[Rwanda Forum] Bwana Faustin Twagiramungu yandikiye ministre w'Intebe Edouard Ngirente ku kibazo cy'abayobozi batakiboneka mu nshingano zabo!

Bwana Faustin Twagiramungu yandikiye ministre w'Intebe Edouard Ngirente ku kibazo cy'abayobozi batakiboneka mu nshingano zabo!

"Niyo mpamvu tubasabye dukomeje, kuvana Abanyarwanda mu rujijo, mukabatangariza ku mugaragaro, aho Umukuru w'igihugu batoye ngo abayobore aherereye, kuko batakimubona imbona nkubone. Nimusabe Perezida wa Repubulika asohoke mu "Urugwiro", aho amaze hafi imyaka ibiri yifungiraniye, maze nk'uko yari asanzwe abigenza, yegere abaturage bamugezeho ibibazo bafite, abishakire ibisubizo, kuko amafoto ye berekwa adashobora kubavana mu kaga barimo.

Ibyo niba bidakozwe, Perezida wa Repubulika agakomeza kwihisha Abanyarwanda, ntabegere nk'uko byari bimenyerewe, bizarushaho gushimangira amakuru yibaza ku buzima bwe, bityo byumvikane ko atagishoboye kuyobora igihugu. Nta gushidikanya ko bishobora gukomeza gukurura akajagari n'umutekano mucye mu gihugu, nk'uko bigaragara hirya no hino muri iki gihe. Mumenye kandi ko ingaruka zabyo zizabazwa mwebwe ubwanyu na Guverinoma muyoboye."

https://veritasinfo.fr/rwanda-bwana-faustin-twagiramungu-yandikiye-ministre-wintebe-edouard-ngirente-ku-kibazo-cyabayobozi-batakiboneka-mu-nshingano-zabo/

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda - Permanent Representative Addresses United Nations General Debate, 79th Sessio

Umwuzukuru wa Ngurube bite ko atari we wavuze? Rwanda - Permanent Representative Addresses United Nations General Debate, 79th Session | UN...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group