[Rwanda Forum] Re: RWANDA : NI IBIKI BYIHISHE INYUMA YA NDUMUNYARWANDA

Niyibi,

Uti mfore uli iki? uli Gasuku, ....n'impamo ya Makuza! wabuze icyo wongera kuli iyi nyandiko koko?reka njye mu ry'ikigoroba rya Gacamigani ngire nti "Ibihe bih'ibindi, kandi nta byisubiza ibyabyo " twemere se tuvuge ko Ababurankooko bashaka kwisubiza urwo abavantara babanyaze? iyi nyandiko nyamara uyicishije muli yayindi ya mwene Mbonyumutwa wadusangije kare, ntiwali kubura icyo wongeraho, za muvoma revolusiyonere zabanjilije iyi NDUMUNYARWANDA ntizaba se alizo zayiciliye icyuho? sindi mu bavuga ko Habyalimana yagambaniye urwanda, aliko se Niyibi, emancipation hutu yo ntiyagize Rutshunshu yayo? genda ubanza uli mwalimu ubaza ibyo atazi.

Nkuko bisanzwe uziko "unyereka ukwezi nkareba urutoki", ngize ntya mbaza mudatenguha Ngugure LEPM icyalicyo, ansubiza ibitajya ntibize, nongeyejo Rwanda ansubiza ngo: Léon Mugesera (Wikipediya), Bingi yo iti: Lutte contre l'Envoutement et les Pratiques Malefiques.

Reka ne kuguhata ibibazo utali bunsubize (n'ubundi sinkeneye ko unsubiza aliko kwibaza byo s'ibyo ngutongera .... n'iyi fora ntiwayiteruye utibajije, ali byo byaba biteye agahinda.

Ensemble pour le désenvoutement du Munyarwanda?


Ruguramananiza Mbonabaryi n'abashonji b'ukuli!

On Thursday, March 31, 2022, 10:19:47 a.m. EDT, Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr> wrote:


Ndi Umunyarwanda ni gahunda yazanywe na FPR INKOTANYI igamije kujijisha Abanyarwanda, ndetse n'amahanga; igamije gucamo ibice Abanyarwanda!
Umunyarwanda, ku ngoma y'Abatutsi yari yiganje mu majyepfo (Nduga), byasobanuraga Umunyarumuri, Umunyamucyo kuko Rwanda bivuga Umucyo, urumuri! Ubwo rero Umututsi niwe wenyine witwaga Umunyarwanda kuko abari batuye mu duce tutaromekwa ku "Rwanda", ni ukuvuga
abo mu majyaruguru bayoborwaga n'Abahutu, bitwaga abo mu mwijima kuko bari bataramenya Urumuri.
FPR imaze gufata ubutegetsi, yazanye gahunda ya Ndumunyarwanda, igamije kwibutsa ko U Rwanda ari igihugu cy'Abatutsi, cyane abahungutse bagumanye umuco wo kuvuga ko ntacyo bapfana n'Abahutu, uretse Ubuhake!

1. Aha mboneyeho umwanya wo kwibutsa amagambo ya Miss Rwanda uherutse gutorwa witwa Muheto wagize ati:" Imfura zose ni Inyangamugayo, ariko Inyangamugayo zose ntabwo ari Imfura!"

