Abarimo kugerageza kumukuraho uyu munsi, barimo Padiri Thomas Nahimana. Igisekeje ni uko abo yagombye kwiyumva mo abasangirangendo, ari bo bamurwanya. Iyo ubateze amatwi witonze, bakubwira ko ibyo P. Nahimana ari mo bidafite icyerekezo cya politiki. Abavuga ibyo kandi ni abaturuka mu bwoko bwe bw'abahutu. Kugeza uyu munsi, Padiri Thomas Nahimana ni we wenyine cyangwa uri muri bake biyerekanye, mu bushake bwo kwirukana ubutegetsi buriho mu Rwanda, abusanze ku cyicaro cyabwo. Nubwo ntari umuyoboke cyangwa umuvugizi we, nemeza ko P. Nahimana akeneye abamutera inkunga, kuko nta mugabo umwe wigira.
Aka karengane kose abanyarwanda bamaze mo imyaka 30, abitwa ko bakora politiki bakarwanya mu magambo gusa. Ni akarengane barwanya bakoresheje amatangazo mu bifaransa no mu byongereza, nk'aho kumenya kuvuga cyangwa kwandika izo ndimi zombi ari byo byirukana umuyobozi w'igitugu nka Paul Kagame. Noneho aho bigeze ni uko, nyuma y'uko perezida wa Kongo atangarije ko ari we wenyine uzirukana Kagame ku butegetsi, opozisiyo nyarwanda, yahise ibyukira rimwe, uyu munsi ikaba irimo gusunikana igana i Kinshasa, aho buri muyobozi w'ishyaka yihererana Tshisekedi, akamwumvisha ko ari we ukwiye gushyigikirwa kugirango azasimbure Kagame mu ntebe yicayeho uyu munsi.
https://umunyamakuru.com/ibihe-turimo-akarere-kibiyaga-bigari-mu-mpumeko-zimpinduka-opozisiyo-ihagaze-ite/### "Be courteous to all, but intimate with few; and let those few be well tried before you give them your confidence", George Washington. ### |
No comments:
Post a Comment