[Rwanda Forum] Re: Kudeta muri Guinee: ni irihe somo dukura mo nk’abanyarwanda

@Rugura:
Uragira uti:

"…niba ntashubije ikibazo cyawe (uko wakibajije), wambwira icyo wowe wakuyemo nka citoyen?"

Icyo nakuye muri iriya coup d'etat yo muri Guinee, ni uko Africa yose ikiri mu manoko ya rutuku/gashakabuhake, inzira y'ubwigenge racyari ndende, ariko nta gucika intege kubera ko nta joro ridacya nk'uko nta n'imvura idahita.

Ibi cyokora ntibivuze ko abanyafurika tugomba guhora twiruka inyuma ya rutuku tumushaka ho agakiza cg tumutungira agatoki amabi y'ingoma mpotozi ziyobora ibihugu byacu.

Rutuku ntagomba kumenya gahunda zacu zo kubohora igihugu cyacu. Niba uwo rutuku adushaka ho amakuru, agomba kwiyuha akuya, akayabona bimugoye.

Wibuke kandi ko uyu rutuku ari nyamujya iyo bijya. Iyo umukomye ihanga arayoboka cg agaccisha make byakwanga akayabangira ingata re: vietnam, burundi, venezuela, afganistan, etc.

Ufite amatwi yo kumva niyumve.

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

On Sep 9, 2021, at 5:52 AM, 'Vincent Ndacyayisenga' via rwandanet <rwandanet@googlegroups.com> wrote:

Bwana Nzinink, niba ntashubije ikibazo cyawe (uko wakibajije), wambwira icyo wowe wakuyemo nka citoyen?

Nanjye nkwibalize, reka dukine "politique fiction, Padiri perezida ubona uretse kubika perezida Kagame hali ubushobozi afite bwo guhuza "les citoyens bo mubuhungiro"? bakagira un projet de société? n'iki kibuza abandi banyamashyaka kumusanga, cyangwa guhulira nabo ku kiraro

No comments:

Post a Comment

Re: [Rwanda Forum] Paul Kagame, la légitimité mise en scène et la politique des manifestations forcées dans la région du Kivu

Kubera ko iyi groupe ntazi uko nayigezeho, nabasaba kunkuraho svp. Joseph BUKEYE Bonne réception ...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group