Iby'u Rwanda ni agahoma munwa.
1. Kagame abaye umuyobozi wa Commonwealth. Louise Mushikiwabo nawe ayobora Francophonie nubwo akazi kabo bombi katari kamwe. Rivalites hagati y'izo organisations zirazwi. Ngo isuri isambira byinshi igasohoza bike. Mushikabo arimo gutakaza ibihugu mu muryango byimukira muri Commonwealth: Togo na Gabon. Byasanze ko Mushikiwabo ntacyo azamarira uwo muryango.
Kuva yayobora Francophonie, nta gihugu kiremererwa kwinjira muri uwo muryango. Nta gihugu anglophone kizawinjiramo.
2. Muri interview Kagame yatanze yibagiwe kuvuga gushimuta Paul Rusesabagina. Aho niho ikibazo kiri. Ibi kandi birasanga n'abandi Banyarwanda bamurwanya yiciye muri South Afrika n'ahandi. Nta munyamakuru uyobewe ibi byose.
3. Kagame ati njye nzi ko n'inzo mpunzi dushaka ko Abongereza bohereza hano abo harimo aba criminels. Ati ni muri urwo rwego dushaka gufasha Ubwongereza mu guhangana n'ikibazo cy'impunzi. Umucriminel bamuhanira aho ageze cyangwa bakamusubiza iwabo. Nta kindi gihugu cyamwemera. Kagame we abo bacriminels azabagenza gute bageze mu Rwanda? Ubu yihaye gukemura ibibazo by'impunzi mu Burayi. Reka dutegereze turebe !
4. Ati mu Rwanda hari impunzi nyinshi, ibihumbi by'aba nye Congo n'Abarundi. Ni nde uyobewe ko ariwe wazizanye ? Nta bucuruzi bw'impunzi buruta ubwo. Kagame acuruza impunzi ku mpamvu za politike n'ubukungu. None Kagame yasobanura gute ko izo mpunzi akomeza kuzikumira ngo zidataha? Ubucuruzi bwa genocide bwo buracyakomeza. Mbese ubu byabaye k'idini cyangwa irindi shyaka rya politike mu Rwanda. Ni uko byagnze muri CHOGM.
5. Boris Johnson na Prince Charles ntabwo babonaga ko gufata impunzi ukazijyana mu Rwanda kure cyane ari ikibazo. Ngo n'abo barabyiboneye bamara amasaha 9 mu ndege bajya mu Rwanda, ko u Rwanda ruri kure cyane , ko kujyanayo impunzi atari byo.
6. Kagame ati nta mafranga twigeze tubona mu kuzana impunzi zo muri Libiya. Nyamara imibare irahari y'amafranga EU yahaye u Rwanda muri urwo rwego.
7. Ibyo byose Kagame yavuze nta faranga na limwe rituruka ku Rwanda. Ni icyo bivuga ubucuruzi bw'impunzi.
Kagame ibyo avuga byose byuzuye ubucucu n'ubugoryi.
Nimwiyumvire:
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DehpwYGoKqhjks%2B7s1FmZFonXko4eVCO1jv8rtAo%3Dxqjg%40mail.gmail.com.
No comments:
Post a Comment