[Rwanda Forum] Ifashe Ufasha Carine Kanimba Kugukiza “Virus Pegasus” ya Paul Kagame.

"SOS": IFASHE, NYABUNA IFASHE! Image en ligne
Ifashe Ufasha Carine Kanimba Kugukiza "Virus Pegasus" ya Paul Kagame.
'''''''''''''''''''''''''''''''''''''''

Uribeshya: abantu Pegasus ineka cyane ni abakozi n' intore za Paul Kagame ngo amenye neza niba bamukorera koko, batamubeshya, mbese batamugambanira.

-------------------------------------------------------------

Muri iyi nyandiko y'intabaza "SOS" ndibutsa buri munyarwanda, uwo ari we wese  n'aho ari hose, ububi bwa Pegasus ya Paul Kagame (I), ndibutsa icyo umukobwa wa Paul Rusesabagina yiyemeje kumukorera ngo amukize ingaruka mbi cyane za Pegasus (II) n' icyo buri munyarwanda asabwa kugira ngo inshingano Carine Kanimba yihaye azayigereho, byanze bikunze (III).

I.                   Paul Kagame n'agatsiko ke barakureba bakoresheje Pegasus, bakanakumva, niyo wiryamiye hamwe n'uwo mwashakanye  "mutera akabariro". Ni igitangaza!

'''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''

Pegasus ni iki?

Pegasus ni umugera "virus" wakozwe n'abayahudi ufite ubushobozi buhambaye kandi budasanzwe bwo kwinjira muri "phone/telefone" yawe aho uri hose maze ugafasha uwawukoherereje kureba, kumva ibyo ukora, ibyo wandika n'ibyo uvuga byose. Uyu mugera unasoma ibyo wandikira abantu bose n'ibyo na bo bakwandikira. Uyu mugera ufite n'ubushobozi bwo gufata amafoto y'ibintu byose urimo gukora. Niba uzi igifaransa byisomere aha: https://fr.wikipedia.org/wiki/Pegasus_(logiciel_espion)

Akoresheje Virus ya Pegasus rero Paul Kagame arakureba wowe n'inshuti zawe zose, akanabumviriza aho muri hose n'abo muri bo bose:

·         Mbese uri  "Ministre" cyangwa "Géneral" wa Kaaga… kandi ufite umugore w'inshoreke…? Paul Kagame arakumviriza, arakureba;

·         Mbese uri umugore, umugabo wawe ni umusirikari woherejwe mu butumwa bwa UN bwo kubahiriza amahoro… ? Niba ufite "umupfubuzi" Paul Kagame arakumviriza, arakureba;

·         Waba ufite abantu bari hanze y'igihugu bakugezaho amakuru y'abanenga Paul Kagame? Paul Kagame arakumviriza, akanasoma ibyo bakwandikira nkuko yabikoreye Adeline Mukangemanyi, umupfakazi wa Asinapol Rwigara;

·         Mbese utuye muri USA, Australie… cyangwa mu Buraya kandi wifuza kuzajya gusura umuvandimwe wawe utuye muri Afurika? Paul Kagame n'agatsiko ke bazi neza iby'urwo rugendo. Niba bifuza kukunyereza uzaburirwa irengero nka Ben Rutabana… cyangwa wibone i Kigali nka Paul Rusesabagina;

·         Ushaka kujya kwimariya muri Afurika? Paul Kagame azi ibintu byose birebana n'iyo "marriage". Abantu bazakuzira mu bukwe, … cyangwa nawe ubwawe mushobora kuzahabwa utuzi twa Dan Munyuza, kurogwa.

·         (...)

Mbese muri make, nta buzima, nta bwigenge n'ubwinyagamburiro na buke ugifite kubera Pegasus ya Paul Kagame, uwo uri we wese! Waba uri INTORE ya Paul Kagame, umunyapolitike se, waba urwanya agatsiko cyangwa utukarwanya ingaruka mbi za Pegasus zizakugeraho; byanze bikunze!

Gusa, uyu munsi wa none ngufitiye inkuru nziza: hari umukobwa w'intwari, Ndabaga wa kane w'Abanyarwanda (inyuma ya Ndabaga wo mu mateka, Victoire Ingabire na Idamange Yvone Iryamugwiza) wiyemeje kugukiza ingaruka mbi za Virus yitwa Pegasus. Uwo mwari ni umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba.

II.                Ni Carine Kanimba wenyine ufite ubushake n'ingufu za Politike bihagije byo kugukiza ubukana bw'umugera Pegasus. Abuze gusa ubushobozi bw'Amafaranga!

'''''''''''''''''''''''''''''''''''

 

Carine Kanimba ni muntu ki?

Carine Kanimba, Callixte Nsabimana Sankara, Yvone Idamange Iryamugwiza, Kizito Mihigo, Aimable Karasira, Niyomugabo,... na Cassien Ntamuhanga ni bamwe. Ni abajene n'abanyabwenge b'abacikacumu b'abatutsi bacanye ku maso kuko bamenye neza ko Paul Kagame ari we wabagize imfubyi.