Ari abanyamahanga, ari abanyarwanda b'ingeri zose, ari imiryango mpuzamahanga, ari abanyamakuru cyangwa abakoresha imbuga nkoranyambaga, ari abasesenguzi ba Politiki, bose bahuriza ko mu Rwanda harangwa IRONDAKOKO twakwita APARTHEID!
Urugero rwa vuba, ni amagambo y'urukozasoni aherutswe kuvugwa na Miss Rwanda w'uyu mwaka, Divine Nshuti Muheto, umukobwa w'umusilikare mukuru wo mu Rwanda, aho yagize ati: " Imfura zose ni Inyangamugayo, ariko Inyangamugayo zose ntabwo ari Imfura!"
Aha, uyu mwari yashakaga kuvuga ko Umututsi wese yita Imfura ni inyangamugayo, ariko Inyangamugayo yose ntabwo ari Imfura kuko hari n'inyangamugayo z'Abahutu!
Ibi bihuje n'imyemerere y'abana b'Abatutsi bibumbiye mu mashyirahamwe nka Ibuka, AERG, n'indi miryango nkiyo igizwe n'intagondwa z'Abatutsi!
Irondakoko ryigishwa urubyiruko ni programu ya FPR Inkotanyi ishyirwa mu bikorwa n'intagondwa nka Tito Rutaremara, Tom Ndahiro, Mukagasana Yolanda, Marie Immaculée Ingabire, Kabarebe James, Jean Damascène Bizimana n'abandi.
Irondakoko twakwita Apartheid rirangwa mu nzego zose z'igihugu: muri Perezidansi, mu ba Minisitiri, mu ba Depite, mu ba Senateri, muri za Ambassades, mu Basilikari n'abapolisi, cyane abo mu nzego zo hejuru, mu bayobozi b'ibigo bya Leta, mu Bucamanza, mu Turere twose uko ari 30 kugeza mu Kagari, mu mirimo yose ya Admnistration ya Leta, mu mirimo y'ubucuruzi, mu buvuzi, mu burezi, cyane mu muri za Kaminuza no mu mashuri yigenga, ndetse no mu kujya kwiga mu mahanga, dore ko Abahutu bo boherezwa muri Nayini na Twelve!
Abifuza ibisobanuro bindi, bazasoma inyandiko ya Professeur Filip Reyntjens.

2.Mbere yo kubagezaho inkuru nyamukuru muza kwisomera hano hasi, reka ibutse iyi nyandikoya Le Prophète: Fora ndinde!

FORA NDI NDE ?


November 24, 2020

Gahutu nkwerurire nkubwire

Narabikwandikiye urabizi

Nkwibutsa yuko ntacyo dupfana

Nta buvandimwe nta sano

Mfitanye nawe kuva nkivuka

Ko icyo dupfana ari Ubuhake .

Erega ca akenge wibuke neza

Hari mu gihumbi magana kenda

Na mirongo itanu n'umunani

Urebe mu kwezi kwa gatanu

Ku itariki ya cumi na karindwi

Igihe nasubizaga Manifeste

Wari wakwije ku isi yose

Usaba ikurwaho ry'ibikingi

N'isaranganya ry'amasambu.

Bene wacu cumi na babiri

Bari bataramiye mu Rukali

Uzabishake ubisome neza

Ni amateka si amahamba

Nguwo umurongo dufite n'ubu

Niko biteye ukureyo amaso …

Fora ndi nde ?

Kenyera rero ndaguteguje

Nkwice nkwice nkwirahire

Bitari Kambali ka Matene

Ngucure bufuni ngucure buhoro

Kandi ubyumve naragutsinze

Nubwo ndi muke mu ibarura

Ubu nta bwoba ngufite wese !

Kenyera rero ndigise abawe

Ninarangiza mbyigambe

Nongere n'ejo bikurye mu nda

Ubure icyo wakora wigunge

Njye nimfusha ndirire abanjye

Umfashe icyunamo by'agahato

Nuzuyaza nkureme uruguma

Nice abawe ubure aho uririra

Nubisakuza nkurege ipfobya

Nyamara ninyarukira hanze

Niyerurutse nkomeje cyane

Ngende ndirimba Demokarasi !

Fora ndi nde ?

Mpige abagabo nice abasore

Nudapfuye ature gereza

Urokotse byombi azagwe hanze

Nsige abasaza ndeke izo nzana

Abagore mbihorere mbacenge

Mbabeshyeshye uduhendabana

Nibo bayoboka bitatugoye

Tubahe imyanya ibarangaza

Bakore n'aha basaza babo

Mbeshye hose ko nagitsinze

Muby'uburinganire bw'abantu

No mu iterambere ry'abari

Kandi ari amayere nahimbye

Nzajya mbeshya injiji zitanzi

Mfate imidari ya buri kanya

Ariko iryo banga turibakinge …

Fora ndi nde ?

