RDC: Uburusiya bwiyemeje gufasha Congo mu kurwanya ibyihebe bya M23 bishyigikiwe n'u Rwanda!
Kuwa mbere taliki ya 13/06/2022, umunsi ibyihebe bya M23/RDF byafashe umujyi wa Bunagana, nibwo ministre w'intebe wungirije akaba na ministre w'ububanyi n'amahanga wa Congo Bwana Christophe Lutundula yakoranye inama n'abambasaderi bahagarariye ibihugu biri mu kanama k'umuryango w'abibumbye ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, abo ba ambasaderi bakaba bafite ikicaro i Kinshasa. Iyo nama yasuzumye kuburyo bw'umwihariko ikibazo cy'umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giterwa n'umutwe w'iterabwoba wa M23 ushyigikiwe n'u Rwanda!
Muri iyo nama , Bwana Christophe Lutundula yasabye ku buryo bw'umwihariko ambasaderi uhagarariye igihugu cy'Uburusiya muri RDC ufite ikicaro i Kinshasa, kubwira abayobozi b'Uburusiya bakazashyigikira Congo mu muryango w'Abibumbye ku kibazo bafitanye n'u Rwanda rutera inkunga umutwe w'iterabwoba wa M23 mu kugaba ibitero ku ngabo za Congo FARDC ndetse n'iza Loni MONUSCO ziri mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru. Ambasaderi w'Uburusiya ufite ikicaro i Kinshasa akaba yarasubije Lutundula muri aya magambo, yagize ati:
« Maze kumenyeshwa ko umujyi wa Bunagana wafashwe. Wansabye kwamagana iyi myitwarire mibi y'u Rwanda mbinyujije mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi cyangwa se nkabikora binyuze mu mubano mwiza uri hagati y'igihugu cyacu cy'Uburusiya mpagarariye hano muri Congo. Ngiye kugeza iki cyifuzo cyanyu ku bayobozi bankuriye kugirango bagifatire icyemezo gihamye ».
Mbere y'uko inama irangira, ambasaderi w'Uburusiya ufite ikicaro i Kinshasa yafashe ijamba , avuga ko igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagize ati:
« Ndizeza ministre ko leta y'Uburusiya izakomeza guha inkunga RDC no gufasha perezida Antoine Félix Tshisekedi mukubonera igisubizo kirambye cy'umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu karere kose k'ibiyaga bigari ».
Nyuma y'iyo nama, kimwe n'inkunga ikomeye uburusiya bwemereye Congo mu kagarura umutekano mu burasirazuba bwayo , byatumye ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Kinshasa nayo ashyira ahagaragara ubutumwa bwamagana u Rwanda kubera inkunga rutera umutwe w'iterabwoba wa M23. Ambasade y'Amerika (USA) i Kinshasa igira iti:
« Duhangayikishijwe bikomeye n'intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo kimwe n'uko abasilikare b'u Rwanda bagaragaye muri iyo mirwano bari ku butaka bwa Congo (RDC). Iyo myitwarire n'amagambo y'ubushotoranyi bigomba guhagarara. Ibikorwa nk'ibyo bishobora kongera ubugizi bwa nabi no gusenya ibikorwa-remezo biri mu burasirazuba bwa Congo ndetse bikagira n'ingaruka mbi ku baturage batuye akarere kose. »
De telles actions augmentent le risque de violence et de destruction dans l'est du Congo et nuisent à tous les habitants de la région. 2/2
— U.S.Embassy Kinshasa | #StandWithUkraine (@USEmbKinshasa) June 14, 2022
Ntabwo byagarukiye aho, kuko n'umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba watangije intambara y'ubwoko bwa Hima-Tutsi mu karere k'ibiyaga bigari yise « Opération Rudahigwa » yagezweho n'ubutumwa bw'Uburusiya bwo gutabara Congo. Muhoozi akimara kumenya ko Uburusiya bwiteguye guha Congo Inkunga yo kurwanya ibyihebe bya M23/RDF/UPDF yashyize ku rubuga rwe rwa twitter ubutumwa bukurikira, yagize ati:
« Ndifuza kubonana na mukuru wanjye perezida wa RDC vuba. Ndi murumunawe. Dushobora gukemurira hamwe ibi bibazo kuburyo bworoshye. Ntakindi dushobora gukora uretse gushyira imbere ubushake bw'Imana yo musumbabyose no gukorera ibyiza by'abaturage bacu ».
I want to meet my great President in the DRC soon. I am his younger brother. We can solve these problems easily. We should only serve the interests of Almighty God and our great peoples. pic.twitter.com/2Nc9VPy4Rb
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 14, 2022
Biragaragara ko inkunga y'Uburusiya ku gihugu cya Congo mu kugarura umutekano wayo ndetse n'uw'akarere k'ibiyaga bigari itumye ba nyirabayazana b'ibibazo mu karere kose batangira guhindura imvugo! Ntibyumvikana uburyo USA (Amerika ) yateye inkunga ubutegetsi bw'abicanyi b'Inkotanyi na Museveni bakayogoza akarere kose, none ubu, ijambo rimwe gusa amabasaderi w'uburusiya avuze ryo gufasha Congo ritumye bamenya ko igihugu cya Congo nacyo gifite ubwigenge kandi gishobora gutabarwa! Bishoboka gute ko Congo ifatirwa ibihano byo kutagura intwaro bikozwe n'Amerika ariko Uganda n'u Rwanda bihora biteza akavuyo mu karere kose bikaba bifite uburenganzira bwo kugura intwaro nta nkomyi?
Uko byagenda kose ibintu bigomba guhinduka, abaturage ba Congo kimwe n'abakarere kose k'ibiyaga bigari bagafatanya urugamba bagahindura ubutegetsi bw'abicanyi bukomeje kurimbura imbaga mu karere k'ibiyaga bigari! Ngo « wambariza Imana ku ishyiga ikagusiga ivu »! Namwe baturage nimukomeza kwigira « agatebo, muzakomeza kuyora ivu »! igihe ni iki cyo guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu!
Veritasinfo
No comments:
Post a Comment