way" yawe si uburyo bw' Ubwiru nk' ubwa Kalinga?
Mbese "Smart way" yawe si itekinika nk' irya FPR?
Mbese " double genocide" si ukwemera ko amaraso y'Abahutu n'ay'Abatutsi anganya agaciro?
Mbese "double genocide" si yo nzira imwe rukumbi igana ku bwiyunge nyabwo bw'Abanyarwanda?
RNC we, zirikana amaraso ya Mutagatifu Kizito Mihigo maze
Aho Gukoresha "Smart Way" ukoreshe "Double Genocide"
Ubyumve? Reka da!
RNC we, tekereza igihe umaze uvutse maze wibaze nawe:
Mbese ntabwo ubona ko aho gushibuka ahubwo ugenda ucibwaho amashami?
Mbese ntabwo wibuka impamvu Rudasingwa na bagenzi be bagutaye?
Mbese watubwira impamvu Turayishimye na bagenzi be baguhaye akato?
RNC we, ibuka uko Karegeya yatawe ku munigo maze
Aho Gukoresha "Smart Way" ukoreshe "Double Genocide"
Ubyumve? Reka da!
RNC we, tekereza ku birego bikomeye ushinjwa maze wibaze nawe:
Mbese "smart way" yawe si bwo bwiru Rudasingwa na Ntagara bagushinja?
Mbese Mjr Mudasiru na bagenzi be si "abana bawe" wihakana?
Mbese aho ntiwaba ushaje, ukaba ugiye gusiga inkuru mbi imusozi?
RNC we, ibuka isasu uhetse mu ruti rw' umugongo maze
Aho Gukoresha "Smart Way" ukoreshe "Double Genocide"
Ubyumve? Reka da!
RNC we, reba iruhande rwawe urahabona abahutu gusa maze wibaze nawe:
Mbese uracyatekereza nko mu 1990 ko umwanzi w'Abatutsi ari Abahutu?
Mbese n'ubu ntiwariwamenya, ko "umwanzi w'umuntu ari uwo mu rugo rwe"?
Mbese na n'ubu ntiwariwamenya ko n'iby'iyi Si byose ari zunguruka?
RNC we, ibuka impeta za gisirikari zose wambuwe maze
Aho Gukoresha "Smart Way" ukoreshe "Double Genocide"
Ubyumve? Reka da!
RNC we, ongera utekereze kuri "smart way" yawe maze wibaze nawe:
Mbese ntubona ko iriya "smart way" yawe ntacyo yakugejejeho?
Mbese ntubona ko "smart way" yawe n'urubyiruko rutayikeneye?
Mbese nta matwi ugira ngo wumve imiborogo y' Abanyarwanda?
RNC we, ibuka ukuntu wiswe umuhemu n'uwo watunze maze
Aho Gukoresha "Smart Way" ukoreshe "Double Genocide"
Ubyumve? Reka da!
RNC we, reka irondakoko ryakokamye maze wibaze nawe:
Mbese hari ikindi kintu uzi agatsiko ka Paul gatinya nka "Double genocide"?
Mbese ntabwo uzi ko ari "Genocide" yonyine yicaje umwanzi wawe Paul Kagame mu Rugwiro?
Mbese ntubona ko ukoresheje "Double genocide" umwanzi wawe atarara kabiri?
RNC we, ndasaba Imana ngo umuzimu w'irondakoko wakwaritsemo ukuvemo maze
Aho Gukoresha "Smart Way" ukoreshe "Double Genocide", maze wirebere nawe ukuntu agatsiko ka Paul Kagame gatembagara.
Ubyumve? Reka da!
RNC we, koresha "double genocide" kuko:
· Ari yo mbunda yonyine ihindisha umushitsi agatsiko ka Paul Kagame;
· Utashobora no guterura Kalashnikov kubera ubumuga;
· Ari yo ntwaro idahushya na rimwe kandi itamena amaraso;
· Ishigikiwe n'abagabo b'intarumikwa nka Denis Mukwege;
· Ari ukuri kwa'amateka yacu nk'Abanyarwanda;
· Ari inzira imwe rukumbi y'ubwiyunge bw'Abanyarwanda;
· Ni yo izatuma ubabarirwa amahano wakoze.
RNC we, koresha "double genocide" ...
Ongera wiyumvire nawe ukuntu agatsiko ka Paul Kagame gatinya intambara ya "double genocide" aho Ambas. François Ngarambe yemeza ko umwanzi ukomeye gafite ari ukoresha "double genocide",
Ngo "urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa" «Kuba hakurya y'inyanja ntibigomba na rimwe kubabuza kugira u Rwanda ku mutima» Amb. Ngarambe
Samuel Lyarahoze
Tariki ya 10/01/2021
No comments:
Post a Comment