democracy_human_rights@yahoogroupe ;ibukabose_rengerabose@yahoogroupes; fondationbanyarwanda@yahoogroupes. (kugeze ihihe uzambwilira igituma ou SPAMA!
(1) Ndangura mpendwa by Gakuba Joseph (lyrics) revisité par Byumvuhore J. Baptiste ce 07/05/2021 - YouTube
(1) Icyampa nkabi (lyrics) - Jean Baptiste Byumvuhore - Volume X Gacamigani - YouTube
Icyampa nkabi
Amahoro, umubano no kwitonda
Urukundo, urugwiro no kwiheza
Icyampa nkabiharanira
Ubujiji , ubugugu no kwirata cyane
Ubutindi, ubugome no kwifuza
Icyampa nkabirenga
Icyubahiro, ubuntu no gusaranganya
Ubutwari, ubunyakuli, no kuvugira urengana
Icyampa nkabihabwa
Ubwibone, uburyarya no kwiremereza
Agasuzuguro, amatsiko no kwitanguranwa imbere
Icyampa nkabitsinda
R/ Nkarangwa n'umunezero
Nkawanduza aho duhuje ingendo
Nkawukongeza aho nyuze hose
Tukagendana, tugahorana
Abo duhuye bakiyizera
Ukarabera impamba mu rugendo rw'ubuzima
Kwizerwa, kuba intwali no kuba umunyakuli
Ikinyabupfura, icyubahiro no kuba akarorero
Icyampa nkabitozwa
Ishyali ribi, amazimwe no guharabikana
Ikinyoma, guteranya no kuregaguzwa
Icyampa nkabigendera kure
R/
Ubupfura, kuba imfura no kuba inyenyeli
Urugamba, gushira ubwoba no kuba intangarugero
Icyampa nkabishyira imbere
Gutongana, gushihana no kubabazanya
Uburakari, umushiha n'umuranduranzuzi
Icyampa nkabisiga inyuma
R/
Kwitanga, kugira ishyaka no gufasha ubabaye
Kwitonda, kuvuga macye no kugira ibanga
Icyampa nkabiharanira
Kudashihana, kubabalira no kumvikana
Kugira ishema, kuryihesha no kurihesha abandi
Icyampa nkabiharanira
On Tuesday, May 11, 2021, 12:22:33 p.m. EDT, Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr> wrote:
No comments:
Post a Comment