[Rwanda Forum] Karongi: Babujijwe guhinga ibishyimbo n’ibigori ngo byororokeramo imibu, bategekwa guhinga Pasiparumu – Rwandanews24

Karongi: Babujijwe guhinga ibishyimbo n'ibigori ngo byororokeramo imibu, bategekwa guhinga Pasiparumu – Rwandanews24
Hari abahinzi bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bavuga ko babujijwe guhinga ibishyimbo n'ibigori kuko ngo bitera imibu mu mahoteli, bakaba bibaza ikizabatunga mu gihe ubuyobozi bubategeka guhinga ibyatsi bya Passiparumu.

Karongi: Babujijwe guhinga ibishyimbo n'ibigori ngo byororokeramo imibu, bategekwa guhinga Pasiparumu

YASUWE 84 

Hari abahinzi bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bavuga ko babujijwe guhinga ibishyimbo n'ibigori kuko ngo bitera imibu mu mahoteli, bakaba bibaza ikizabatunga mu gihe ubuyobozi bubategeka guhinga ibyatsi bya Passiparumu.

Abagaragaza iki kibazo biganje mu mudugudu wa Rurembo mu kagari ka Kibuye mu murenge wa Bwishyura muri aka karere ka Karongi.

Aba baturage babwiwe ko batagomba guhinga ibigori n'ibishyimbo kimwe n'urutoki kuko ngo ibyo bihingwa bikurura imibu ikajya mu mahoteli yubatse hafi aho ikabangamira abakerarugendo.

Mu majwi yumvikanamo agahinda aba baturage iyo muganira bumvikanisha ko kubategeka guhinga Passiparumu ari ikibazo kije kubafatanya n'icyorezo cya Covid-19, ku buryo ngo bashobora kuzibasirwa n'inzara.

Icyifuzo cyabo ntikirenze kurekerwa uburenganzira bwabo bagakomeza guhinga ibihingwa byatoranyijwe muri aka karere.

NIRAGIRE Theophile umuyobozi w'akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yabwiye Radio&Tv1 ko iki ari icyemezo kigamije guteza imbere isura y'umujyi wa Karongi, nk'umugi ushingiye ku bukerarugendo kandi ngo abo bireba barabimenyeshejwe.

Ikindi ngo abafite ubutaka mu mujyi baba bakwiriye kumenya ko kubukoresha atari amahitamo yabo gusa.

Kutumva ibintu kimwe hagati y'ubuyobozi n'abaturage by'umwihariko ku ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera bimaze kumenyerwa, kandi buri gihe birangira amabwiriza n'amategeko by'ubuyobozi bishyizwe mu bikorwa ku mpamvu z'inyungu rusange.

Abaturage baravuga ko babujijwe guhinga Ibishyimbo n'Ibigori ngo byororokeramo imibu muma Hotel, bakaba barategetswe guhinga Passiparumu (Photo: Tv&Radio1)

Mu gishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cyitezweho kugeza u Rwanda mu cyerecyezo 2050, kirimo amavugurura menshi nk'aho ubuso imijyi iriho buzongerwa, intara zimwe zikagenerwa by'umwihariko ubuhinzi mu gihe uburyo bw'imiturire buzanozwa.

Mu 2050, u Rwanda rwiyemeje kuba mu bihugu biteye imbere ku Isi aho umunyarwanda azaba yinjiza amadolari 12476 ku mwaka. Ni inzira igoye ariko ishoboka kandi uburyo bwose bwakoreshwa, imikoreshereze y'ubutaka igomba kubigiramo uruhare.

Ubutaka ni umwe mu mitungo igihugu gifite itarakunze kuvugwaho rumwe mu buryo ikoreshwa cyane cyane mu bijyanye n'ubwubatsi ndetse n'ubuhinzi.

Igishushanyo mbonera cy'ubutaka cyemejwe mu 2011, cyagombaga kubahirizwa kikageza u Rwanda mu 2020 ariko nticyubahirijwe uko bikwiriye.

Muri iki gishushanyo mbonera cy'imikore gushaka uko ubutaka buhingwa bwongerwa kugira ngo abazaba batuye igihugu mu 2050 bazabone ibibatunga bihagije, ubutaka buhingwa bwavanywe kuri 41.5 % by'ubuso bw'igihugu, bugirwa 47,2%.

Nubwo bimeze gutyo, ukurikije umusaruro uboneka ku buso buhingwa kuri ubu bikomeje bityo ntabwo uwo musaruro wazabasha guhaza miliyoni 22 bazaba batuye igihugu mu 2050.

Ubuhinzi bukomeje gutanga umusaruro butanga kuri ubu, kugira ngo haboneke ibizahaza abazaba batuye u Rwanda icyo gihe hasaba ubutaka bungana na kilometero kare 103,000, ni ukuvuga ubuso bwikubye inshuro enye ubw'igihugu gifite.

Mu gihe haba hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buhinzi no kongera umusaruro, haba hakenewe ubuso bungana na kilometero kare 14,500 km² bwo guhingaho ibizahaza abaturage.

Mu nama igishushanyo cyatanze, ni ugukomeza kurinda ubutaka buhingwa kuri ubu bungana na kilometero kare 12,433 kugira ngo budakoreshwa nabi cyangwa mu bindi.

Mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura ndetse no mu nkengero z'umujyi, ni umugi w'ubukerarugendo biragoye gusangamo ibikorwa by'ubuhinzi
Ifoto igaragaza umujyi wa Bwishyura mu karere ka Karongi


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group