FPR ikimara gufata ubutegetsi yakuyeho uburyo n'inzira zose zatuma amahoro aganza mu karere. FPR yaje irata East African Community. Nyamara kugeza ubu biragaragara ko uwo muryango ntacyo umaze. Museveni nawe ariwe mutegetsi ukuze kurusha abanda yagombye kuba afite experience mu gukemura ibibazo mu karere ntacyo amaze. Nawe afite ubwenge buke nk'umuhungu Muhoozi. FPR yaje yibasiye CPGL umuryango wahuzaga u Rwanda, u Burundi na RDC. Wari ufite imishinga na gahunda zigaragara ari mu bukungu ari no guteza imbere amahoro muri ibyo bihugu byombi. Governoma ya Kagame yahise ishyira iruhande CPGL mu gihe yavaga muri CEEAC. U Rwanda rwaje gusubira muri CCEAC rushaka umwanya wa Mushikiwabo muri Francophonie. Impamvu nyakuri zo gusubiramo zari izo. Nta rundi rukundo. Mushikiwabo nava kuri uwo mwanya, byose bizasubira ujo bayari bimeze mbere ku byerekeye CCEAC na Francophonie. Bizaba ntacyo bimariye u Rwanda.
Ibibazo hagati y'u Rwanda, RDC, n'u Burundi harimo coup d'Etat i Burundi, M23 n'impunzi z'Abarundi n'iza abanye RDC ziba mu Rwanda ntibiba bihari iyo Kagame yitabira guteza imbere CEPGL. Kagame we rero ashaka ko ibyo bibazo bikomeza kuko abyungukiramo mu byerekeye politike n'ubukungu. Niyo mpamvu yatumye asenya CEPGL.
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3Dc6QGOk0LK3K%3DWHF%2Bazp_DpvAt3MLdgBkuwT9vdbtZPfQ%40mail.gmail.com.
No comments:
Post a Comment