[Rwanda Forum] Re: L'article Deux jours avant la Sainte-Pulchérie 2021 : Gilbert Mwenedata claque la porte de Rwanda Bridge Builders, RBB a été publié sur le blog nikozitambirwa

"Icyakora, kuvuga ngo buri Munyarwanda wapfuye yazize jenoside ntabwo aribyo kuko hari n'abazize intambara, hakaba n'abapfanye imihoro ijojoba amaraso", Gilbert Menedata.

Mu myumvire y'uyu muvandimwe ( Mwenedata), kuba mu Rda harabaye ho genocide yakorewe abatutsi hakaba ho na genocide yakorewe abahutu bivuga ko "buri munyarwanda wapfuye yazize genocide"!

Iyi myumvire ye irakocamye cyane kubera ko buri mututsi, muhutu cg mutwa wapfuye mu Rda no muri Congo hagati ya 1990-1998 atazize genocide: 
-hari abatutsi bishwe na FPR i Busesero no mu Bigogwe,
-hari abahutu bishwe n'interahamwe, 
-hari n'abatutsi, abahutu n'abatwa bishwe n'intambara mu Rda no muri Congo, 
-hakaba n'abahutu bashwe na FPR bazira gusa ko bavutse ari abahutu mu Rda no muri Congo (Byumba, Kibeho, Tingi Tingi, Mbandaka, etc).

Uyu muvandimwe (Mwenedata) yunze mo ati:

Kujya mu Rwanda ukabwira abaturage bo mu bwoko bw'Abahutu ngo bakorewe jenoside n'inkotanyi, byatuma hameneka amaraso menshi kubera ko na mbere Abatutsi bose bicwaga babitaga inkotanyi, inyenzi... 

Kuri we, "ubwicanyi bwakozwe na FRP bugomba kugirwa ibanga"kugira ngo hataba izindi mvururu…!

None se, niba muri 1994 abahutu bariraye mu batutsi bakarindagura ngo barahorera Kinani, uyu muvandimwe yambwira impamvu FPR itera muri 1990 yaje irimbagura abahutu, isatura inda z'abagore batwitse, igakubita impinja ku nkuta, etc? 

Nsabye nkomeje buri muntu wese wumva ibintu kimwe n'uyu muvandimwe, kumwunganira, agasobanurira abanyarwanda aho ubwo bunyamaswa bw'inkotanyi buva.

Ibi mvuga mbifitiye gihamya ntakuka. Abavandimwe banjye (au sense propre) babibaye mo hagati 1990-93, mu gihe muri icyo gihe mu Rda hose opposition kuri Kinani yirirwaga iririmba ko intambara muri Byumba yari ikibamico rya MRND…!


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

On Sep 10, 2021, at 6:23 AM, 'NIKOZITAMBIRWA' via rwandanet <rwandanet@googlegroups.com> wrote:


Chris, Ndacyayisenga, Nzinink,

Deux jours avant la Sainte-Pulchérie 2021 : Gilbert Mwenedata claque la porte de Rwanda Bridge Builders, RBB

Il s'en passe des choses... L'avant-veille de la Sainte-Pulchérie... Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB | Umunyarwanda September 9, 2021 https://www.therwandan.com/ki/gilbert-mwenedata-yasezeye-muri-rbb/ Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB | Umunyarwanda www.therwandan.com September 9, 2021 Itariki ya 8 Nzeli, 2021 Gilbert Mwenedata Impamvu: Guse





Deux jours avant la Sainte-Pulchérie 2021 : Gilbert Mwenedata claque la porte de Rwanda Bridge Builders, RBB

Il s'en passe des choses... L'avant-veille de la Sainte-Pulchérie... Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB | Umunyarwanda September 9, 2021 https://www.therwandan.com/ki/gilbert-mwenedata-yasezeye-muri-rbb/ Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB | Umunyarwanda www.therwandan.com September 9, 2021 Itariki ya 8 Nzeli, 2021 Gilbert Mwenedata


