Re: [Rwanda Forum] U Rwanda mu Ntambara y'Amagambo n'Abarushinja Gufasha Umutwe wa M23

Kagame kandi yihaye no kwita  ku mibireho y'abaturage bo bindi bihugu. Nizere ko azita no ku bahutu baba muri  RDC na Uganda. Ntacyo barusha abatutsi baba muri ibyo bihugu.  Aha niho RDC yagombye kuganisha ikibazo. Kuki Kagame atavuga abahutu bo muri RDC. N'abo bafite ibibazo, n'abo barashaka imibereho. N'abo barashaka gushyirwa mu ngabo nkuko  M23 n'abanyamurenge babirwanira. Kagame nadusbonanurire uburyo abahutu b'abanyarwanda ndetse n'aba Congolais babayeheho neza kurusha abatutsi. Kagame ati abatutsi b'aba  Congolais ni aba Congolais. Ati RDC niyo igomba kwita ku bibazo byabo. Yarangize ati nanjye ibyo bibazo birandeba.  Ngo mu Rwanda nta moko ahari, nta kivugwa, none bayajyane ahandi muri Uganda, RDC, ndetse ngo ageze no mu nkiko mu Bubirigi.  Nggubwo ubugoryi n'ubucucu bya Kagame aho bushingiye.


On Thu, 22 Dec 2022 at 16:37, 'Nzi Nink' via Rwanda Forum <rwandaforum@googlegroups.com> wrote:

U Rwanda mu Ntambara y'Amagambo n'Abarushinja Gufasha Umutwe wa M23

Leta y'u Rwanda iramaganira kure abakomeje kuyishinja ko ishyigikiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Itangazo ryasohowe n'ibiro by'umuvugizi wa Leta y'u Rwanda rivuga ko gushinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe ari ukwibeshya bigamije kwirengangiza ipfundo ry'ibibazo by'umutekano muke muri Kongo n'ingaruka bifite ku bindi bihugu by'akarere birimo n'u Rwanda.

Ibi u Rwanda rubivuze mu gihe amahanga akomeje kurwotsa igitutu arusaba guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n'ingabo za Kongo.

Ku isonga ry'ibihugu bimaze kuvuga ku mugaragaro ko byamaganye uruhare rw'u Rwanda harimo Leta zunze ubumwe z'Amerika, Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, Ubufransa, Ububiligi n'Ubudagi.

Iri tangazo rivuga ko gushaka kwitiranya ingamba leta y'u Rwanda yashyizeho zo kurinda imbibi z'igihugu bidakwiye kwitiranywa no gushyigikira umutwe ari wo wose urwanira muri Kongo. Ruvuga ko ibyo birego bihoraho ku Rwanda nta kindi bigamije usibye kubangamira ubushake buriho bw'abayobozi b'akarere bwo gushakira umuti ibibazo binyuze mu masezerano asanzweho ya Luanda na Nairobi, u Rwanda rwiyemeje gushyigikira.

Muri iryo tangazo, u Rwanda rwongera kuvuga ko kimwe n'ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo kurinda no kurengera ubusugire n'imbizi zarwo n'abaturage. Rwashinje n'ingabo za Kongo n'inyeshyamba za FDLR kuba mu bihe byashize byaravogereye imbibi z'u Rwanda binyuze mu bitero bagabye ku butaka bwarwo mu 2019 bigahitana abaturage 14 b'inzirakarengane mu gace ka Kinigi mu majyaruguru y'u Rwanda.

U Rwanda rwaboneyeho gushinja Kongo gukorana n'imitwe nka FDLR yagiye kenshi ihakana ko ikorana n'uwo mutwe. Mu minsi ishize, umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, yavuze ko ikibazo cya FDLR kimaze iminsi cyarakemutse burundu.

Mw'itangazo ryarwo u Rwanda rugaragaza ko hari bamwe mu bayobozi ba Kongo basa nk'abahawe rugari ngo bakomeze gukwirakwiza imvugo zibiba urwango ku baturage bakoresha Ikinyarwanda n'abakongomani bo mu bwoko bw'Abatutsi.

U Rwanda rwanavuze ku makuru ruvuga ko yuzuye ibinyoma amaze iminsi ashinja umutwe wa M23 ubwicanyi bwakorewe ahitwa Kishishe. Kuri rwo, rwumvikanishije ko bibabaje kugereka kuri M23 ubwicanyi nk'ubwo uhereye ku makuru y'uruhande rumwe atakorewe ubushishozi n'iperereza.

Uwo mutwe wa M23 washinjwe ubwicanyi bw'abantu Leta ya Kongo ivuga ko barenga 200.



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/8B0C9FE4-C1B5-44C4-8EDC-397BB61C08C3%40yahoo.com.

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DeBr4yOVLVoh%3DfnH1u3GJXnJ34ZLMXo0XwmFX292BbvVQ%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group