[Rwanda Forum] Re: Ishimutwa rya Wellars Byiringiro, munyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'impunzi z'abanyarwanda muri Mozambique

Babonetse. Imana ishimwe🙏!

Umukozi we yatanze nomero ya plaquet zimwe mumodoka zabatwaye,  yahise imenyekana, bene yo barafatwa, bamaze kwerekana aho Byiringiro Wellars numuvandimwe we bari, 

Bari bashimuswe nabitwikiriye inzego ziperereza nka zimwe muzi i Kigali , 
Babonye bafashwe none bahimbye ibyaha ngo Byiringiro yaguze téléphone yinjurano.
 Ariko ni ya mayeri yabantu nkabo, 
 
Kuko uwaguze tĂ©lĂ©phone ntashimutanwa numuvandimwe habanje no kuraswa mu kirere,  ngo arenzwe station ya police iri hafi aho, ngo atwarwe nk'umufuka wimyanda, nta convocation yanze kwitaba nta mandant d'arrĂȘt et d'amener ihari , ngo atwarwe muwundi mujyi dans 25 km , 
Kuva zimpetu aho bashimutiwe kugera Matola aho bari ubu.  
Zimpetu iri muri Maputo 

N.B  MAPUTO na MATOLA  ni imijyi ibiri itandukanye  muri byose, 

Ni ukuyobya uburari nkuko babigize akamenyero

Mwihangane dutegereze dutegereze ibikurikira kandi muhaguruke mwirwaneho nta kosa ririmo.

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

On Aug 13, 2021, at 10:13 AM, 'Nzi Nink' via CRES <collectifcres@googlegroups.com> wrote:

Mwaramutseho basangirangendo. Inkuru ibabaje kandi iteye impungenge yatugezeho kuri uyu mugoroba (12/08/2021) n'iy'ishimutwa rya Wellars Byiringiro  watwawe n'abantu batazwi kandi bitwaje intwaro. Aba barushimusi bari mu modoka ebyiri zo mu bwoko bwa "prado" bamusanze i Zimpetu ya Maputo ku mugoroba aho yari yagiye gusura ikibanza yari aherutse kuhagura. Abo barushimusi kandi bamutwaranye na murumuna we bari kumwe kuko  yashatse kubarwanya arengera umuvandimwe we, ariko kubera ko abo bantu bataramenyekana, bari bitwaje imbunda zikomeye, byabaye ngombwa ko bamanika amaboko. Uyu Wellars Byiringiro wari usanzwe akora akazi k'ubucuruzi i Maputo yarafite n'i hĂŽtel i CMC ya Magoanine  izwi ku izina rya "Cheers". Nabibutsa kandi ko uyu Wellars Byiringiro ariwe munyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'impunzi z'abanyarwanda mu gihugu cya Mozambique (ARRM).

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

Re: [Rwanda Forum] Procès historique RDC vs Rwanda: Kagame face à la justice à Arusha, Tanzanie

Ndabona udakurikira. Niba ugera ibwami ubitohoze urasanga ari ukuri.  ### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those fe...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group