« L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire. » ― [Mustafaj]
Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa
10.09.2021
Il s'en passe des choses...
L'avant-veille de la Sainte-Pulchérie...
Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB | Umunyarwanda
September 9, 2021
Itariki ya 8 Nzeli, 2021
Gilbert Mwenedata
Impamvu: Gusezera muri Rwanda Bridge Builders, RBB.
Bayobozi mukuriye imiryango igize RBB,
Ndabashimira igihe tumaze dufatanya. Ndabamenyesha ko nafashe icyemezo cyo gusezera muri RBB kuko mbona itagitanga icyizere kuri ejo hazaza heza h'igihugu cyacu. Ndasanga uburyo bamwe bashishikaye mu gukoresha amateka yacu, bunaniza buri wese ufite umugambi wo guhuza Abanyarwanda.
Ndabibutsa ko dutangira RBB twari dufite intego yo guhuza Abanyarwanda, maze tugashakira hamwe ibisubizo by'ibibazo byugarije igihugu cyacu. Icyagaragaye nuko hari abifuza ko RBB yabafasha kuvuga no kwandika mu amateka mu buryo buhuye n'ibyifuzo byabo. Kugeza ubu, muri RBB harimo bamwe babangamirwa nuko dukoresha inyito ya "Jenoside yakorewe Abatutsi" nyamara ugasanga bari ku isonga mu gusaba ko inyito ya "Jenoside yakorewe Abahutu" yakwemerwa. Nemera ko dukwiye kubaha inzirakarengane zaba izo mu bwoko bw'Abatutsi cyangwa ubw'Abahutu. Icyakora, kuvuga ngo buri Munyarwanda wapfuye yazize jenoside ntabwo aribyo kuko hari n'abazize intambara, hakaba n'abapfanye imihoro ijojoba amaraso.
Murabizi ko nakunze kugaragaza impungenge nterwa no kwitirira jenoside ubwoko kuko bikomeza guhembera inzangano mu Banyarwanda. Muribuka ko abenshi muri mwe mwasinye ibaruwa imenyesha umuryango w'abibumbye (UN) ko mudashyigikiye ko jenoside yitirirwa ubwoko. Mwavugaga ko mubyumva nk'igihugu cy'Ubwongereza na Amerika. Byagenze gute ngo mu gihe gito gutya mutangire kuzana ibya "Jenoside yakorewe Abahutu" muri RBB? Ku ruhande rumwe murandikira UN mugaragaza ko mushyigikiye ko hakoreshwa inyito ya "Rwandan genocide" kurusha ko hakoreshwa "Jenoside yakorewe Abatutsi", ku rundi ruhande, mugashaka inyito ya "Jenoside yakorewe Abahutu"?
Mu gusoza, ndashaka kubabwira ingaruka zishobora guterwa n'iriya nyito bamwe bifuza. Amateka ya vuba yagaragaje ko hari benshi mu Banyarwanda batazi cyangwa se badashaka gutandukanya Abatutsi n'inkotanyi. Niyo mpamvu uwahoze ari Perezida akimara kwicwa, abafashe imihoro batagiye ku Mulindi n'ahandi hari inkotanyi ngo baziteme, ahubwo biraye mu baturanyi babo b'Abatutsi barabatemagura. Akenshi ababicaga, babikoraga nk'igikorwa cyo guhorera uwari Perezida. Kujya mu Rwanda ukabwira abaturage bo mu bwoko bw'Abahutu ngo bakorewe jenoside n'inkotanyi, byatuma hameneka amaraso menshi kubera ko na mbere Abatutsi bose bicwaga babitaga inkotanyi, inyenzi... Ntabwo wavuga ko uwagiye guhorera Perezida Habyarimana yareka guhorera umwana we cyangwa umubyeyi we. Nta na hamwe twabonye abari abayobozi mu nzego za gisivili cyangwa iza gisirikare basobanurira abaturage itandukaniro riri hagati y'inkotanyi n'Abatutsi.
Kubera izo mpamvu maze kubabwira, mfite impungenge z'icyerekezo RBB ishaka gufata, none mpagaritse imirimo yose nakoraga yo guhuza ibikorwa bya Komite ya RBB, kandi ndabasezeye!
Ahasigaye mugire amahoro y'Imana.
Gilbert Mwenedata
« L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire. » ― [Mustafaj]
Abatabizi bicwa no kutabimenya. 
Nikozitambirwa
Ildephonse Murayi-Habimana
10.09.2021
L'avant-veille de la Sainte-Pulchérie 2021 (Impératrice de Byzance,†453) : Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB | Umunyarwanda
Il s'en passe des choses...
L'avant-veille de la Sainte-Pulchérie...
Gilbert Mwenedata yasezeye muri RBB | Umunyarwanda
September 9, 2021
September 9, 2021
Mwenedata Gilbert
« L'homme, à mon avis, se perfectionne par la confiance. Par la confiance seulement. Jamais le contraire. » ― [Mustafaj]

Abatabizi bicwa no kutabimenya.
Nikozitambirwa
10.09.2021
----- Doorgestuurd bericht -----
Van: 'Nzi Nink' via rwandanet <rwandanet@googlegroups.com>
Aan: CRES Group <collectifcres@googlegroups.com>; Rwanda Forum <rwandaforum@googlegroups.com>; Rwandanet <rwandanet@googlegroups.com>
Verzonden: vrijdag 10 september 2021 03:10:14 CEST
Onderwerp: [rwandanet] Gusezera muri RBB Gilbert Mwenedata.pdf

--
Rwandanet
---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "rwandanet".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse rwandanet+unsubscribe@googlegroups.com.
Cette discussion peut être lue sur le Web à l'adresse https://groups.google.com/d/msgid/rwandanet/1066907393.6867552.1631269216349%40mail.yahoo.com.
<Mwenedata-RBB.jpg>
<Gusezera muri RBB Gilbert Mwenedata.pdf>

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africaine et Médiateur dans le conflit Rwanda-RDC.

Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group