Kigali: Kangondo na Kibiraro hagoswe, 'drones' ziri kubategeka kwimuka
Kuva mu gitondo cyo kuwa kane abatuye mu midugudu ya Kibiraro I na Kangondo mu kagari ka Nyarutarama aho leta yagennye ko abahatuye bagomba kwimurwa hagoswe n'abashinzwe umutekano, nta muntu uhinjira cyangwa ngo asohoke.
Bamwe mu batuye hano bavuga ko bangiwe kuhinjira babwiye BBC ko leta yari gukora ibyo ishaka ariko ntibabuze uburenganzira bwabo bw'ibanze.
Aba bavuga ko ababo bari imbere barimo kwicishwa inzara kuko bahaha hanze, naho abavuye ku kazi nk'izamu ry'ijoro bo babuze aho baruhukira.
Abatuye hano leta yagennye ko bimurwa "ku bw'inyungu rusange no gutuzwa neza" bakajya aho bahabwa ingurane mu mudugudu bubakiwe n'abashoramari mu Busanza mu karere ka Kicukiro.
Benshi muri bo bavuga ko bari kwimurwa kubw'inyungu z'abashoramari bashaka ubutaka bwabo, kandi banga ingurane y'inzu barimo guhabwa bavuga ko zitanganya agaciro n'imitungo yabo.
Imiryango irenga 1500 yari ituye hano - hazwi cyane nka Bannyahe - imwe yamaze kwimukira mu Busanza mu gihe indi yanze ingurane irimo guhabwa ikagana inkiko.
Akarere ka Gasabo kavuga ko kuwa gatatu imiryango 38 yavuye hano ku bushake ikimukira muri uwo mudugudu wo mu Busanza.
Muri iki gitondo, umunyamakuru yabonye indege nto zitagira abapilotes zizwi nka 'drones' zirimo guca hejuru y'ako gace ziriho indangururamajwi zitanga ubutumwa busaba abaturage kuva aho batuye bakajya mu mudugudu wa Busanza.
Hano kandi hari imodoka nini za polisi na za bisi (bus) ziparitse hafi biboneka ko ziteguye gutwara abantu.
No comments:
Post a Comment