[Rwanda Forum] SADC igiye kohereza ingabo muri RDC | IGIHE

SADC igiye kohereza ingabo muri RDC | IGIHE

SADC igiye kohereza ingabo muri RDC

Umuryango w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC), wemeje ko ugiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), icyakora ntihatangajwe itariki n'umubare w'ingabo zizoherezwa.

Ni umwanzuro w'inama yabereye i Windhoek muri Namibie kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, yahuje inzego zishinzwe umutekano n'ingabo muri aka karere yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi.

Yafunguwe na Perezida wa Namibie, Hage Geingob, yanitabiriwe na Cyril Ramaphosa, wa Afurika y'Epfo, Félix Tshisekedi wa RDC, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania. Angola, Malawi na Zambie byari bihagarariwe n'abaminisitiri.

Inama ya SADC yemeje 'kohereza ingabo zo gufasha RDC mu kugarura amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC'.

Inama yagaragaje impungenge zikomeye z'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, yamagana intambara n'ibikorwa by'imitwe y'ingabo irimo na M23.

Kohereza ingabo za SADC bizagendera mu murongo w'ingabo z'uyu muryango zo gutabara, hagamijwe kugarura amahoro n'umutekano muri RDC.

Mu minsi ishize Umugaba w'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe ibikorwa, Maj Gen Chico Tshitambwe yagiriye uruzinduko mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC), agamije gusaba ibyo bihugu ubufasha bwa gisirikare, ngo ingabo ze FARDC zibashe gutsinda umutwe wa M23 bamaze umwaka urenga bahanganye.

Chico yavuze ko amaso yabo bayahanze SADC nanone kugira ngo ibafashe guhashya M23, dore ko yemeza ko ifashwa n'u Rwanda nubwo rudahema kubihakana.



###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Situation in the State of Palestine: ICC Pre-Trial Chamber I rejects the State of Israel’s challenges to jurisdiction and issues warrants of arrest for Benjamin Netanyahu and Yoav Gallant | International Criminal Court

 Situation in the State of Palestine: ICC Pre-Trial Chamber I rejects the State of Israel's challenges to jurisdiction and issues warra...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group