Nige i Mahanga wige "nayine"

Undushe twigana ay'ibanze

Ntsinde ureba, tugupyinagaze

Usigare ugendana ako gahinda

Kuko nta ruvugiro iwanyu

Nuba n'umukozi muri Leta

Nige mpembwa ukorera zero

Nige make mpembwe neza

Wige uminuze ushome burundu

Leta intunge, wirye wimare

Bucye ndirimba uburinganire …

Fora ndi nde ?

Nture mu mugi ngucire icyaro

Nkarabe ndimbe ucupire cyane

Nukora utwihishemo ntakuzi

Ninkuvumbura bibe umwaku

Ndeke ucuruze maze urigwize

Bucye ngutere kuwa Kajwiga

Ngukate imisoro ihanitse cyane

Irusha agaciro ibyo wacuruje

Uyabure mfunge iduka ryawe

Ibyawe mbiteze cyamunara

Ukanuye amaso amarira azenga

Ubure ukurenganura dutahe

Ubure byose nk'ingata imennye

Ugenda wicwe n'ako gahinda

SOROWA yawe uyisubizeho

Ndye iryo faranga byo gufuraha

Nawe impande utuga ibigunda

Nkwibasire ubure amahwemo

Ibyitwa ibyawe tubiguteshe

Isambu warazwe nayo uyisorere

Nubura icyo usora tuyigurishe

Nubona usigaye iheruheru

Ujye usabiriza nka Mayibobo

Fora ndi nde ?

Uhinge ugoke ngaramye iwange

Igihe utegereje gusarura

Byose mbyahuremo inka zanjye

Undege usange ari njye uregera

Uhekenye amenyo byo guserera

Uzamure umujinya w'imbwa

Ushirira hasi iyo mu murizo …

Fora ndi nde  ?

Mpakane ikitwa amoko iwacu

Nadukane Ndi umunyarwanda

Bizage bimfasha gutonesha

Nitugera ku myanya iryoshye

Mfate abatutsi ndunde hose

Ntangatange impande zose

Uzaba shefu aturuke iwanjye

Gahutu azahere mubo hasi

Ufite ifaranga abe ari uwanjye

Kugukenesha mbigire intego

Niba unkekeraho ibyo kubeshya

Vuga umuherwe ufite kuri ubu

Wagereranya n'ab'iwanjye ?

Nubisakuza ufatwe n'ingingo

Ikurega yuko ugaruye amoko

Maze ngushinje iryo vangura

Uburirwe irengero bidatinze

Nyamara iturufu ya Jenoside

Ngaruke nyubakire ku moko

Nubirwanya nkurege ipfobya …

Fora ndi nde ?

Amayeri yanjye ntabarurwa

Mpuguza mpereye mu itegeko

Maze nkaryemera mu magambo

Ndetse kuryandika nkitonda

Kurisobanura nkaba intyoza

Utanzi neza ati dore umuntu

Ariko mu ngiro nkaba uwundi.

Ngabira abanjye maganatanu

Maze ngacangamo bane bawe

Bamwe bo kumfasha kujijsha

Waba unketse kuvangura

Ngahita nirahira ngatsemba

Wajya kumpinyuza bikanga

Bane nagabiye nkabateguza

Iterabwoba ribari nabi

Bakakumwaza bagasizora

Ngo badatakaza ako kagati

Cyangwa ikitwa amagara yabo

Ubwo nkatsindira ubwiganze

Bukantunga ntabize ibyuya !

Twarabikoze biraduhira

Na n'iyi saha tukibirisha :

Niwitegereza igisoda cyacu

Bakakubwira uko nagipanze

Urumva neza iby'iryo banga !

Fora ndi nde ?

Reka nkubwizanye ukuri kose :

Burya nakwishe kuva wa munsi

Ngutega iturufu ya Jenoside

Nkayitegura nkayenyegeza

Wakinisha kwitabara

Nkajya i Buzungu nkayigusiga

Maze bakemera ayo mabwire

Igafata neza ikaba nk'irangi

Maze icyo cyasha kikakuzirika

Ugahora iteka uri nk'igicibwa

Wisobanurira akamama

Ngaramye nigarurira ibyawe

Nicinya icyara nkwisekera !

