[Rwanda Forum] Kibeho: Barifuza ikiruhuko ku rwego rw’igihugu ku munsi w’amabonekerwa - Bwiza.com


Kibeho: Barifuza ikiruhuko ku rwego rw'igihugu ku munsi w'amabonekerwa - Bwiza.com
Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yavuze ko urugendo rwo gusaba ko umunsi ngarukamwaka w'amabonekerwa ya Kibeho wagirwa ikiruhuko rwatangiye. Ati: "Twavuganye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu. Ni urugendo. Nzabijyana mu nama y'abepisikopi, dutegure ingingo zerekana agaciro bifitiye u Rwanda n'ubukirisitu. Inyungu bifitiye akarere ka Nyaruguru by'umwihariko n'igihugu cyose muri rusange. Tuzabikora vuba kandi numvise babishyikiye."

Kibeho: Barifuza ikiruhuko ku rwego rw'igihugu ku munsi w'amabonekerwa

Kibeho: Barifuza ikiruhuko ku rwego rw'igihugu ku munsi w'amabonekerwa

Bamwe mu bakirisitu bakorera urugendo nyobokamana ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, bifuza ko uwa 28 Ugushyingo, umunsi mukuru ngarukamwaka w'amabonekerwa ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo w'i Kibeho, waba umunsi w'ikiruhuko mu Rwanda hose.

Ibyo ngo byarushaho kumenyekanisha Kibeho mu Rwanda no mu mahanga, bityo ubukerarugendo nyobokamana bukiyongera kandi n'abakozi bifuza gukorera urugendo rutagatifu i Kibeho ntibabangamirwe n'uko ari umunsi w'akazi.

Jean Paul Kayihura, umukirisitu uba mu Butaliyani ukunda Kibeho akaba n'umwe mu bagize umuryango mugari uhuza Radio Mariya zo ku Isi yose, aributsa amahirwe u Rwanda rufite yo kuba Kibeho ariho honyine muri Afurika yose byemejwe na Kiliziya ko Bikira Mariya yabonekeye, hakaba n'aha 3 ku Isi yose kugeza ubu. Asanga Leta yagira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Kibeho nk'ubutaka Butagatifu itanga ikiruhuko kuri uwo munsi.

Kayihura yagize ati: "Kibeho ni ho honyine muri Afurika hemejwe na Kiliziya ko Bikira Mariya yabonekeye abantu. Ni umugisha kuri Kiliziya no ku gihugu. Ni byiza ko Leta ubwayo, mu nyungu z'ubukerarugendo, igira uruhare mu kumenyekanisha Kibeho. Italiki ya 28 Ugushyingo ibaye ikiruhuko, ababishaka bose bakahaza, byafasha kumenyekanisha Kibeho n'ubutumwa bwiza Bikira Mariya yahatangiye. "

Uyu mukirisitu yongeraho ko Abanyarwanda bamenya ubwo butumwa ari benshi, bahinduka beza igihugu kikahungukira. Ati: "Abanyamahanga na bo bahaje, basanga turi benshi kandi beza tukababera urugero."

Alexia Uwiragiye, ukunze gusura Kibeho aturutse mu karere ka Rubavu, na we yishimira ko umunsi w'isabukuru ry'amabonekerwa wagirwa ikiruhuko cy'akazi. Agira ati: "Byaba byiza cyane. Hari abantu babura uko baza kwiyegereza Umubyeyi bitewe n'akazi. Ndizera ko Kiliziya nibisaba, Leta izabyemera."

Padiri Obama Oyama Alberto Nguema ukomoka mu Guinée Equatoriale, avuga ko Kibeho ari umutungo ukomeye u Rwanda rufite. Ati: "Hari igihe dushakira kure i Lourdes n'i Fatima, tukibagirrwa zahabu dufite hano i Kibeho. Ukwemera kw'abakirisitu nasanze hano kwankoze ku mutima. Nk'uko biri n'ahandi, ikiruhuko kirakwiye."

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yavuze ko urugendo rwo gusaba ko umunsi ngarukamwaka w'amabonekerwa ya Kibeho wagirwa ikiruhuko rwatangiye. Ati: "Twavuganye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu. Ni urugendo. Nzabijyana mu nama y'abepisikopi, dutegure ingingo zerekana agaciro bifitiye u Rwanda n'ubukirisitu. Inyungu bifitiye akarere ka Nyaruguru by'umwihariko n'igihugu cyose muri rusange. Tuzabikora vuba kandi numvise babishyikiye."

Si mu Rwanda gusa haba hashyizweho ikiruhuko ku munsi ngarukamwaka w'amabonekerwa ya Bikira Mariya, kuko no muri Portugal, ku wa 13 Gicurasi, umunsi ngarukamwaka w'amabonekerwa y'i Fatima, ni ikiruhuko. Uwo munsi kandi abakozi ntibakora mu Butakiyani ndetse n'i Vaticani kwa Papa.

Musenyeri Hakizimana avuga ko batangiye gusaba ko uyu munsi wagirwa ikiruhuko


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Nairobi-bound Bus from Rwanda

Muri Bus ya compagnie yitwa TRINITY yari ivuye i Kigali igiye I Nairobi umunyarwanda yafatanywe ibihanga bitatu by'abantu ku mupaka wa K...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group