[Rwanda Forum] Hagati ya André Kaziga na Felicité Mwemayire, ni nde uvuga ukuri

Image en ligne

Hagati ya Kazigaba na Felicité Mwemayire

 

Ni nde uvuga ukuri ?

"Twaribeshye IMANA itubabarire, ariko nuko kutubabarira inadukize abicanyi"/ TWAGIRAMUNGU Faustin

https://www.youtube.com/watch?v=GHqeAzsn1QA&t=182s

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

 

Guhera ku 2H 24 min by'ikiganiro kidasanzwe,

https://www.youtube.com/watch?v=p8Jo3ghNZrw,

umunyarwandakazi wubashwe cyane kubera impano y'ubwenge budasanzwe Imana Rurema yamwihereye  no kuvugisha ukuri kwe bidasanzwe mu Banyarwanda, Felicité Mwamayire, yasubije André Kazigaba, mu buryo buziguye, ati

 « Reka mbwire aba bavandimwe biyita Abanyanduga, ndagira ngo mbibutse, basubize amaso inyuma, wa mugani barebe urugamba barwanye, igihe cya MDR na MRND, barebe uko rwagenze. Hari MRND na CDR mu ruhande rumwe, no mu rundi ruhande hakabamo PSD, PL na MDR. Ariko nabonaga MDR bose ibarusha ingufu. Aba (MDR) barwaniye ubutegetsi nta 'alternanativ' bafite, ntabwo baribafite icyo bagiye kubukoresha. Barwanye nyine ya ntambara y'umujinya, barwanira ubutegetsi babushyira nyine Inkotanyi. None se ubu barungutse ... ?»

Nanjye Samuel Lyarahoze, mbona iyi "ntambara y'umujinya no huhora" ari byo Abanyenduga bagikomereje no mu buhungiro. None se ko VOA yahaye abo Banyenduga ijambo, bakavuga bakinigura, icyo Andre Kazigaba.... na bagenzi be bashaka kugeraho ni iki koko?

Muri iyi nyandiko rero ngufi, kuko nta gihe gihagije mfite, ndagira ngo nunganire Mwamayiye F ngaragaza ukuntu Abanyenduga bahereje ubutegetsi FPR bagira ngo bariguhima Abakiga. Rwose.

Mbere ya byose rero , reka mbanxe kwibutsa Abanyarwanda ko umukiga A. Kanyarengwe yari mu buhungiro bumugeze aho bungeze, bumurya, Lizinde na bagenzi be ... bakaba barafungujwe na FPR mu buroko bw'imbeho y'ubutita bwa Ruhengeri yo mu birunga. Naho Pasteur Bizimungu we akaba yarariye itunda nka rya rindi Eva yatamitse Adamu, bityo akubaha amategeko ya mushiki wa Kajeguhakwa Valens. Kuvuga ko aba bakiga bafashije Inkotanyi rero, njye, mbona waba ubarenganya.

Keretse baba nka Mwenedata, C. Mukankusi, ... bumvise Jenoside yakorewe Abahutu ... bagasuherwa nkaho bayigizemo uruhari, niho barikwanga gukurikira uwabavanye mu rwobo rwa Bayanga.

Icyakabiri ni ugushyigikira nyine Mwemayire Felicita kuko  :

1.      Andre Kazigaba na bagenzi be badashobora na mba kunyomoza umukwe wa perezida Kayibanda G. iyo avuga, ati   "Twaribeshye IMANA itubabarire, ariko nuko kutubabarira inadukize abicanyi". Abanyenduga rero baribeshye cyane, bashigikira Inkotanyi. Si njye ubyemeza gusa, ahubwo nemeranya n'umukwe wabo. Ngo "Habyara napfa impundu zizavuga..." ra! Reka na bo bumve"

 

Dore bimwe mu bimenyetso by' ukuntu Abanyenduga bashoroye Inkotanyi kugeza mu Rugwiro, bakabyina intsinzi :

 

a.      Amasezerano yo guhirika ubutegetsi bw' Abakiga ya tariki ya 3/6/1992 i Bruxelles ho mu Bubiligi.

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Ni bake batazi aya maserano, aho amashyaka PL, PSD, PDC na MDR bishyize hamwe, maze bakarwana inkundura n' umuhenerezo mu kugarura Kalinga ya Kanjogera mu Rwanda. Umukwe wa Kayibanda, mu guhorera Sebukwe, ni we warubarangaje imbere.

Niba uzi igifaransa, ongera uyisomere:

http://francegenocidetutsi.org/CommuniqueConjoint3juin1992.pdf

Birumvikana ko nyuma y'aya masezerano yo kugarura Kalinga, hakurikiyeho

b.      Gusenya igisirikari.

