[Rwanda Forum] Abatuye ku Kirwa cya Gihaya barinubira ingurane idashyitse bahabwa ku butaka bwabo

Abatuye ku Kirwa cya Gihaya barinubira ingurane idashyitse bahabwa ku butaka bwabo | IGIHE

Abatuye ku Kirwa cya Gihaya barinubira ingurane idashyitse bahabwa ku butaka bwabo

Abatuye ku Kirwa cya Gihaya barifuza kwimurwa bagatuzwa ahegereye ibikorwaremezo bakeneye dore ko aho batuye bigoye ko bihagezwa, gusa babangamiwe n'uko bahabwa ingurane idashyitse ku butaka bwabo.

Gihaya ni Ikirwa kikaba n'akagari, giherereye mu Kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi. Aka kagari gafite ivomo rimwe, ridahagije ugereranyije n'umubare w'abahatuye. Uretse kutagira amazi meza kandi nta n'umuriro w'amashanyarazi gafite.

Umushoramari uteganya kuhubaka hoteli, mu myaka yashize yagiyeyo agurira imiryango 26, aho ayimuye ahatera ubusitani.

Abatuye kuri iki kirwa bifuza ko Leta yabimura ikabatuza nk'uko ituza indi miryango itishoboye, cyangwa umushoramari akaba ingurane ikwiye bakimukira ahamaze kugezwa ibikorwaremezo.

Kugeza ubu ikibazo bafite ni uko umushoramari, ubutaka bwabo abubarira amafaranga make, atatuma batangira ubuzima ahandi igihe baba bavuye kuri iki kirwa.

Milindi Emmanuel yavuze ko ubuyobozi buherutse kubabwira ko igishushanyombonera kigaragaza ko aho batuye ari muri pariki.

Ati "Impamvu ntimutse umushoramari yambariye miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, nkanjye ufite abana 10 mbona nta hantu nabona nagura h'ayo mafaranga."

Ntirenganya Vianney, ati "Umushoramari kuko yashimye ubutaka bwanjye, nanyubakire inzu irimo sima antuzemo, angenere n'ibyo kuntunga. Ubundi atware ubutaka bwanjye".

Abatuye i Gihaya, basanga nk'uko aka kagari kabarurwa mu Mujyi wa Rusizi ubutaka bwabo bukwiye gushyirwa ku giciro cy'ubutaka bwo mu Mujyi.

Guverineri Habitegeko avuga ko Leta itakwemera ko umushoramari ahenda abaturage ariko agasaba abaturage kwirinda amananiza kuko umushinga uje kubateza imbere.

Ati "Ibyo kubaha intica ntikize ntabwo twabyemera. Bagomba guhabwa ingurane ikwiye, ntabwo umushinga uje gutuma abaturage basubira inyuma, uje kubateza intambwe mu mibereho yabo, ukabaha n'akazi ariko n'ibindi bibazo bigakemuka".

Akomeza avuga ko yasabye akarere ka Rusizi kuganira n'aba baturage, bagatumiza n'umushoramari kuko ashobora no kugira uruhare mu kububakira aho Leta yamaze kugeza ibikorwaremezo.

Ikirwa cya Gihaya gituweho n'imiryango 228, biganjemo abatunzwe n'uburobyi.

Abatuye ku Kirwa cya Gihaya bifuza kwimurwa bakbangamirwa n'ingurane idashyitse bahabwa



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Ubutumwa kuri Nyiramongi-Murute Ubarwe , umukobwa wa Mulefu.

Triple i,  Wowe wo munda y'ingoma cg mu rukari, ngo gereza Yozefu Matata ubu butumwa kuri Kanjogera w'ubu! Matata yandikiye Jeannett...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group