Re : [Rwanda Forum] Hagati ya André Kaziga na Felicité Mwemayire, ni nde uvuga ukuri

Koko rwose Lyarahoze uranze ubaye ryaraboze?
1. Kuvana umwijima k'ubwicanyi (genocides 2x) bwo muli 73, ubikwegyera ute m'ubuhumyi bwa kiga/nduga? Ushaka se ngo abicanyi babe ABAKIGA, bose nka bimwe fpr yapfunyikyiye Abahutu? 
Menya ko abicanyi atali abakiga, kabone n'ubwo ali ko biyise basobanura coup d'etat. 
2. Uti "abanyenduga" bahawe umwanya wo kwikokomora kuli Voa. Tuvugye ko bibaye byo, da! Tunongyereho ko voa ili inyenduga yee! Wumva rero ko bihagyije ko abamika ubwicanyi bumvikana alimo abicanyi bo bakaruca bakarumira nkaho nta pfunwe, nta mpuhwe, nta kwicuza? Abicanyi mvuga aha si ABAKYIGA, ni SERUBUGA, Sebatware, KANZIGA, SIMBA, ZIGIRANYIRAZO, BISERUKA, ...
3. Wowe ubwawe, wimenyekanishije kyane uteza ubwega bw'intambara witiriye umushinga wa "EMPIRE HIMA-Tutsi". Uzi neza ko iyo bigya kuba ukuri, i Rwanda umuzi w'iyo ndoto wagyaga kuba LUNARI. 
Reka tuvugye ko utali Semuhanuka. Uzi neza ko Lunari ifite igicumbi k'uruhimbi kwa Habyarimana. Ibyo ntibikyili inkuru mbarirano. None, uhereye aha, ushaka kugyera kukyi uhanganisha imfubyi 2 z'ingyirakabiri? 
4. Uti ntawarusha umukwe kumenya urwo zebukwe....! Nkubaze niba ukyigyira mu umutwe hazima: president agyira umukwe ? Uvugwa hano ni perezida Kayibanda, si Gregoire K.  Ibyabaye muli 73 fevrier na 73 juillet, bireba u Rwanda rwosd.

5. Nongyere nkwibutse ko, uko mbyumva, Kazigaba yamagana ubwicanyi no guceceka, guca amaco y'ubwicanyi. Nta na rimwe ngye ndamwumva yikoma "abakiga". 
6. Abicanyi bo muli 73 si "Abakyiga", ni abagambanyi. Abasinye i Paris muli 92 si Abanyenduga, ni abagambanyi. Kwamagana ubugambanyi ni inta.bwe ya mbere yo kuburwanya.


Envoyé de mon LG. Solaire
_______________________________
Inzira ni ngufi ikaba inzitane 
Urwanda rukaba uruzingo rw'inzigo!

Munyabagisha w'Abagisha

------ Message d'origine------
De: 'Lyarahoze Samuel' via Rwanda Forum
Date :mar., 18 janv. 2022 12:08
À: Rwanda Forum;Nzinink;Michel Niyibizi;NIKOZITAMBIRWA;Zac Biampa;Jerome Ndiho;Jambo;MULINDAHABI Jean-Claude;Rwandanet;Aimable Rwamucyo;Rwandanet Rwandanet;Ernest Mudage;Rutihunzatheo ;;Ndagijimana Jean-Marie;Christophe Tuvugishukuri;Pierre Célestin RWALINDA;Twagirayezu Deo;Tharcisse Semana;faustintwagira@yahoo.fr;- - Journaliste;Joseph Matata;Gaspard Musabyimana;Innocent Twagiramungu;Agaculama Mu Ikibunda;Innocent Biruka;Marie Madeleine BICAMUMPAKA;Pierre Foucher;Shankuru Maurice;Joseph Bukeye;Justin Bahunga;Thomas Kamilindi;Brenden Russo;
Cc:
Objet:[Rwanda Forum] Hagati ya André Kaziga na Felicité Mwemayire, ni nde uvuga ukuri


Hagati ya Kazigaba na Felicité Mwemayire

 

Ni nde uvuga ukuri ?

