UMURIRO UGIYE KWAKA MU RWANDA
Ni itangazo rya television y' u Rwanda
¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨
"Radio na Television by' u Rwanda biramenyesha Abanyarwanda ko FDLR yahawe intwaro, urubuga, gushakisha abasirikari no kubigisha kugira ngo bataha i wabo mu Rwanda, nkuko Perezida Kisekedi aherutse kubitangaza. Ubu MONUSCO, ingabo za Kongo na FDLR barigufatanya kurwanya ingabo z'u Rwanda, zifite akazina k'abyiniriro M23. Intego ya nyuma ni ugufata Kigali".
¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨
Agatsiko k'abavantara kahiye ubwoba. Mbese ubuhanuzi bwa Magayane bugiye gusohora koko? Abantu bagiye kwicwa mu Rwanda ku buryo uzajya urenga imisozi ibiri, nta muntu ubonye?
Nanjye mfite ubwoba kuko Amerika imaze gutanga uburenganzira bwo guhirika ingoma ya FPR, kubera agasuzuguro ka Kaaga: kwanga kurekura Paul Rusesabagina. Ni yo makuru amaze kungeraho. Ni byo? "Birabe ibyuya ntibibe amaraso!"
Inama: Niba ufite umuryango cyangwa inshuti mu Rwanda, yibwire/yifashe yibikeho "passeport" , uyigurire na "phone" kugira ngo ishobore gukurikiranira hafi aya makuru, ateye ubwoba.
Ngo "abwirwa benshi akumvwa gusa na beneyo"
Samuel, le 02 janvier 2023.
No comments:
Post a Comment