[Rwanda Forum] Uwimana Agnes yahagaritse gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda | IGIHE

Itangazo rikomeza rigira riti "RMC iramenyesha ko Madamu Uwimana Nkusi Agnes atakiri umunyamakuru w'umwuga wemerewe gukora itangazamakuru mu Rwanda nk'uko yari yarabiherewe uburenganzira na Rwanda Media Commission."

Uwimana aretse itangazamakuru nyuma y'iminsi hari amajwi menshi asaba ko yakurikiranwa n'ubutabera, aho bamushinja kwihisha inyuma y'itangazamakuru agakwirakwiza imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'izibiba urwango ahanini yifashishije imiyoboro ya YouTube.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Umuryango w'Abanyarwanda biyemeje kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside, [Umurinzi Initiative] wahamagariye Abanyarwanda gusinya ku nyandiko isaba inzego z'ubutabera gukurikirana Uzaramba Aimable Karasira n'umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi ku byaha byo gupfobya Jenoside.

Uyu muryango uyoborwa na Ingabire Marie Immaculée nka Perezida wawo bahagamagariye abantu gusinya intabaza [petition] nyuma yo kubona ko abarimo Uwimana Agnes n'abandi bakomeje gukora ibikorwa babona ko bigize ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwimana-agnes-yahagaritse-gukora-umwuga-w-itangazamakuru-mu-rwanda#.YUGjoYnuJH0.whatsapp


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group