[Rwanda Forum] Re: Lu pour vous: VOA 2022, Radio Muhabura 1990 : meme combat

Mon Cher Zac
Aba batangazamakuru barazira ubusa, sinzi uwavuze ngo l'optimisme ou le pessimisme se trouvent dans Les tribunes.
L'optimisme n'a jamais gagne in match, une guerre.
Aliko se nka BEM, wayoberwa ko "Des information" ali imwe mu ntwaro z'abahanganye.
Hagati aho abashinwa na za multinationals zicukura ibutare bwa Congo ziricukulira comme si de Rien n 'etait.
Harya wambwira Tshitshi yarateshaguzwaga avuga ko ali ba "liberateurs du Rwanda" bishe ambassadeur w'ubutaliyani?
Aliko se Congo souverain imaranye imya irenga iyo M23 imaze, ingabo z'ibindi bihugu ku butaka bwayo, byo ntibiteye isoni kwikoma abatangazamakuru? muli iyo myaka (kuva Sun City) ubu ntibagombye kuba bafite une armee professionnelle?
Kuva kuli babandi bake kubatera inkunga aho gusiga ibigwi bagasiga inkuru, l'excuse Rwanda tient-il vraiment la route?
Et la nebuleuse Des grouped armes, zayobotse zose?

On Monday, November 14, 2022 at 10:07:03 a.m. EST, Zac Biampa <zac.biampa@yahoo.fr> wrote:




"Ku Banyamakuru ba VOA Kirundi/Kinyarwanda,


Gukabya gukotana mukabirusha Inkotanyi ubwazo ni uburenganzira bwanyu. Kandi mufite uburenganzira n'amahirwe yo kurya Amakotanyi.

Ibyo ariko ntibyagombye gutuma mufata ababumva cyangwa abasoma ibyo mwandika bose nk'ibicucu!

No muri iyi ntambara Inkotanyi zagabye kuri RDC, aga "centre de negoce" cyangwa urusisiro zigezemo zikarwigarurira kuko nta ngabo za FARDC zihaba cyangwa zahavuye, gahinduka" Umujyi"! Nka byabindi n'ubundi igihe Inyenzi-Inkotanyi zari zimaze gutera u Rwanda muli 1990, mwebwe na za RFI... mwavugaga ngo " FPR yafashe umujyi wa Matimba, Kabarore cg Rwagitima... mu Mutara " kandi mbere y'aho nta muntu wari warigeze amenya iyo mijyi mu Rwanda.

None murasubiye ngo " M23 yafashe umujyi wa Kabuhanga". Nkatwe tuzi ako karere twavukiyemo nitwe gusa tuzi ko Kabuhanga atari umujyi ahubwo ari ahari ka "Douane secondaire" icamo abanyamaguru gusa, hagati y'u Rwanda mu Bugoyi na RDC i Kibumba. Iyo uvuye muli RDC ukambuka i Kabuhanga ugera muli Commune Rwerere i Mudende, Paroisse Busasamana. Ku ruhande rwa RDC hari utuzu tubiri gusa. Kamwe ari ibiro bya Douane, akandi ari aho aba douaniers ( nka babiri kandi basimburana) bacumbika.

Ubu kuberako imirwano ibera ahantu hatakiri Parc des volcans ahubwo ari mu giturage gisanzwe, izo Nkotanyi ziyubururiye muli M23 ntaburyo zigifite bwo kwinyabya muli Parc maze zikajya cyangwa zikava mu Rwanda ntawe uzibonye cg ngo abe yashobora kumenya aho zanyuze, byabaye ngombwa ko Commandant en Chef wazo ariwe Kagame azitegeka kuvugako zafashe Kabuhanga kugira ngo noneho zihanyure kumugaragaro kandi n'ibikoresho byintambara bihanyuzwe nta nkomyi kuko byitwa ko ari agace zigaruriye... VOA mu gukotana kwayo iti" Bubaye ubwambere M23 ifata UMUJYI ufitanye umupaka n'u Rwanda".

Nari ngiye kuvuga nka wawundi ngo: " Muzabeshye Abahindi", nyamara nabo ntibakibeshyeka kuby'Inyenzi-Inkotanyi. Banyamakuru rero mureke kwitesha agaciro kubera amaco y'inda n'ubuhezanguni mu gukotana kuri bamwe, kuko uwo mpatsibihugu ubakoresha kandi ukoresha Inkotanyi mu kuyogoza akarere, si urukundo abafitiye cyangwa ubundi buranga ababonamo. Ni inyunguze !
Paul Kirarika."

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group