[Rwanda Forum] Re: Ibyo Kagame ateganya gukora i Goma ntibisanzwe.

Iyaba ngo mu Rwanda nta gitugu kihaba, ubusanzwe Inteko Ishingamategeko niyo yagombye kuba yaratanze uruhusa rwo kohereza ingabo muri Mozambike ku mafranga y'u Rwanda. Kwirirwa aririmba ko yanesheje aba terroristes bimariye iki umunyarwanda urara atariye? Ibi bikorwa nk'ibi ni bya UN. Ari ukubakira aba nyecongo cyangwa kujya muri Mozambike , ibi byose ni bya UN n'indi miryango mpuzamahanga cyangwa se ibihugu bifite inyungu muri Mozambike: ibya kolonije icyo gihugu  nka Portugal. Ibifiteyo imishinga ya za miliari nk'Ubufransa. Kagame we ubeshejweho n'imyenda n'imfashanyo zo hanze ati abo bose ninjye uzabasimbura muri izo gahunda.  Hanyuma akagerekaho no kuneshya abanyarwanda ngo yasinye amasezerano arimo ubusa. Nkuko mubizi Kagame nta gihugu adasinya nacyo amasezerano. Nta wa menya icyo ayo masezerano  y'impapuro gusa icyo amariye umunyarwanda. Ibi byose hari umudepite watinyuka kugira icyo abivugaho. Hari ikinyamakuru mu Rwanda cyatinyka. Ngiyo demokarasi ya Kagame aharinira.


On Tue, 23 Nov 2021 at 16:21, Amakuru y'u Rwanda <amakuruyurwanda@gmail.com> wrote:

Nkuko twese tubizi, Kagame aetaganya  kubaka i Goma ikigo kinini kizakira abanyecongo bavuye mu byabo kubera umutingito w'ikirunga cyo muri Congo.

Ariko hagati no muri Congo naho, haravugwa ruswa yo hejuru cyane aho Kabila yanyereje akayabo k'amafaranga. Ruswa igomba kurwanwa hose ku isi. Si mu Rwanda rero bigomba gukorwa gusa. Niyo mpamvu bidasanzwe ko Kagame atanga andi mafranga yo kubaka icyo kigo akoresheje imisoro y'abanyarwanda mu gihe icyo kibazo cya ruswa kigihari, imfashanyo zituruka mu mahanga cyangwa se inguzanyo.  Amafranga yose uwo mushinga uzatwara ni millioni 30 z'amadolari. Hakiyongera milioni z'amadolari 5 zizahabwa Gouverneur wa Kivu na Millioniz'amadoloar 10 zizahabwa  Kisekedi. Uyu mushinga ntawe mu Rwanda wavuga ati ni gute, kuki u Rwanda rujya kubaka Congo kandi natwe hakiri abatubakiwe, yaba ibinyamakuru cyangwa se Inteko Ishinga amatageko ntawa vuga. Ngiyo rero demokrasi ya Kagame. Nguko kurwanya ruswa kwa Kagame.

Uyu mushinga ni ushyirwa mu bikorwa, muzaba mwibonera amarorerwa azawuturukaho.

 

VILLAGE MODERNE A GOMA : FELIX TSHISEKEDI REJETTE L ' OFFRE DE PAUL KAGAME . PATIENT MWANA AKOLI

 

https://www.youtube.com/watch?v=QEitEhnMyLw

https://www.youtube.com/watch?v=tzm_sbI8OXc

 

https://actualite.cd/2021/11/14/nyiragongo-kagame-va-construire-un-village-moderne-estime-30-millions-usd-en-rdc

 

https://www.mediacongo.net/article-actualite-96301_goma_polemique_apres_la_proposition_de_kagame_de_construire_un_village_moderne.html

 

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DeUMGDsnyQRN19pXDKEJguxrK9J0diPQRAfphrg_MGaLA%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group