[Rwanda Forum] Ese abanya RDC baba ataribo bitera ibibazo bihoraho ?


Ese abanya RDC baba ataribo bitera ibibazo  bihoraho ?

 

Abategetsi n'abaturage ba RDC baba aribo bitera ibibazo bihoraho kubera ubuswa, ubucucu, no kudakunda igihugu cyabo?

 

 Reka mbivuge uko byumva.

 

1.                Rapport mapping ya ONU irahari ariko ubutegetsi bwa RDC n'abaturage baho ntacyo bakoze kugira ngo hagire ikivamo kigaragara cyabyarira RDC umutekano mu gihe Kagame we genocide  y'abatutsi ayikuramo inyungu nyinshi mu bijyanye n'ubukungu na politike mu guhugu no mu mahanga. RDC iyo rapport ntacyo ibabwiye. Ibi byaba biterwa n'ubwenge buke, ni ubuswa, ni ugitinya se, ni ubucucu se ? Kandi ni uko  abafata.

2.                Birumvikana rero iyo hagira ikiva muri Rapport Mapping kigaragara Kagame na M23 ntibaba baratinyutse  komgera  gutangira  intambara muri RDC.

3.                Hari n'ibindi bibazo n'ibyemezo bijyanye n'uruhare rwa Uganda muri RDC ariko usanga ibyo byose ntacyo byamariye RDC cyangwa ngo bitume ibibazo bimwe bikemurwa  na karere ndetse n'amahanga.  RDC uko yitwara ku Rwanda na Uganda ni nkaho nta cyabaye, nta ruhare bafite mu bibazo RDC ifite.

4.                Ntibisobanutse ko  Perezida Tshisekedi  akimara gufata ubutegetsi yihutiye kujya kunoza umubano mwiza n'u Rwanda ariko yibagirwa ko  yagombaga gusaba ko u Rwanda na Uganda babanza bagakemura ikibazo cya M23 baba muri ibyo bihugu mbere yo kunoza umubano nibyo bihugu Kuba RDC iri muri EA Community ntacyo bizayimarira.  Ahubwo  Tshisekedi  yageze n'aho yemera ko  Kagame amwubakira umudugudu i Goma. Ibi rero byari ikimenyetso krerekana uko Kagame afata aba nya RDC nk'abantu  badashoboye. Kandi ibi nta gihe Kagame atanabivuze.

5.                Ntabwo bisonutse ko RDC ivuga ko Ambassadeur w'Umutariyani  yishwe na FDLR ariko hakaba nta  myanzuro y'iperereza ryakozwe ku ruhare rwa FDLR muri bwo bwicanyi. Kandi n'abo muri FDLR bamwishe bakaba batazwi ngo bahanwe. Kuki RDC itabafata ngo ibaburanishe maze bahanwe?

6.                Ntabwo bisobanutse ko Kagame na Kabila barwanije FDLR hakiyongeraho ko aho Kisekedi akimara gufata ubutegetsi bamwe bavugwa ko bari abayobozi ba FDLR bakaba barishwe, none ubu ikibazo cya FDLR kikaba kigihari Kagame akaba aricyo ashyize imbere. RDC mu kwibasira FDLR ni ukwibasira umwanzi utariwe. Umwanzi wa RDC ni umwe. Ni  Kagame.

 

--
________________________________________________________________
-Ushobora kohereza message yawe kuri : rwandaforum@googlegroups.com
-Ushobora kwiyandikisha kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+subscribe@googlegroups.com
-Ushobora kwikura kuri iyo groupe wandikira: rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com
-Archives z'iyi groupe ushobora kuzisoma kuri:
https://rwandaforumonline.blogspot.com/
-Contact: rwandaforumonline@gmail.com
____________________________________________________
---
You received this message because you are subscribed to the Google Groups "Rwanda Forum" group.
To unsubscribe from this group and stop receiving emails from it, send an email to rwandaforum+unsubscribe@googlegroups.com.
To view this discussion on the web visit https://groups.google.com/d/msgid/rwandaforum/CAEe4F%3DcOcT0w2jHny27826a2BWt%2BUppTJh-AiVc%3Dnq1bPd7b1Q%40mail.gmail.com.

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africaine et Médiateur dans le conflit Rwanda-RDC.

Hungry for Truth, Peace and Justice: France-Afrique: quand Emmanuel Macron donne des directives au prochain président de l'Union Africai...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group