[Rwanda Forum] Dusobanukirwe bimwe muri byinshi bitagenze neza mu ruzinduko rwa Macron mu Rwanda

Dusobanukirwe  bimwe muri byinshi bitagenze neza mu  ruzinduko rwa Macron mu Rwanda

 

1. Mu gihe Kagame yigeze kujya mu nama i Paris, Macron yaramuherekeje muri iyo nama ndetse no mu gusura exposition yakorewe muri iyo nama.  Ariko ejo bundi Macron ajya mu Rwanda, Kagame yarabuze. Ntiyashoboye guherekeza Macron mu gusura imishinga ikeneye imfashanyo hirya no hino mu gihugu.  Macron  yasaga  nkaho  ari Ministre  waje gusura u Rwanda. Ahubwo batweretse ko bagiye  kureba Basketball. Ubwo bikavuga ko iyo imishinga ntacyo ivuze kuri Kagame.

2.   Muri  conference de presse, Kagame yongeye  gusubira kuri  ya propagande ye  imaze imyak irenga 25 yerekeye Afrika avuga ko adashaka amasomo atangwa n'u Bufaransa kuri Afrika. Nyamara ntaho iyo propagande  ihuriye n'uruzundiko rwa Macron. Macron yarumiwe aramusubiza ati hashize imyaka ine tudatanga amasomo muri Afrika.

3. Akoresheje imvugo ya diplomatie, Macron yasabye ko Igifaransa cyakoreshwa mu Rwanda nkuko icyongereza n'i Kinyaywranda bikoreshwa. Ariko Kagame ntacyo yavuze kuri icyo kibazo. Ibyo bikerekana ko nta kizahinduka.

4. Kagame yibagiwe gushima Macron ko  yazanye imiti ya covid vaccination. Macron niwe wagombye kubyibutsa. Aha bikerekana ko iyo mfashanyo

nta cyo imariye abanywanda.

5.  Kagame yibagiwe gushima Ubufaransa cooperation yatangiye kuva Macron yafata ubutegetsi.  Macron niwe wagombye kubyibutsa avuga liste ya societes zifite investissement mu Rwanda n'izindi zizaza mu gihe kiri imbere. Macron yabaruye amafaranga yose  y'imfashanyo Ubufaransa bwahaye u Rwanda. Arenze million 300 z'amayero.  Kagame ntiyegeze agira icyo abivugaho. Ntiyigeze anamushimira.  Aha ariko uko kutagira icyo avuga, Kagame aba ashaka kwerekana ko ntacyo Ubufaransa  bumariye u Rwanda nkuko yakomeje kubivuga kuva yafate ubutegetsi.

6. Kagame nta kintu kigaragara yavuze kerekana icyo Ubufaransa buzakura muri urwo ruzinduko rwa Macron mu Rwanda ndetse n'icyo Ubufaransa bukura mu mubano mwiza n'Ubufaransa bumaze gutera imbere nkuko bahora babirilimba.  Muri make nta gihari, nta nikizaboneka. Ntacyo Kagame afite gifatika Abafaransa bazakura muri uwo mubano.

 

Ngiyo Afrika ya Kagame !

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DcGE8PCedMnhCsu5%3DNsLY8cSu8z-X6ZwErzxquX3BsTGg%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Situation in the State of Palestine: ICC Pre-Trial Chamber I rejects the State of Israel’s challenges to jurisdiction and issues warrants of arrest for Benjamin Netanyahu and Yoav Gallant | International Criminal Court

 Situation in the State of Palestine: ICC Pre-Trial Chamber I rejects the State of Israel's challenges to jurisdiction and issues warra...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group