[Rwanda Forum] Re: Solidarilté y'Abashi

Zac waramutse, 

Bibaye igisakuzo nagira nti soma! hanyuma nti kimpe, kuko ntibuka neza uwavuze aya magambo, aliko mbajije mon "encyclopédie des non-nuls" imbwira (par umunyacyangugu Bamporiki) ko ali perezida Habyalimana wayavuze, n'ubwo les circonstances yayavuzemo zitagaragazwa, wakimpa se ukampa n'iyo contexte? naho ijambo ry'abanyakinyaga bashyigikira Turquoise, une mission militaire yamaze amezi abili ntirase isasu na limwe (uretse ayo générali  Stabenrath avuga yarashe inkotanyi "ubwo umwanzi akaba aragaragaye!" naho ibya "Aventure ambigue de Tourquoise" tu vois ces Banyakinyaga désavouer Cheikk Hamidou Kane?

Ibyacu ni nk'ibya wamukirisitu padiri yabajije ati : "Wanga Shitani, n'ibyayo byose" , undi mu bihanga bye ati: Ndavanga padi!"., naho Ikinyaga kinyaga umwami umwambi kizakomeza kudutangaza, nawe se nyuma ya Théodore Sindikubwabo, Thomas Nahimana ntabaye perezida wa kabili w'urwanda mu buhungiro? uretse ko uyu Thomas we ali "NIYIMIKE"!, akagira n'akarusho ko kubangikana n'umuzimu, ngiyo iyindi "Aventure ambigue" made in Kinyaga kandi ntawe muli abo banyakinyaga ndumva ayicishamo ijisho, même notre Trump bibye amajwi ntacyo abivugaho, aliko we ubanza yaranitse hamwe n'abatindi!

Reka ndekere aha, ubumbogo n'ikinyaga ntacyo bipfa, ni kurya na kuno, twikomereze !
On Friday, May 14, 2021, 12:17:42 p.m. EDT, Zac Biampa <zac.biampa@yahoo.fr> wrote:


Rugura wiriwe, 
Harya ninde watangiraga discours ye avuga ngo: " Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe  BanyaCyangugu..."?

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] DRC: Mourir sans discours de haine

DRC: Mourir sans discours de haine Introduction À l'est de la République démocratique du Congo, la guerre a appris à vivre d...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group