[Rwanda Forum] ishimutwa rya Wellars Byiringiro, munyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'impunzi z'abanyarwanda muri Mozambique

Mwaramutseho basangirangendo. Inkuru ibabaje kandi iteye impungenge yatugezeho kuri uyu mugoroba (12/08/2021) n'iy'ishimutwa rya Wellars Byiringiro  watwawe n'abantu batazwi kandi bitwaje intwaro. Aba barushimusi bari mu modoka ebyiri zo mu bwoko bwa "prado" bamusanze i Zimpetu ya Maputo ku mugoroba aho yari yagiye gusura ikibanza yari aherutse kuhagura. Abo barushimusi kandi bamutwaranye na murumuna we bari kumwe kuko  yashatse kubarwanya arengera umuvandimwe we, ariko kubera ko abo bantu bataramenyekana, bari bitwaje imbunda zikomeye, byabaye ngombwa ko bamanika amaboko. Uyu Wellars Byiringiro wari usanzwe akora akazi k'ubucuruzi i Maputo yarafite n'i hôtel i CMC ya Magoanine  izwi ku izina rya "Cheers". Nabibutsa kandi ko uyu Wellars Byiringiro ariwe munyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'impunzi z'abanyarwanda mu gihugu cya Mozambique (ARRM).

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

Re: [Rwanda Forum] Paul Kagame, la légitimité mise en scène et la politique des manifestations forcées dans la région du Kivu

Nabonye kuri buri message handitseho ibi: " Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira :  rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com ...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group