Ngiyo impamvu ntajya nzuyaza

Aho mbishakiye nkora akantu

Nkica abawe ntacyo ntinya

Byamenyekana nkidoga

Nkitotomba nsakuza cyane

Mvuga ko niba hari n'abishwe

Bitahwana na Jenoside !

Uwari ugiye kubindyoza

Agacecekeshwa akagira ubwoba

Bikantera imbaraga zindi

Zo kubikomeza ubuziraherezo !

Fora ndi nde ?

Ngiyo imbehe itunze abanjye

Iturufu ndisha itazasaza

Nzacuruza nkirimo umwuka

Ikampera ingoma kuramba !

Nuko rero ubimenye neza

Ikosa ntazemera ni rukumbi

Ni ugushidukira ubwiyunge,

Ni ukumva  mu mitwe ndwanya

Bararenze ibyo kwironda

Bashyize impande ibi by'amoko

Bakoze urubuga rwo kwiyunga

Nkuko byatubijije icyuya

Igihe IGIHANGO cyari kije

Gihuje ARENA, FDLR

Hamwe n'Imbaga y'inyabutatu

Kari kabaye iyo ntahaguruka

Ngo nshakishe bene wacu

Mbabuze kwivamo nk'inopfu !

Amoko yiyunze bigakunda

Akanjye kari kuba kabaye

Ikinyoma cyanjye kikangora

Kugicuruza ngo cyakirwe

Ingoma igahirima nk'ibuye muzi

Iyo baritereye ku manga …

Fora ndi nde ?..

Harya ngo ingufu mucungiraho

Ni ubwo bwinshi murata iteka

Nta kanama nta mugambi

Ngo Imana izabakorera byose ?

Niyo se ikunda Bizengaramye ?

Burya si buno twaje tuje

Muzashiduka tubagereje

Muri inshike mwitwa impehe

Nta kavuro nta n'ijambo …

Imyaka myinshi nzabakanda

Mube ay'ifundi igira ibivuzo

Twiyongeze mugihumirije

Ishire inasage maganatanu

Ngiyo vision mfite ubungubu

Ibindi ubifate nk'amahamba …

Fora ndi nde ?

Aho muranyumvira bahuu ?!

Nakuvumbuye uragatsindwa

Ndakica Burakari twataramye

Uku ni ukwendereza birenze

Ubu mpise ndakara ndasizoye.

Uri umubisha usa na Nyamunsi

Bubi na bwiza ndwane nawe

Ndakabura Ntwari twatabaye !

Uri ikirura kabure intama

Kabure impinga ubure n'ivomo

Kabure icumbi ahitwa i Rwanda

Uri ishyano rya Gashyantare

Uri rutindi, uri icyo ntazi

Uri rupfu rubi, uri RUPIYEFU

Uri umwanda uteye ishozi

Uri umwaku ubuza amahirwe

Uri akaga kava i Gasabo,

Uri amakuba y'ishyano riguye !

Nakangutse ubu ndi maso

Ndaguhamurira mu ishyamba

Nze nkuvugutire ibisharira !

Kicwe n'igicunshu cy'impeshyi

N'umuravumba wumiye izuba

Mfite rubamba n'umubirizi

Nimbivangitiranya byose

Ndabikunywesha nakuziritse

Mbigucubanure mu mazuru

Nkwine ibindi nyujije hasi

Maze nguhangamure bareba

Nabisinyiye mba ndoga Gahutu

Iryo shyano nzarica ndimeneshe

Imana ibyumve nditabaye

Impundu zongere zanage

Niruhutse bishyire kera …

Inama nange ndumva ari iyo

Nta kudabagira duhigwa

Tuve murayo dushake umuti

Ariko ubundi ubu kare kose

Uretse kwigira Bizengaramye

Na Ntibindeba itugeze ahaga

Ni iki cyatubuzaga ukumva ?

Gucurwa bufuni turebera

Ageze n'aho anabitubwira ?!

Gutura amarira abari kutwica

Bamwe tukigira nk'abana

Ngo nibahaga kwica abacu

Bazatureka twidegembye !

Hari uwabonye isaha n'imwe

Inzoka ihaga kuruma abantu

Cyangwa isake ibura gukanga

Ngo abashwi bose batekane

Agaca ikabonye hafi yayo ?

