[Rwanda Forum] RDC : Abacongomani barashinja Amerika (USA) guha inkunga u Rwanda mu gutera igihugu cyabo !


RDC : Abacongomani barashinja Amerika (USA) guha inkunga u Rwanda mu gutera igihugu cyabo ! - VERITAS INFO NEWS

RDC : Abacongomani barashinja Amerika (USA) guha inkunga u Rwanda mu gutera igihugu cyabo !

Continuer sans accepter →

Avec votre accord, nous et nos 815 partenaires utilisons des cookies ou technologies similaires pour stocker, consulter et traiter des données personnelles telles que votre visite sur ce site internet, les adresses IP et les identifiants de cookie. Certains partenaires ne demandent pas votre consentement pour traiter vos données et se fondent sur leur intérêt commercial légitime. À tout moment, vous pouvez retirer votre consentement ou vous opposer au traitement des données fondé sur l'intérêt légitime en cliquant sur « En savoir plus » ou en allant dans notre politique de confidentialité sur ce site internet.

Vos données personnelles sont traitées pour les finalités suivantes:Données de géolocalisation précises et identification par analyse de l'appareil, Publicités et contenu personnalisés, mesure de performance des publicités et du contenu, études d'audience et développement de services, Stocker et/ou accéder à des informations sur un appareil

MENU

Publié le 05/02/2024 à 10:40 Par veritas

Couverture de l'article "RDC : Abacongomani barashinja Amerika (USA) guha inkunga u Rwanda mu gutera igihugu cyabo !"

Ubwo perezida wa Congo Bwana Félix Tshisekedi yiyamamazaga, yavuzeko isasu niryongera kuvuga mu burasirazuba bwa Congo, azahita ateranya inteko ishingamategeko maze ikamuha uburenganzira bwo kugaba ibitero ku Rwanda. Nyuma y'itorwa rye, ibyihebe bya RDF/M23 byakajije umurego bigaba ibitero mu bice binyuranye by'intara ya Kivu ya ruguru.Nubwo ingabo za Congo FARDC ziri kumwe n'iza SADC zahanganye n'ibitero by'izo nyeshyamba, ntabwo byazibujije gukomeza gufata utundi duce kuburyo ubu bivugwa ko zirimo kugerageza gufunga imihanda yose igemurira umujyi wa Goma kugirango ziwushyire mu bwigunge, bityo ziwigarurire zitarwanye!

Nyuma y'ibyo bitero byose bya RDF/M23, Abakongomani bategereje ko perezida Tshisekedi ashyira mu bikorwa ijambo yavuze ko azarasa Kigali baraheba ! Mbere y'uko Tshisekedi avuga ko azarasa u Rwanda imirwano niyongera kubura, igihugu cya leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) cyashyize ahagaragara itangazo ryasabaga agahenge k'ibyumweru 3 kugirango u Rwanda rube rwarangije gukura abasilikare barwo bose rwohereje kurwana muri Congo mu mutwe wa M23 kandi muri icyo gihe abarwanyi b'uwo mutwe b'abacongomani nabo bakaba barangije kurambika intwaro hasi no kujya mu kigo kiri muri Nyiragongo kugirango basubizwe mu buzima busanzwe ! Igihugu cy'Amerika (USA) kikaba cyarijeje Abacongomani n'isi yose ko aricyo kizakurikirana ibyo bikorwa byo guhagarika ubushotoranyi n'intambara ku gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aho kugirango u Rwanda rukure abasilikare barwo muri M23, ahubwo rwarabongereye ndetse rwohereza n'intwaro nyinshi kandi zikomeye muri Congo, Uganda nayo yahise yohereza abasilikare bayo n'intwaro zikomeye muri M23! Ikizere Amerika yahaye abacongomani cyo guhagarika intambara,cyabaye cya kindi kiraza amasinde! Amerika yaricecekeye ntiyagira icyo ivuga ku itangazo ry'agahenge ko guhagarika intambara yashyize ahagaragara no kuvuga uko ibikorwa yagenzuraga byagenze! Amakuru aturuka mu nzego z'ububanyi n'amahanga ndetse n'igisilikare i Kinshasa, yemeza ko umunyamabanga wa Leta w'Amerika  (USA) Bwana Antony Blinken yasabye leta  ya Congo ndetse na SADC ko batagomba gutera u Rwanda kuko babikoze baba babangamiye inyungu zikomeye z'Amerika yashyize muri icyo gihugu, ahubwo Amerika ikaba yarakomeje gusaba perezida wa Congo Félix Tshisekedi kugirana ibiganiro na mugenzi we Paul Kagame byo kureba uburyo barangiza intambara iri muri Kivu ya ruguru !