By'umwihariko, Carine Kanimba ni umwari ushigikiwe n'ibikomerezwa bitegeka isi ku buryo budasanzwe: iyo yabyiyemeje no muri "the White House" arahakandagira, mu gihe Paul Kagame we ahaheruka ku bwa OBAMA.

Mu mico no mitekerereze, Carine Kanimba ni Kizito Mihigo musa w'umukobwa. Iyi mico n'imitekerereze bye byiza ku buryo budasanzwe mushobora kubyiyumvira, ku bazi icyongereza, aha "The power of forgiveness | Carine Kanimba | TEDxPortland 12 sept. 2019", https://www.youtube.com/watch?v=uZaDrPdcXSw, mu mbwirwaruhame idasanzwe yagaragarijemo ingufu zo kubabarira abantu bose yatekerezaga ko bamugize impfubyi.

 

Uti none se uyu mwari Carine Kanimba arankiza gute uyu mugera wa Paul Kagame wo kanyagwa?

-------------------------

Kurikira. Nkuko yabibwiye umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi aha, "Carine Kanimba agiye kurega ubutegetsi bwamwinjiriye muri telefoni bugamije kumuneka. Dosiye Pegasus": https://www.youtube.com/watch?v=fZUD6MWmpAk

Uyu mwari w'intwari yiyemeje guhangana n'ingoma y'agatsiko ka Paul Kagame, kandi umuntu wese ukurikirana ubutwari, ibikomerezwa ku isi bimushigikiye n'ubwitange afite, azi neza ko azatsinda Paul Kagame, akamugaragura mu isoyo; Kaaga akazavamo asa n'ingurube, ya yindi iririmbwa mu "akamanyu k'umutsima". Rwose!

Aha ni ngombwa kwibutsa ko Carine Kanimba, mu kwiyemeza kurega no kwandagaza Paul Kagame, atagamije inyungu ze bwite gusa. Carine Kanimba agamije mbere na mbere ineza/inyungu y'Abanyarwanda twese, agamije kudukiza ingaruka mbi cyane za virus Pegasus ya Paul Kagame.  

Menya neza uburyo Carine Kanimba azagukiza iyi virusi yo kanyagwa:

1.      Carine Kanimba, nabona amafaranga yo kwishyura abamwunganira mu mategeko, akarega Paul Kagame, azamutsinda byanze bikunze kuko ashyigikiwe n'amahanga kandi afite n'ibimenyetso simusiga;

2.      Kagame natsindwa, azaba asebye bidasubirwaho, mbese abaye ingurube iri mu isayo;

3.      Ikiruta byose ni uko Kagame natsindwa, azahanwa, ndetse na NSO (isosiyete yahaye Kagame Pegasus) ikagawa bikomeye byaba byiza na yo igahanwa;

4.      Mu bihano bikomeye Paul Kagame azahabwa ni ukwakwa uburenganzira, "licence", bwo gukoresha no kuneka Abanyarwanda, nawe urimo, akoresheje iyi  virusi ya Pegasus, uburenganzira yahawe na Leta ya Isirayeli;

5.      Ikindi kandi gikomeye ni uko guhera ubwo nta bindi bihugu by'ibihangange bizongera kumwemerera kugura ikoranabuhanga nk'iri ryo kuneka kuko bizaba bitinya na byo kugawa no guhanwa.

Ibi rero Carine Kanimba azabigeraho, byanze bikunze, nitumufasha kwishyura abamwunganira mu mateko kuko anashigikiwe  n' igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Niba uzi icyongereza, byisomere nawe hano, "State Dept Condemns Pegasus Eavesdrop on 'Hotel Rwanda' Figure's Daughter", aho iki gihugu cy'Amerika gitegeka isi yose cyifatanyije n'uyu mwana w'umukobwa Carine Kanimba mu kwamagana umujenosideri ruharwa Paul Kagame:

https://www.dailyadvent.com/news/2435f78f22100bb133387df6197f3b0e-State-Dept-Condemns-Pegasus-Eavesdrop-on-Hotel-Rwanda-Figures-Daughter

Icyo Carine Kanimba agusaba rero ni ikintu kimwe gusa: arakubwira, nka Yezu Krisito", ati "ufite iki ngo mpereho"?

III.             Tanga nibura 1/10 cy'umushahara wawe w'ukwezi kumwe gusa, maze wirebere ukuntu Carine Kanimba aravumbaguza Paul Kagame mu isayo, akanagukiza burundu umugera wa Pagasus ukumviriza, ukanakureba niyo "uri kwiterera akabariro"!

'''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''''

Mbese ntuzi umugani ugira, uti "Amagara iyo aterewe hejururu buri wese asama aye"? Iki si igihe cy'amagambo rero kuko ubuzima bwawe bwose, uwo uri we wese n'aho uri hose, Pegasus ya Paul Kagame yabutereye hejuru. Iki ni igihe cy'ibikorwa rero, si igihe cy'amagambo!