Naho twebwe tubone ingona

Duhite twirukira mu ruzi

Tuzi neza ko ariho irira

Aho guterera mu mpinga

Ngo tuhatore icumu n'umwambi

Duhindukire tuyiha induru !

Muze twese dushire ubwoba

Duhangare abo baduhiga

Inzira zabo tunyure nk'izo

Amayeri yabo tuyigane

Ayo majoro bita NAYITI

Batwigamba ko baraye

N'iryo shyamba bakangisha

Ngo bagenze tugihumirije

Kurimenyera ni ako kanya

Abadutanzemo bararambye .

Imbeho niba nyinshi kandi

Tuzacana igishyito twote

Wenda nibura twaruhuka

Kuvuga tubanje kurangaguza

Tuvuge twemye nk'abigenga

Ntawe utureba nk'icyo ahaze!

Ni koko ibyacu bivuze neza

Ubwenge buza nyuma y'ubujiji !

Uyu mugambi nituwupanga

Ukanozwa neza nta gihunga

Nzakubwira ubwire abandi

Niyo baba babiri nkatwe

Nabo babwire abandi nk'abo

Bigere hirya bigere hino

Kandi aho uri uhitemo neza

Uwo wizeye amenye iryo banga

Ba maneko turibakinge

Bucye bikwira igihugu cyose

Niduhagurukira rimwe twese

Abanyembaraga tukaba ibamba

Maze tukambarira itabaro

Twarutsinda vuba na bwangu

Uwarize wese agahozwa iwacu

Akaba mu igihugu kizira intimba …

Uburyo nabwo ntibudukange

Mu mafaranga n'ibikoresho

Burya tubyibitseho tutabizi

Twige ubwenge bwo kubihuza

Maze bibyazwe umusaruro :

Iyi misoro ya Rwanda Revenu

Duhora ducuzwa nta kavuro

Na MITIWELI itugeze ahaga

Dukatwa iteka muby'ubuvuzi

Aho kutuvura bakaduhuta

N'ikigega bitiriye AGACIRO

Dufasha ariko n'inzara itwica

Dufite igwingira ry'urubyaro

Ni ukureba hafi cyane !

Dufashe nk'ayo tukayabika

Bikaba intego ya buri wese

Twayashora aho inyungu izaza

Tukayavuza indwara itwishe

Maze ikagenda nka Nyomberi

Twava ibuzimu tugana ibuntu.

Ibi ababyumva ntimuzuyaze

Nutabyumva yihe umwanya

Abyiyumvishe, ahore bizaza

Ariko inama ni iyo ngiyo

Itavuga nk'ibi yo iragatsindwa

PAUL RUBAVU.



3. RWANDA : NI IBIKI BYIHISHE INYUMA YA NDUMUNYARWANDA ???

  • Post published:14 février 2021

NUBWO ABAZUNGU BATONESHA UBWOKO UBU N' UBU SIBO BABUZANYE SI NABO BAZABUKURAHO

Igihe cyo kubeshya no gukora amabi bitwaje ubwoko ubu n'ubu kigomba guhagarara . Abashaka kurimbura ubwo ubu n'ubu babeshya ko nta bwoko bubaho cyangwa bumwe butagombye kubaho mu Rwanda basubize amasasu aho bayakuye , abandi basubize ibikoresho n'uburyo bwose bahawe mu kwica abandi.

Ku isi hose , nta gihugu na kimwe udasangamo amoko atandukanye hagati y'abagituye.Uzakibona azanyomoze cyangwa abimenyesha Abanyarwanda bose.Ikindi twagombye kwibaza ni iki :ubundi usara ashaka gukuraho ubwoko ubu n'ubu ni we waburemye???

Mu byo abahanga n'abanditsi bavuga ku moko mu Rwanda ni uko ari 3 :

ABATWA aribo babanje mu Rwanda ,aho mu kinyejana cya karindwi nyuma y'ivuka rya Yesu( 7éme siécle aprés Jesus Christ) batungwaga no guhiga no gusoroma imbuto zimejeje mu bihuru. Aho baturutse ntihakunzwe kuvugwa.

