[Rwanda Forum] Re: Nuba umutegetsi, uzagende igihe kitaragushirana!/NKUSI Yozefu


Wowe se ikivi ukigejejehe mwidishyi? (harya Musinga, Rudahigwa, Ndahindurwa, Mbonyumutwa, Kayibanda, Habyalimana, Sindikubwabo, Bizimungu .... uwasezeye ku bushake ninde?

SI TU AS UNE MEMOIRE, ELLE DOIT ETRE VOLATILE!
On Monday, June 28, 2021, 03:27:54 a.m. EDT, Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr> wrote:


Nuba umutegetsi, uzagende igihe kitaragushirana!/NKUSI Yozefu


SHIKAMA, 2006










Image result for muammar gaddafi
Moamar kadafi wategekaga Libya (1969-2011)yabeshyeye abuturage ko bamukunda yibagirwa
kugendera igihe nka David Cameroon birangira abo yabeshyeraga bamwivuganye!
Uwari minisitiri w'intebe David Cameroon yatangaje ko agiye kwegura akimara kubona ibyavuye mu matora ya kamarampaka yo kwemeza niba igihugu cy'Ubwongereza yayoboraga kiguma mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi. Impamvu yeguye ikaba ari uko yari ashyigikiye ko Ubwongereza buguma muri uyu muryango Shikama ivuze hejuru.


Agatsiko kanyibukije Moamar kadafi  wahoze ayobora Libya.
 Uyu mugabo yigeze kuvuga yishongora ku baperezida bo muri Amerika kuri Televiziyo y'igihugu cye, uwabwirwaga akaba ari George  Bush:

" Mwese muzajya mugenda musige nkiri ku butegetsi! Ronald Regan ari hehe? Bill Clinton ari hehe?Aba bose barandwanyije ariko baragiye baransiga, ndacyakomeye ku butegetsi niherewe n'Abaturage"

Agatsiko nako kakimara kumva ko Cameroon yeguye, kashushe n'akavuga ibijya gusa n'ariya magambo ya Kadafi igihe kibazaga ku bibi n'ibyiza Cameroon yakoreye ingoma y'Agatsiko. Umva uko imwe mu ntiti z'Agatsiko akaba n'umukada wa FPR yabitangarije urubuga IGIHE.

"---- Nibwo BBC yafunzwe mu Rwanda, nibwo umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza wajemo agatotsi biturutse ku ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake. Igihe cye mu Rwanda cyaranzwe n'ibyiza n'ibibi. Murabizi ko hari igihe u Bwongereza bwigeze guhagarikira u Rwanda imfashanyo bigeze aho barazigarura"
Akurikije ugushaka kw'abaturage, agendera igihe.
Cameroon yemeye ko atsinzwe yubahiriza ugushaka kw'abaturage yegura ngo hajyeho guverinema ifite icyerekezo kijyanye n'uku gushaka kw'abaturage. Kagame we azi ko abaturage barwanyije gahunda ze zose kuva muri 1994 bakaba barifuje ko agenda kuva muri 1994, we ntiyigeze akora nka Cameroon ahubwo yaciye imitwe abagiye bigaragaza cyane ko batamushyigikiye , urutonde ni rurerure rw'abo yisasiye, ndetse abandi abohereza muri Rweru bahambiriye mu mifuka. Igisoda n'igipolis bye birasa abaturage ku manywa y'ihangu nk'urasa twa tunyoni bita uruhuri! Kwishimira ko Cameroon agiye nturirire Pawulo Kagame usigaye yicaye ku ntebe y'ikinyoma, ni ubupfu!
Umunyamakuru Muhuri Jean Marie Vianney  wari warihimbye JIMEVE(JMV) watangaga ikiganiro kuri Radio Rwanda, LA MUSIQUE ET DES IDEES mu kinyarwanda tukaba twacyita umuziki n'ibitekerezo, muri Gicurasi 1987 yigeze kubaza umunyakanada( Canadian) wakoraga mu Rwanda impamvu agiye vuba kandi yari yarakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu iterambere ry'u Rwanda; uyu muzungu yamusubije amagambo abanyagitugu bategeka ibihugu by'Afrika bagombye kwandika mu byumba bararamo:
" Dans la vie, il faut savoir partir" tugekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo: " Mu buzima, umuntu yagombye kumenya kugenda igihe kitaramurengana"
Arwanya ugushaka kw'abaturage yabohoje, igihe cyo kugenda cyamurenganye

Aya magambo Moamar Kadafi iyo ayamenya akayakurikiza ntiyari gupfa urw'agashinyaguro yishwe n'abo yabeshyeraga( murebe hejuru ku ifoto) ko bamukunda nkuko Kagame Pawulo abikora! Imyaka 42 yamaze ku ngoma yari kuyikoramo 10 gusa isigaye agaharira abandi batowe n'abaturage. Kagame Pawulo nawe amaherezo ye ntawe utayareba, kuko nta gahunda yo kugenda neza afite, igihe kikaba cyaramaze kumurengana nka Kadafi! Mu gihe Cameroon agiye kwiryohera muri make yakoreye, Kagame Pawulo we cyangwa umuryango we, ntawe uzabona amahirwe yo kurya kuri menshi yasahuye!
Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo iki?
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group