[Rwanda Forum] Rusesabagina yanyuranyije n’imbabazi yasabye, yigamba ko yarekuwe kubera igitutu | IGIHE


Rusesabagina yanyuranyije n'imbabazi yasabye, yigamba ko yarekuwe kubera igitutu | IGIHE

Rusesabagina yanyuranyije n'imbabazi yasabye, yigamba ko yarekuwe kubera igitutu

Paul Rusesabagina wafungiwe ibyaha by'iterabwoba mu Rwanda, yanyuranyine n'imbabazi yasabye, avuga ko yarekuwe kubera igitutu, bihabanye n'ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi.

Rusesabagina washinze umutwe w'iterabwoba wa MRCD/FLN yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y'imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by'iterabwoba byahitanye ubuzima bw'abaturage.

Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko aza gufungurwa nyuma yo gutakambira umukuru w'igihugu, avuga kubera 'izabukuru n'uburwayi budakira' asaba gufungurwa kandi ko ntaho azongera guhurira n'ibikorwa bya politiki.

Muri iyo baruwa Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze 'ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b'Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.'

Ati "Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy'ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye".

Nyuma y'amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina yanyuranyije n'ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum.

Muri iyi nama yiga ku burenganzira bwa muntu, Rusesabagina yahawe ijambo mu majwi yafashwe mbere yayo , bigizwemo uruhare n'umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba.

Yumvikanishije ko gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation utegura iyo nama, aho kuba imbabazi yasabye nk'uko yabyanditse ajya gufungurwa.

Ati "Uyu munsi ndi umuntu widegembya kubera amajwi yanyu n'abandi nkamwe. Ni ibyishimo n'icyubahiro kuba ndi kuvugana namwe […] Mwese mwishyize hamwe, muharanira ko mfungurwa."

Kuri Rusesabagina, gufungurwa kwe yabyise intsinzi. Ati "Irekurwa ryanjye ryerekanye ko iyo uhagurutse ukarwanira icyo wemera, mugashyira hamwe murangajwe imbere n'amahame y'uburenganzira bwa muntu na demokarasi, mugera ku ntsinzi."

Ibi bivugwa na Rusesabagina bisa nko gukina ku mubyimba imiryango y'abahitanywe n'ibitero bya MRCD/FLN yashinze no kumvikanisha ko azakomeza inzira yari yaratangiye mbere yo gufungwa.

Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Inkuru bifitanye isano: Ibikubiye mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame atakamba

Rusesabagina yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe 2023



###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Agression de la RDC par l'Armée Tutsi de P kagame

Nouvelle phase caractérisée par le Jeu de dupes de Luanda.  Les congolais posent des questions précises à leurs décideurs de Kinshasa. https...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group