ABAHUTU bivugwa ko bageze mu Rwanda bwa kabiri mu kinyejana cya cyenda (9émé siècle Après Jesus Christ )baturutse muri Cadi, Kameruni na Kongo bakaba bari batunzwe n'ubuhinzi bakanayoborwa n'abami bitaga abahinza.Abahutu banororaga inka ngufi bitaga inkuku ndetse n'andi matungo magufi.

ABATUTSI bo bivugwa ko bageze mu Rwanda mu mpera z'ikinyejana cya cumi na gatanu ( 15éme Après Jesus Christ )baturutse za Somaliya na Etiyopiya bambukiye Tanzaniya.Mu gihe abahutu bari batuye burundu mu masambu yabo, abatutsi bo baje bashakisha inzuri z'inka zabo z'amahembe maremare bitaga inyambo. bakaba bari batunzwe n'ikiremva (amaraso y'inka) n'amata yazo.

Abatutsi bageze mu Rwanda babeshyaga abasangwabutaka (abatwa n'abahutu ) ko bo ari ibimanuka biturutse mu ijuru. Babikoreshaga mu gutera ubwoba abatwa n'abahutu bagamije kubigarurira no kubategekesha ibinyoma n'iterabwoba.Ni nayo mpamvu mu bisekuruza byaho hazamo amazina nka Juru , Kimanuka , Mvejuru etc.

Uko ayo mako yabanye mu bihe bitandukana , amateka arabivuga kandi yose uko ari atatu yitwaga ABANYARWANDA .

Abazanye NDUMUNYARWANDA mubitondere cyane , bibaye na ngombwa mwakwitandukanya nabo.

Kubera iki ?

Niba waravutse ku Banyarwanda , mbere ya NDUMUNYARWANDA abatuye u Rwanda babitaga ndi?

Ntibeshye na gato bitwaga ABANYARWANDA baba abatwa, abahutu cyangwa abatutsi .Abandi bantu bazaga kuhatura babitaga ABANYAMAHANGA cyangwa abavantara. Amateka utubwira ko hari Abarundi , abazungu , abaganda n'abandi batembereraga cyangwa bagahahirana n'u Rwanda; ntibigeze bitwa abanyarwanda.

Icyo ntekereza kuri NDUMUNYARWANDA

Abazanye iyi nyito ya NDUMUNYARWANDA hari byinshi bibi bagamije mu kuryanisha abanyarwanda ndetse no gutsembeshaho cyangwa gutsembaho ubwoko ubu n'ubu bw'Abanyarwanda.

Abazi gusesengura neza bazasobanurire Abanyarwanda n'amahanga igisobanuro cy'imvugo yavuzwe na paul kagame uvugako bazakora Abanyarwanda bashya n'u Rwanda rushya.

Ibyagaragaye mbere na nyuma y'iyo mvugo navuga bigamije guhemukira Abanyarwanda ni nk'ibi bikurikira

Murazi neza abakuruye intambara yahekeye u Rwanda yica abahutu ku bwinshi itaretse n'abatutsi n'abatwa. Aho yaturutse harigaragaje.Muzi ibyemezo Abagande bayirwanye bafashe byo kwikiza ababashoye mu ntambara igihe basabye guhembwa ntibabikorerwe.Kubera kubura icyo babahemba barababwiye ngo : Intsinzi ni iyanyu mufate icyo mushaka mubonye cyose mu Rwanda.Abagande bahutse mu banyarwanda barabica ngo babone uko bigarurira amazu n'imitungo yabo.Abana bato , inkumi, ababyeyi, abakecuru bafatwa ku ngufu besnhi banaterwa umugera wa sida.

Ubu ibyiza byose by'u Rwanda biri mu maboko y'abakomoka Buganda. kubahindura abanyarwanda ni ukubanza gukuraho ubwoko bwariho kugirango abo baganda bahinduke NDUMUNYARWANDA ;btyo umunyarwanda nyawe ntazongere kubita abavantara.

