[Rwanda Forum]


Abagabo b'abahutu tugomba kwambara ingutiya

Image en ligne

Kuko dutinya gupfa no gufungwa kandi tuzapfa, byanze bikunze!

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Kuki? KUKO

Maze kumva ikiganiro cy'umunyamakuru w'intwari, Agnes Nkusi Uwimana, nkarira, amarira ikisuka nk'ay'abagore cyabgwa abana bato. Mbese nanjye nishyuye "inka ya nyangara" ntariyeho! Ndakwinginze, niba nawe uri umugabo w'umuhutu, nawe cyumve aha, https://www.youtube.com/watch?v=byUWv24FpWM, maze wibaze nawe, niba witwa umugabo. Niwumva utari umugabo koko, umfashe kwishyura inka ya Nyangara, nawe urire nkanjye.

Impamvu inteye kuvuga ko abagabo b'abahutu bagombye kurira, mbese bakarira n'ayo kwarika umutsima, ni eshanu:

1.       Ni uko maze iminsi nsomye/numva ku mbuga nkoranya-mbaga aya magambo y'abana b'Inyenzi: "mbese ko mbona Abahutu bavuga ko abatutsi n'abatutsi-kazi nka Yvone Iryamugwiza Idamange, Callixte Sankara, Aimable Karasira, Kizito Mihigo, Ntamuhanga, , Bahati, Diane Rwigara …, na Carine Kanimba ari Intwari, mbese Abahutu, bo, nta ntwari bagira?

2.       Ni uko, koko, mbona abagabo b'abahutu, hafi ya bose, barabaye nk' ibisusa bikubiswe n'umwuka ushyushye. Mbese abagabo bose b'Abahutu ni "abajenosideri koko, bihishahisha kubera ubwoba bw'amahano baba bakoze? NON! Wagira ngo mu ngobo z'u Rwanda ,les FAR, hasigaye gusa Mjr Neretse na ba "génerali" Lyarahoze na Sagahutu hamwe n'abandi bakiri mu mashyamba ya Congo aho barengera impunzi, barwana n'abana b'Inyenzi. Hari abandi se wumva?

3.       Ni uko wagira ngo abo bahutu ntibatasomye inyandiko yanjye, nanditse mu 2014, yitwa "Ubwoba bw'abahutu butumye bashyirira ku icumu", UBWOBA BW'ABAHUTU BUTUMYE BASHIRIRA KU ICUMU! - GLPOST.




4.       Impamvu ya nyuma ni uko mbona, koko, abagabo b'abahutu basigaye barahariye urugamba abagore nka Victoire Ingabire, Sylvia Mukankiko w'umutabazi n' umunyamakuru w'INTWARI Agnes Uwimana Nkusi.

Umwanzuro:

Mumfashe rero gushimira ba Ndabaga bacu Victoire Ingabire, Sylvie Mukankiko, … na Uwimana Nkusi kubera ubutwari budasanzwe bafite . Byaba byiza abagabo twese tw'Abahutu twambaye ingutiya, tukayoboka igikoni, kuko biragarira abagore bacu, bose, ko turi abanyabwoba, ko dutinya gupfa no gufungwa, kandi tuzapfa byanze bikunze.

Samuel Lyarahoze, tariki ya 01/10/2022


No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africaine et Médiateur dans le conflit Rwanda-RDC.

Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group