Perezida Félix Tshisekedi yasubije umunyamabanga wa Leta  w'Amerika Bwana Blinken ko nta biganiro ashobora kugirana na Paul Kagame mu gihe cyose ingabo ze zikiri ku butaka bwa Congo! Amerika ikimara kubona igisubizo cya perezida wa Congo, yahise iha Kagame inkunga ikomeye cyane y'intwaro n'amafaranga, maze yohereza ingabo nyinshi muri Congo kugirango zifate ubutaka bunini bushoboka bityo bitume Tshisekedi ava ku izima maze yemere ibyo Amerika imusaba! Kubera iyo myitwarire y'Amerika (USA) ku ntambara Kagame yashoye kuri RDC, byatumye leta  ya Tshisekedi ndetse n'Abacongomani muri rusange bajya mu rujijo rukomeye! Abacongomani bamaze gusobanukirwa impamvu perezida wabo atashoboye gushyira mu bikorwa ibyo yababwiye ko ashobora gutera u Rwanda kuko yakomwe mu nkokora n'Amerika kandi basanga ibyo Amerika yagiye ibabwira byose ku Rwanda ari ibinyoma, ko ahubwo Kagame na M23 ari abakozi b'Amerika (proxy), bityo Congo ikaba yaratewe n'Amerika!

Iyo myitwarire y'Amerika n'u Rwanda kuri Congo yashyuhije imitwe y'Abacongomani ku buryo amajwi yatangiye kuzamuka ari menshi y'abaturage ba Congo bari gusaba leta  yabo guhagarika umubano ifitanye n'Amerika kuko ari umwanzi! Ku mbuga nkoranyambaga amajwi yatangiye kuzamuka ari menshi asaba ko ambasaderi w'Amerika i Kinshasa yirukanwa agasubira mu gihugu cye, ibyo byaba bidakozwe hakaba imyigaragambyo ikomeye yo kwirukana Abanyamerika muri Congo ku kiguzi cyose byasaba. Ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n'Abacongomani hatangiye kugaragaramo umwuka ushinja Amerika n'Ubwongereza gufatanya na Paul Kagame mu gukora génocide y'Abacongomani ku buryo iyo génocide imaze guhitana miliyoni zirenga 10 z'Abacongomani! Twizereko Amerika (USA) irimo ikurikirana neza uko abaturage ba Congo bayibona, gushyira igitutu kuri Tshisekedi ntacyo bishobora gutanga kuko Abacongomani bamaze kurambirwa ubwicanyi bamaze imyaka 30 bakorerwa !

Ni ukubikurikiranira hafi.

Veritasinfo.

Partager
Vous aimerez aussi
Créer un blog sur Overblog Créer un blog

###
"Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence",
George Washington.
###

No comments:

Post a Comment

[Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ikotani) yaguye mu rugamba muri ... Canada. Yarwanaga nande?

SCANDAL ENTRE LE PREMIER MINISTRE BRITANIQUE  ET KAGAME AU SOMMET DU CLIMAT A AZERBIAIJAN https://www.youtube.com/live/ZqV72wrWqsg?si=tXxQ_1...

Subscribe to Rwanda Forum Google Group