[Rwanda Forum] N’Abanyarwanda Bari Mu Rwanda baratabaza Carine Kanimba

N'Abanyarwanda Bari Mu Rwanda

baratabaza Carine Kanimba

Image en ligne
Ngo Na Bo Abakize Agatsiko k' amabandi Kayobowe na Kaga Ka Rutagambwa.

Niba hari ikintu kimwe Abanyarwanda twese twumvikanaho ni uko umukobwa wa Paul Rusebagina, Carine Kanimba, ari Rudasumbwa mu ruhando rw'abagabo, mu bwiza agasa na Bwiza bwa Mashira[1], mu burere akaba Uwase Rusesabagina, mu bwenge akaba Intiti itari intore y'intozo  naho mu butwari akaba Ndabaga wiyuburuye. Rwose Pe!

None ubwo agamburuje Kaga ka Rutagambwa kagwiriye u Rwanda, akaba atahanye umuhigo witwa "Presha ahangaha" akwiye ikuzo ridasanzwe mu bo u Rwanda rwibarutse. Rwose!

Uyu mwari utagira uko asa arakunzwe kandi arubashywe! Inkuru z'impamo, zitari igiparu:

Umukambwe wanjye uri mu Kadoma, kigaruriwe n'amabandi yitwje imbunda, ejo hashize, amaze kumva inkuru y'ifungurwa rya Paul Rusesabagina, yarampamagaye, maze arambwira, ati "ni ko Shya?" Nti " karame Papa!" "Ko numva ngo muraturanye na ba Rusesabagina iyo mu Buraya, ntiwajya gusabira wa mwuzukuru wanjye usigaye agurutsa indege uriya mukobwa wa Rusesabagina ra, kugira ngo bafatanye, maze badukize aka gatsiko ka Kagame katugize abagaragu bako mu gihugu cyacu?" Naramushubije, nti "yewe Mzee, ab'iki gihe bihitiramo… nyamara ndaza kumubaza da, niba baziranye". Nti " nanjye iyo mba nkiri umusore, nahagwa!"

Kubona ko Carine Kanimba ari Ikibasumba si iby'abasaza gusa: n'abanyamahanga bose baramurata. Ibinyamakuru nka CNN, BBC[2], EURONEWS, CBC, Eljezira, DW… byose byemeza ko yagize uruhari rukomeye mu gushyira "presha" ku gatsiko kugira ngo gafungure umubyeyi we karikarashimuse.

Nta mutegetsi n'umwe bataziranye. Kuva kuri Biden, Putin, Macro, … ukageza kwa Neva w'Uburundi, ntawe utamwakira abishatse. Mbese uwavuga ko ari umwe mu bagize amakiriro y'Abanyarwanda ntiyabayibeshe. Ikibazo ni ubushake bwe gusa. Ni uko mbyemera.

Kuri ubu buhangange bwe ni ho bamwe mu Banyarwanda duhera, tukamutakambira, tuvuga tuti, nyabuna dutabare natwe udutabarize nkuko watabarije Papa wawe Rusesabagina, maze udukize aka gatsiko k'abavantara gahejeje bamwe ishanga, abandi kakabagira abagaragu bako mu gihugu cyabo.

Mbese wabimenye? "Amerika Yifuza umukobwa wa Rusesabagina nka Perezida w'u Rwanda[3]!" Shya, Kani... urabishoboye pe. Ni ukuri!

Umwanzuro

Nta gushidikanya na guto guhari ko Carine Kanimba yagaragaje ubutwari n'ubwenge bidasanzwe mu gutabariza se Paul Rusesabagina, ku buryo Abanyarwanda twese twamukuriye ingofero.

Ikindi cyatangaje benshi ni ukuntu yahawe urubuga mu bitangazamakuru byose byo ku isi bikomeye ku buryo afite uruvugiro ruruta kure urwa Kaga ka Rutagambwa wayogoje u Rwanda.

Icyanyuma ni uko nta mutegetsi n'umwe wakwanga kumwakira, ngo baganire ku bibazo binyuranye byugarije u Rwanda n'Abanyarwanda.

Mpereye kuri ibi byose, ndasaba abazasoma iyi nyandiko yanjye bose kunshigikira tukamusaba  ko umurava n'ubutwari yagaragaje, atabariza se Rusesabagina, yakomeza ku bigaragaraza no mu mukubohoza Abanyarwanda bari ku ngoyi y'agatsiko ka  Paul Kagame.

Muri urwo rugamba, ni ngomwa no kumushigigikira dushakisha amafaranga yo kumufasha muri ako kazi gakomeye. None yakora ate atariye?

Wowe umaze gusoma iyi nyandiko ubyumva gute?

PS. Très Chère Carine, Nifatanyije nawe n'umuryango wawe mu byishimo byo kwakira Papa wawe n' inshuti yacu Paul Rusesabagina imuhira.

¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨¨

Samuel Lyarahoze, tariki ya 27.03.2023

 

 

 


No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Situation in the State of Palestine: ICC Pre-Trial Chamber I rejects the State of Israel’s challenges to jurisdiction and issues warrants of arrest for Benjamin Netanyahu and Yoav Gallant | International Criminal Court

 Situation in the State of Palestine: ICC Pre-Trial Chamber I rejects the State of Israel's challenges to jurisdiction and issues warra...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group