Skip to main content

[Rwanda Forum] INAMA YA RNC LEADERS Taliki 14/10/2023

Wa mwana umaze iminsi mike avutse hamenyekanye ise umubyara.


Umuhanzi Byumvuhore, ati: "Iyo bumva".  Natwe tuti: "Reka reka umwana ntakwiye kugira amazina ya sekuru ubyara nyina".


Mwiraga umwana urubanza rwananiye ba Sekuru. Ibyo ni ugutsindwa no kutamenya aho wavuye n'icyerekezo. None se murakura ba sogokuru banyu mu masambu uruhinja ruvutse ejo ni rwo rugiye kujya mu rukiko rutagira abacamanza? Aho ndabagaye. 


Murarwanira izina Abanyarwanda bahangayitse !!!.


Ucira impumyi amarenga amara ibinonko. Reka ndekere aho. Ibisigaye kurikira. 


INAMA YA RNC LEADERS 

Taliki 14/10/2023


Impamvu: 


1. Kuvuga ku byabaye kurinda tugeze aha ngaha.

2. Ibyo tugamije gukora (Ingamba nshya).

3. Uko bizakorwa n'abazabikora.


1. Twibukiranyije ku mateka n'ibibazo byagiye biba mw'Ihuriro. 

Twasanze Komite Nshingwabikorwa (Executive Committee) y'Ihuriro yarakoranye intege nke ndetse n'igitigu bikadindiza imikorere yose ya RNC.


2. Ibyo tugamije gukora: 


A. Gukura ku myanya abayobozi bose uko ari 4 bari bagize iyo Komite.


B. Gushyiraho komite nshya y'inzibacyuho.


Komite nshya y'inzivacyuho izaba ishinzwe kugarura umwuka mwiza mw'Ihuriro, kwegera abanyamuryango, kugarura Ihuriro ku murongo unoze no gutsimbataza amahame ya demokarasi bijyanye no gutegura amatora abereye abayoboke b'Ihuriro.


C. Gutunganya Imbuga zacu: Website, Radio, WhatsApp, etc.


D. Kwandika inyandiko izatangazwa mw'itangazamakuru no ku mbuga zacu.


Izina rya radio: RADIO IHURIRO: Ijwi ry'Ihuriro Nyarwanda.


3. Hemejwe ko: 

A. Hazajya ho ikipe izavugurura Statuts ikazaba ikuriwe na Bwana Viateur na Bwana Eduard Kabagema.


B. Hemejwe Komite nshya y'inzibacyuho iyobowe:


1.Umuhuzabikorwa mukuru (Chirman): Frank Ntwali.


2.Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije (VC1): Faustin Rukundo.


3.Umuhuzabikorwa wa kabiri wungirije (VC2): Jennifer Rwamugira.


4. Abanditsi/Abantamabanga (SGs): Serugendo Dennis na Robert Mukombozi.


5. Umubitsi (Treasurer):?Jean P. Mushimye.


6. Abavugizi: Robert Mukombozi na Dennis Serugendo.


Ngayo nguko. 

Twe akazi kacu ni ugucengera no ku bazanira amakuru. 

Ibisigaye, ntimukabe kure cyane ya ARC Urunana Nyarwanda  France.


https://m.facebook.com/story.php?story_fbid=pfbid0gxM9a8KJkMde2WfTfK6CGf5zXuqkJDLyYipnyPojyQUKpGHADjuTH4UAiM5gsJYGl&id=100044313679804&mibextid=WC7FNe


###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

Comments

Popular posts from this blog

[Rwanda Forum] The government of #Niger has agreed to suspend the expulsion order for 30 days…

    Peter Robinson ⁦‪@PeterRobinMICT‬⁩ The #IRMCT Registrar has just advised us that the government of #Niger has agreed to suspend the expulsion order against Francois-Xavier #Nzuwonemeye and the other #ICTR acquitted and released persons for 30 days while a resolution is sought.   1/3/22, 12:25 PM     ### "Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That",  Dr. Martin Luther King . ###

[Rwanda Forum] Re: [rwandanet] Re: Biratangaje cyane!

Lyarahoze, Ushobora kuba unzi aliko njye ndumva ntaho nkuzi, niba hali abo dufite icyo dupfana uzi ntibivuze ko tuziranye , kandi ugiye muli bene Kinyoni bakorera cyangwa bakoreye Kagame ubanza warangiza intoki n'amano utarangeraho, ndakurahiye nta bigwi nigamba hanze y'izi mbuga, MVAMO UVUGE AHO UNZI N'UKO UNZI, NIBYANGA WIVEMO AHO GUCA MU GIKARI NTAGIRA (iyi email ikora ku mbuga gusa kuva kuli Rwanda-L ya Nkubito Bakuramutsa n'izindi mbuga z'icyo gihe ntibuka). Ahubwo baza Nzinink niba pratique yampishuliye yitwa DECEPTION niba ali Kagame wayihimbye, cyangwa se niba aliwe usigaye ayikoresha wenyine, ubwo ndabwira mon associé Ridicule akuremo utwo yishakire ilindi soko. Mu kanya nali nkwandikiye (ntaciye mu gikari) kuli iyi nkuru y'abanyamurenge, none kunchisha mu gikari utumye njya kureba amateka ya Michela Wrong, nsanga ali "experte " wa africa .... ya Joseph Conrad. Nibwiraga ko Do not disturb alicyo gitabo cyambere yanditse, none mbonye ...

[Rwanda Forum] UN Security Counsil on the relocation of Rwandans currently stuck in Niger.

      Peter Robinson ⁦‪@PeterRobinMICT‬⁩ UN Security Council "notes with concern" problems in the relocation of acquitted and convicted persons who have completed their sentences and emphasizes the importance of the successful relocation of such persons. #Nzuwonemeye   4/1/22, 6:43 AM     ### "Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That",  Dr. Martin Luther King . ###