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Umuntu wasenye igisirikari cy' u Rwanda, acyitirira Abakiga gusa, ni Dr. Gismas Nsengiyaremye.

Mwibuke ijombo rye ngo « intambara yararangiye, abasirikari barigutegurirwa amasuka n'ibishanga byo guhingamo ». Kuva ubwo, abasoda  b'abakomando n'abapara bafashe imbunda zabo, bazikubita ku rutugu, bajya gusahura, … ngo barikwiha imperekeza. Ndibutsa Abanyarwanda ko guhera ubwo nta musirikari wongeye kurwana nya kurwana!

Iri jambo rero, uryonge mu rya Rukokoma ngo "naho Byumba yafatwa..." umuntu  muzima wew, uretse umusazi, yumva neza uwagaruye Kalinga mu Rwanda rwa Kanyarwanda!

Si ibyo gusa : Nsengiyaremye D. Na F. Twagiramungu bategetse ko abasirikari bashyashya bose (officiers, sous-officiers et les hommes de troupes guhera mu 1992) bagomba kuva mu majyepfo gusa/kuba ari Abanyenduga, ngo kubera ko icyo gisirikari cyaricyarihariwe n'Abakiga. Abo basikari bashyashya, baribagize ahanini « les hommes de troupes » binjijwe bafite amabwiriza bahawe n' abapolitisiye b'abanyenduga yo kutarwana, ngo kuko « intambara yari iy'Abakiga na FPR gusa ». Sinzi niba iribanga rya FPR n'Abanyenduga warurizi?

c.       Ikindi Abanyenduga bakurikijeho, ngo bagamije kwihorera ni ukwirukana abasirikari b'Abafaransa!

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Nta munyarwanda n'umwe utazi ko ari umunyenduga Dismasi Nsengiyaremye wirukanye ingabo z'Abafaransa. Rukokoma, ati « Inkotanyi zarizaramusezeranije kuzasimbura ikinani, bamaze kucyica !

d.      Icya nyma, Abanyenduga bakoze ni ukuzana Inkotanyi muri CND no guhanura Ikinani.¨

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Ibi byo kuzana Inkotanyi muri Kigali, ngo zifate igihugu na byo byemezwa n' umukwa wa G. Kayibanda, Bwana Faustin Twagiramungu. Umunyenduga Dr. Gasana Anasitazi wa MDR/Parméhutu ni we wasinye¨, mu ibanga rikomeye, amasezerano yo kuzana Inkotanyi muri CND. Ni na we wemejeko Abanyamerika baha urushya Paul Kagame rwo guhanura indege yaHabyarimana J.!

Mbse wari uzi uku kuri kw'amateka?

Nuko Habyarimana aricwa, …. Abavantara bafata ubutegetsi, nguko ngayo?

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

e.      Reka nanzure mvuaga ijambo rimwe kuri  Kayibanda G.

G. Kayibanda na bagenzi be ntawabura kubashimira ....

Gusa, umukwe wa G. Kayibanda witwa F. Twagiramungu yaravuze, ati "iyo hataba abapara b'Ababirigi, Inyenzi zibazarishubije  igihugu  mu 1963 kuko zahagaritswe na bo zigeze ku kiraro cya Kanzenze, kuri 10 km gusa, ngo zifate Kigali"!

Aha nshaka kubwira mucuti wanje André Kazigaba ko Col. Regis ari we wahaye ubutegesi Abapermehutu! Ndabisubiramo iyo hataba ubushake bwa barutuku, iyo hataba igisirikari cy'ababirigi cyavuye mu Rwanda mu 1967, Kayibangda na bagenzibe bari ubusa imbere y' umwami Kigeli n'ibisumizi bye, Inyenzi!

None se niba André Kazigaba avugisha ukuri, kuki yemera ijambo ry'umwami Kigeli V Ndahindurwa  ko "amoko: Abahutu, Abatwa n'Abatutsi yahozeho na mbere y'umwaduko w'abazungu", hanyuma ntiyemere irindi rye aho avuga ngo "sinirukanwe n'Abahutu/Abaparmehutu, ahubwo nirukanwe n'Ababirigi"?

Umwaka mushya muhire 2022 kuri mwese rero.

Nanjye nka Sylvie Mukankiko, mbatuye aka karirimbo ka Simon Bikindi;

Akabyutso By Bikindi Simon






Kabagereho!

PS. Mboneyeho kubwira abakunda inyandiko zanjye bose, bamaze iminsi bambaza impamvu ntacyandika, ko ubu nta mwanya mfite kuko nasubiye ku ntebe y'ishuri nubwo ndi umusaza w'imyaka 60 y'amavuko.

Samuel Lyarahoze, 18 janvier 2022.


No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group