"Twaribeshye IMANA itubabarire, ariko nuko kutubabarira inadukize abicanyi"/ TWAGIRAMUNGU Faustin

https://www.youtube.com/watch?v=GHqeAzsn1QA&t=182s

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

 

Guhera ku 2H 24 min by'ikiganiro kidasanzwe,

https://www.youtube.com/watch?v=p8Jo3ghNZrw,

umunyarwandakazi wubashwe cyane kubera impano y'ubwenge budasanzwe Imana Rurema yamwihereye  no kuvugisha ukuri kwe bidasanzwe mu Banyarwanda, Felicité Mwamayire, yasubije André Kazigaba, mu buryo buziguye, ati

 « Reka mbwire aba bavandimwe biyita Abanyanduga, ndagira ngo mbibutse, basubize amaso inyuma, wa mugani barebe urugamba barwanye, igihe cya MDR na MRND, barebe uko rwagenze. Hari MRND na CDR mu ruhande rumwe, no mu rundi ruhande hakabamo PSD, PL na MDR. Ariko nabonaga MDR bose ibarusha ingufu. Aba (MDR) barwaniye ubutegetsi nta 'alternanativ' bafite, ntabwo baribafite icyo bagiye kubukoresha. Barwanye nyine ya ntambara y'umujinya, barwanira ubutegetsi babushyira nyine Inkotanyi. None se ubu barungutse ... ?»

Nanjye Samuel Lyarahoze, mbona iyi "ntambara y'umujinya no huhora" ari byo Abanyenduga bagikomereje no mu buhungiro. None se ko VOA yahaye abo Banyenduga ijambo, bakavuga bakinigura, icyo Andre Kazigaba.... na bagenzi be bashaka kugeraho ni iki koko?

Muri iyi nyandiko rero ngufi, kuko nta gihe gihagije mfite, ndagira ngo nunganire Mwamayiye F ngaragaza ukuntu Abanyenduga bahereje ubutegetsi FPR bagira ngo bariguhima Abakiga. Rwose.

Mbere ya byose rero , reka mbanxe kwibutsa Abanyarwanda ko umukiga A. Kanyarengwe yari mu buhungiro bumugeze aho bungeze, bumurya, Lizinde na bagenzi be ... bakaba barafungujwe na FPR mu buroko bw'imbeho y'ubutita bwa Ruhengeri yo mu birunga. Naho Pasteur Bizimungu we akaba yarariye itunda nka rya rindi Eva yatamitse Adamu, bityo akubaha amategeko ya mushiki wa Kajeguhakwa Valens. Kuvuga ko aba bakiga bafashije Inkotanyi rero, njye, mbona waba ubarenganya.

Keretse baba nka Mwenedata, C. Mukankusi, ... bumvise Jenoside yakorewe Abahutu ... bagasuherwa nkaho bayigizemo uruhari, niho barikwanga gukurikira uwabavanye mu rwobo rwa Bayanga.

Icyakabiri ni ugushyigikira nyine Mwemayire Felicita kuko  :

1.      Andre Kazigaba na bagenzi be badashobora na mba kunyomoza umukwe wa perezida Kayibanda G. iyo avuga, ati   "Twaribeshye IMANA itubabarire, ariko nuko kutubabarira inadukize abicanyi". Abanyenduga rero baribeshye cyane, bashigikira Inkotanyi. Si njye ubyemeza gusa, ahubwo nemeranya n'umukwe wabo. Ngo "Habyara napfa impundu zizavuga..." ra! Reka na bo bumve"

 

Dore bimwe mu bimenyetso by' ukuntu Abanyenduga bashoroye Inkotanyi kugeza mu Rugwiro, bakabyina intsinzi :

 

a.      Amasezerano yo guhirika ubutegetsi bw' Abakiga ya tariki ya 3/6/1992 i Bruxelles ho mu Bubiligi.

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Ni bake batazi aya maserano, aho amashyaka PL, PSD, PDC na MDR bishyize hamwe, maze bakarwana inkundura n' umuhenerezo mu kugarura Kalinga ya Kanjogera mu Rwanda. Umukwe wa Kayibanda, mu guhorera Sebukwe, ni we warubarangaje imbere.

Niba uzi igifaransa, ongera uyisomere:

http://francegenocidetutsi.org/CommuniqueConjoint3juin1992.pdf

Birumvikana ko nyuma y'aya masezerano yo kugarura Kalinga, hakurikiyeho

b.      Gusenya igisirikari.

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Umuntu wasenye igisirikari cy' u Rwanda, acyitirira Abakiga gusa, ni Dr. Gismas Nsengiyaremye.

Mwibuke ijombo rye ngo « intambara yararangiye, abasirikari barigutegurirwa amasuka n'ibishanga byo guhingamo ». Kuva ubwo, abasoda  b'abakomando n'abapara bafashe imbunda zabo, bazikubita ku rutugu, bajya gusahura, … ngo barikwiha imperekeza. Ndibutsa Abanyarwanda ko guhera ubwo nta musirikari wongeye kurwana nya kurwana!