Imigambi yo gutoragura ibirarâ by'îbiraara (hostiles délinquants ) byimwe ubuhungiro kuri iyi si y'Imana ukaza kubituza mu Rwanda ngo bizagirwa NDUMUNYARWANDA ni uguhemukira cyane abatwa, abahutu n'abatutsi biyubakiye u Rwanda.Mujya mubona bazana ibyo birara muri mwe mukicecekera.Igihe bizatangira kubacinya hasi n'abana banyu niho muzavuga?

Gukora u Rwanda rushya,

Izo mpunzi z'îbirarâ zoherezwa mu Rwanda zigahitira muri Kongo , mu Buganda n'ahandi zigamije kusenya imipaka n'imigenderano ihuza abanyarwanda nyakuri n'abaturanyi b'u Rwanda , nizizajya ziyita NDUMUNYARWANDA ziba zisibira amayira n'amahahiro y'abatwa , abahutu n'abatutsi bari basanzwe mu gihugu.

Ubwo bushotoranyi ngo bugamije kwagura u Rwanda bwagombye guhagarara.

Ubusanzwe iyo impunzi isabye ubuhungiro hanze ikomeza kugumana ubwenegihugu bwayo . Iyo ihawe ubundi bw'ikindi gihugu ujya kumva ukumva ahamagaye inshuti n'umuryango ikavuga ngo : ubu ndumubiligi, Ndumunyamerika , Ndumudagi ….. bitewe n'igihugu cyabumuhaye.

Ni yo mpamvu nkeka ko NDUMUNYARWANDA ari abo babyamahanga bagabiye igihugu cy'abasokuruza bacu.

Ikindi ni uko bakavukire basenyerwa kumugaragaro , birukanwa mu byabo ngo bajye kubungera mu bihugu byo hanze, baburirwa irengero,bicwa, bapfira mu magereza no mu matije kugirango NDUMUNYARWANDA afate ibya Kanyarwanda.

Mu gusoza iyi nkuru sibabura kwibutsa ko ubwoko bwiza ari ubukora ibyiza ,burangwa n'urukundo n'impuhwe dukura kuri Rurema.Usibyeko ntaho uzabusanga kuko no mu muryango umwe utaburamo umugome cyangwa umugambanyi.Ikindi ni uko Abanyarwanda bagomba kubahana: niba Imana yaraguhaye izuru rimeze gutya na gutya , undi ikamuha ijosi n'amenyo ameze gutya na gutya ni ibimuranga yamuhaye, ntawe ugomba kubimuziza cyangwa ngo akureho ubwoko kubera ibirangabwoko byabwo.Icyagombye kuvaho n'abafite umutima mubi wo kubeshya , kwica, kuroga,kubohoza utw' abandi, kurenganya,kugambana no kudatabarana.Ariko ushako gukuraho ikiremwa cy'Imana namubwira iki nakomereze umurego nakomerekana n'abe satani ntizamurengera kandi ntagihe abakozi b'Imana batabaurira ngo mutange amahoro ariko ntimubikozwe.

NDUMUNYARWANDA NI AGAKINGIRIZO GAHISHE BYINSHI BIBI TUGOMBA KWAMAGANIRA HAMWE UKO TURI GATWA, GAHUTU NA GATUTSI.TUGASHISHIKARIZA KUBANA MU MAHORO HAGATI YACU NDETSE TUKARENGERA IGIHUGGU CYACU TUTANDURANYA N-IBIHUGU BY'ABATURANYI. Ariko ibyo ntibizagerwahi NDUMUNYARWANDA w'umunyamahanga akiri mu Rwanda.

Abanyapilitiki n'izindi mpuguke z'u Rwanda zazadusobanurira neza icyo NDUMUNYARWANDA n'Umunyarwanda bitandukaniyeho , bakanasobanura n'imvano n'inyerekezo ya NDUMUNYARWANDA.

Mugire gutabara no kurengera abanyu n'urwabyaye ba sokuru banyyu.

Ubwanditsi bwa LEPM



No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda: quand un hutu de service est réduit au rôle de " Sous-Ministre" charge de fabriquer des Fake News. Cas du Petit-fils Ngurube.

Ngo " Nta murozi wabuze umukarabya". OJPN afite RFI RDC: imbroglio autour de l'accueil de six Rwandais jugés pour génocide RDC...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group