[Rwanda Forum] YAMUTAYE KU WA SAFARI

YAMUTAYE KU WA SAFARI

Iyi nsigamugani nyirizina yadutse ahayinga umwaka wa 2021, ikomotse kuri Safari mwene Nzirumbanje na Nyiranzabamaramagasomborotso bari batuye mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

Umwaka wa 2021 ugeze mu marembera, mu kwezi kwa Kanama nako kugeze ku umusozo, umugabo Safari wari intwari kandi ukaba umuhororo w'impotore,
Agatura  mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Karangazi, Akagali ka Musenyi yatinyutse ibyananiye abandi, maze aba icyatwa, anambarwa ku myenda y'abari bazira inkovu, bagaritse ibyano.

Uyu Safari yamenyekanye mu mpera za Kanama, ubwo inkingo za Covid 19 zavuzaga ubuhuha mu baturage b'u RWANDA kandi Imirenge imwe n'imwe yari ihonotse guma mu rugo.

Umunsi umwe yahura inka ze ngo zijye kurisha kuko bari barazibujije kurisha mu ishyamba rya Gabiro baturanye, nyamara we aho kugira ngo zimupfire mu maso, abwira umushumba we ati "ubundi se ko iryo syamba bariragira imbogo barazikama? Genda uriragire ikizaba mwene Nzirumbanje, nzanywa umuti"!

Umushumba agishinga ikirenge mu ishyamba, DASSO yashatse  kumwigirizaho nkana iramukubita ibi byo kumwigirizaho nkana.

Safari aba aje nk'iya Gatera ati "Mushumba wanjye wirwanya inzego za Leta, hogi genda, witahire, ibindi ntabyikurikiranira, burya ukubise imbwa aba ashaka Shebuja"!

Umuyobozi wari warigize icyatwa ngo yumve amagambo ya Safari, ati "ubwo ari Safari arisasira batatu, mumufate atarakora ibara"!

DASSO ngo yumvire Shebuja Gitifu, imanuka inkubara ngo ije kurwana inkundura, ifate Safari, ariko Safari yari yamaze gufata ubushungu, ndetse yambariye kurwanya uwo ari we wese, wamwitambika imbere.

DASSO ngo yegere Safari, umusaza arifora, afata uwo musore aramusumbanya, amukubita umutego, uramuzamura, umuta mu ry'agaca, umugarura mu rya Kagoma, mu kumanuka agwa inkubirane, amasomo yose y'ubwirinzi yawe ahinduka ubusa imbere y'umusaza wariye iza busuka!

Ninde uri hejuru ni Safari, ninde uri hasi ni DASSO, rubura gica!

DASSO wayobeye ku musaza Safari imubonamo kuba umukambwe w'intege nkeya, atangira guhebeba nk'ihene ati " nguru urwo nategereje nimunkize irya none Safari ataranyica, nimumunkura hejuru ndabasubiza imyenda yanyu, na mbere hose amakoboyi yaramberaga"!

Umusaza ati "muzangaye ikindi, nakiranye na so, sinakirana n'inyigaguhuma, niba watekerezaga ko nshaje, uhakure isomo uzabwira urungano rwawe"!

Ndetse yongeraho ati " uzabere isomo abakumenye bose bemenye ko nta mwana usya aravoma"!

Umutego wa Safari wari umwe bita umuranduranzuzi, ababyeyi bari aho batera hejuru  bati "webare mushayija"!

DASSO mu gutabwa ku wa Kajwiga nako ku wa Safari, yakomeje guhebeba buhene, agahumira hejuru nk'uruziramire rushotse!

Abari ari aho hafi bati "sigaho Safari"! Undi ati "mundeke mumaremo agasuzuguro"!

Wa  muyobozi yabonye bikomeye atangira kwinginga agira ati "nyubaha Safari, nyubaha Safari, dore ndi umuyobozi"!

Safari muri wa muco w'umutore ahuguruka yemye, insoresore isigara ikumbagurika aho ngaho yabaye intere, ikimwaro yagikijijwe n'abamwanguye, bakamwerekeza iy'ibitaro!

Kuva icyo gihe inkuru iba kimomo, ikwira u Rwanda, babona uwo bataye ku munigo yari yiteguye kurenganya undi, bakagira bati "bamutaye ku wa Safari"!

Abakiri bato bakuraho imvugo yo " *gusafaringa* ", ndetse ihita itangira gukoreshwa kuko yahise ihinduka inshinga: gusafaringa= gukubitwa ukihanizwa n' uwo wari ugiye guhohotera.

Bakungamo bati "kandi Ndagusafara", no gusafara biba inshinga bityo!

Abanyarwanda bose  babyaye abana muri icyo gihe babise ba Safari, mu rwego rwo kurwanya no guca akarengane gakabije!

Ngayo nguko, ba Safari nibubahwe!🙏🏻

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africaine et Médiateur dans le conflit Rwanda-RDC.

Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group