Iri jambo rero, uryonge mu rya Rukokoma ngo "naho Byumba yafatwa..." umuntu  muzima wew, uretse umusazi, yumva neza uwagaruye Kalinga mu Rwanda rwa Kanyarwanda!

Si ibyo gusa : Nsengiyaremye D. Na F. Twagiramungu bategetse ko abasirikari bashyashya bose (officiers, sous-officiers et les hommes de troupes guhera mu 1992) bagomba kuva mu majyepfo gusa/kuba ari Abanyenduga, ngo kubera ko icyo gisirikari cyaricyarihariwe n'Abakiga. Abo basikari bashyashya, baribagize ahanini « les hommes de troupes » binjijwe bafite amabwiriza bahawe n' abapolitisiye b'abanyenduga yo kutarwana, ngo kuko « intambara yari iy'Abakiga na FPR gusa ». Sinzi niba iribanga rya FPR n'Abanyenduga warurizi?

c.       Ikindi Abanyenduga bakurikijeho, ngo bagamije kwihorera ni ukwirukana abasirikari b'Abafaransa!

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Nta munyarwanda n'umwe utazi ko ari umunyenduga Dismasi Nsengiyaremye wirukanye ingabo z'Abafaransa. Rukokoma, ati « Inkotanyi zarizaramusezeranije kuzasimbura ikinani, bamaze kucyica !

d.      Icya nyma, Abanyenduga bakoze ni ukuzana Inkotanyi muri CND no guhanura Ikinani.¨

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Ibi byo kuzana Inkotanyi muri Kigali, ngo zifate igihugu na byo byemezwa n' umukwa wa G. Kayibanda, Bwana Faustin Twagiramungu. Umunyenduga Dr. Gasana Anasitazi wa MDR/Parméhutu ni we wasinye¨, mu ibanga rikomeye, amasezerano yo kuzana Inkotanyi muri CND. Ni na we wemejeko Abanyamerika baha urushya Paul Kagame rwo guhanura indege yaHabyarimana J.!

Mbse wari uzi uku kuri kw'amateka?

Nuko Habyarimana aricwa, …. Abavantara bafata ubutegetsi, nguko ngayo?

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

e.      Reka nanzure mvuaga ijambo rimwe kuri  Kayibanda G.

G. Kayibanda na bagenzi be ntawabura kubashimira ....

Gusa, umukwe wa G. Kayibanda witwa F. Twagiramungu yaravuze, ati "iyo hataba abapara b'Ababirigi, Inyenzi zibazarishubije  igihugu  mu 1963 kuko zahagaritswe na bo zigeze ku kiraro cya Kanzenze, kuri 10 km gusa, ngo zifate Kigali"!

Aha nshaka kubwira mucuti wanje André Kazigaba ko Col. Regis ari we wahaye ubutegesi Abapermehutu! Ndabisubiramo iyo hataba ubushake bwa barutuku, iyo hataba igisirikari cy'ababirigi cyavuye mu Rwanda mu 1967, Kayibangda na bagenzibe bari ubusa imbere y' umwami Kigeli n'ibisumizi bye, Inyenzi!

None se niba André Kazigaba avugisha ukuri, kuki yemera ijambo ry'umwami Kigeli V Ndahindurwa  ko "amoko: Abahutu, Abatwa n'Abatutsi yahozeho na mbere y'umwaduko w'abazungu", hanyuma ntiyemere irindi rye aho avuga ngo "sinirukanwe n'Abahutu/Abaparmehutu, ahubwo nirukanwe n'Ababirigi"?

Umwaka mushya muhire 2022 kuri mwese rero.

Nanjye nka Sylvie Mukankiko, mbatuye aka karirimbo ka Simon Bikindi;

Akabyutso By Bikindi Simon






Kabagereho!

PS. Mboneyeho kubwira abakunda inyandiko zanjye bose, bamaze iminsi bambaza impamvu ntacyandika, ko ubu nta mwanya mfite kuko nasubiye ku ntebe y'ishuri nubwo ndi umusaza w'imyaka 60 y'amavuko.

Samuel Lyarahoze, 18 janvier 2022.


--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/183747483.2636051.1642525717221%40mail.yahoo.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] L’armée a repoussé les M23 au-delà de la cité de Sake (Service du gouverneur) | Radio Okapi

  « Les forces loyalistes appuyées par la force de la SADEC (SAMI-RDC) ont repoussé l'ennemi au-delà de la cité de Sake, située à 27 k...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group