Niba uri muri Amerika, Australiya, Aziya no mu Buraya, ukaba utunzwe no guterura ibikarito nkanjye, kora mu mufuka wawe utange nibura 1/10 gusa cy'umushahara wawe w'ukwezi kumwe. Mbese uri mu Rwanda, utunze inka, ihene se, intama se, ... cyangwa inkoko  icumi, gurishamo imwe, maze ubwire umwana wawe, uti "iri turo uzaringereze kuri wa mwari w'umucikacumu wiyemeje kudukiza umugera Pegasus ya Paul Kagame.

Kuki ari ngombwa gutanga?

Kubera ko :

1.      Si igiparu, si n'urwenya : menya neza ko utakiri umuntu wuzuye igihe cyose Virus Pegasus ya Paul Kagame izaba ikuneka ijoro n'umunsi ;

2.      Nkuko nabivuze haraguru, Carine Kanimba wenyine ni we ufite ubushake n'ingufu za politike bihagije byo guhangana n'agatsiko ka Paul Kagame.

3.      Icyo abuze gusa ni ifaranga. Ntawe utazi imvugo igira, iti "nta cyubu cy'ubusa": abungunganizi mu mategeko barahenda cyane!

4.      Ibuka kandi ko umuryango wa Paul Rusesabagina umuze umwaka wose  mu manza:

-          Urubanza barezemo Paul Kagame mu Bubiligi;

-          Urubanza barezemo ya nzoka ngo ni Constantin Niyomwungere yagambaniye Paul Rusesabagina;

-          Urubanza barezemo ya Kompanyi yatanze indege yo gushimuta intwari yacu Rusesabagina ;

-          Hari n'urubanza rubera mu kadomo, u Rwanda, ka Paul Kagame.

Izi manza zose rero zirahenda, zirahenda cyane, kuburyo icyari isanduku ya "Fondation Rusesabagina" gisigayemo ubusa.

Mbese ibi urabyumvise? Niba ubyumvise, tanga uko wifite rero, MAZE WIFASHE.

Umwamzuro.

''''''''''''''''''''''''''''''

1.      Ni ngombwa kumenya ko ibi, njye Samuel Lyarahoze, mbyanditse mbitewe gusa ni uko  na njye numva amagagara yanjye, ubuzima bwanjye gatozi n'umudendezo wanjye biterewe hejuru. Mu yandi magambo nta muntu wantumye, yaba Carine Kanimba, umuryongo we se cyangwa inshuti zabo za hafi. Mbyanditse kandi kubera kwishyira mu mwanya w'umuryango wa Paul Rusesabagina  umaze umwaka wose mu bibazo no mu manza, ..., mbese kubera ko numva ubukene bafite ubungubu.

2.      Ningira amahirwe Carine Kanimba cyangwa umuryango we bagasoma iyi "SOS IFASHE, NYABUNA IFASHE…", maze bagashyiraho "fundraising me" igamije kudukiza virus Pegasus ya Paul Kagame, na njye niyemeje kuzatanga 1/10 cy'umushara w'ukwezi nkura mu guterura ibikarito. Ni ukuvuga 200 USD.

3.      Mbese wowe umaze gusoma iyi "SOS IFASHE, NYABUNA IFASHE" ubona hari ukundi byagenda?

4.      Mbaye ngushimiye ubushishozi buhagije wasomanye iyi nyandiko n'igisubizo urayitangaho urengera ubuzima bwawe gatozi buterewe hejuru na Virus Pagasus ya Paul Kagame.

5.      Ha! Reka ndangirize aha, mvuga, nti "URABE WUMVA BIRENGE NI WO WE UBWIRWA", kandi nti "AGAPFA KABURIWE NI IMPONGO". Wabymva se niba amatwi yawe arimo urupfu? Reka daaaaaaaaaaaaaa!

6.      Niba ufite n'igihe, umva ukuntu Paul Kagame afite ubwoba natsindwa na Carine Kanimba ukanda kuri iyi "link":  "U Rwanda nta bushobozi bwo gukoresha Pegasus rufite" - Minisitiri Biruta




 

Icyitonderwa: Wowe munyarwanda, umaze gusoma iyi ntabaza, ndagusaba nkwinginga kuyigeza ku bandi banyarwanda kuko na bo irabareba: amagara yabo aterewe hejuru bitewe n'uko, babishaka batabishaka, Paul Kagame arabumviriza kandi arabareba.

Samuel Lyarahoze

01/08/2021
Inyandiko y'umwimerere iri hepfo aha

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Double langage des Vuvuzelas de Paul Kagame

Triples i, A quoi faites-vous jouer votre Hutu de Service petit-fils Ngurube à Luanda? Heureusement que le ridicule ne tue pas et que la RDC...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group